Huye: Gahunda yo kubyara muri batisimu abafite imirire mibi n’igwingira iratanga icyizere

Ubuyobozi bw’Ikigo Nderabuzima cya Sovu, buvuga ko bwatangije gahunda yo kubyara muri batisimu abana bafite imirire mibi n’igwingira, bukavuga ko iyi gahunda hari umusaruro imaze gutanga.

Umwe mu babyeyi avuga ko ababyara abana muri batisimu babafasha kongera kugira ubuzima bwiza

Ni gahunda ikubiyemo ibintu bitandukanye birimo gukurikirana umubyeyi n’umwana ufite iyo mirire mibi n’igwingira mu rugo ndetse no mu Kigo Nderabuzima cy’aho avurirwa.

Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Sovu, giherereye mu Murenge wa Huye, Soeur Uwangirigira Solange, avuga ko  abakozi bose b’ikigo, ab’Akagari n’Umurenge bigabanyije abo bana bakabasura mu ngo bamaze guhabwa ubuvuzi kwa Muganga.

Uwangirigira avuga ko iyi gahunda yo kubyara muri batisimu yashyizweho nyuma yo kubona ko hari abana bavurwaga iyo mirire mibi n’igwingira,  bagera mu Miryango yabo ntibitabweho, iki kibazo kikongera kugaruka kandi umwana akarushaho  gusubira inyuma.

Yagize ati: ”Iyi gahunda ntisaba ubushobozi buhambaye, isaba ko habaho ikirikirana ry’umwana rihekejwe n’amafaranga make atagoye kuboneka.”

Uyu Muyobozi yanavuze ko hari n’igi bagenera umwana wese uri mu ibara ry’umuhondo, yongeraho ko nta mukozi muri aba utashobora kubona iryo gi kuko hari n’abatanga imisanzu y’amafaranga 500 buri kwezi.

Ati: ”Hari umubyeyi waje arwaje imirire mibi abana be b’impanga, twaramuvuye arakira dukomeza no kubakurikirana mu rugo.”

Birikumutima Adeline umwe mu babyeyi barwaje imirire mibi, avuga ko yamaze Icyumweru mu bitaro, umwana we afite ibiro 4, ahavamo afite ibiro 7.

Ati: ”Ababyaye umwana muri batisimu nibo batwigisha ibyo kurya ngomba guha uyu mwana wanjye umunsi umwe mu Cyumweru kandi nasanze nta bintu bidasanzwe dukoresha usibye kuba tutarabyitagaho.”

- Advertisement -

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange yabwiye Umuseke ko izi gahunda zo kwita no gufasha abafite imirire mibi n’igwingira, irimo kandi n’icyo bise ”Kundwa Kibondo” irimo ibintu 4 by’ingenzi.

Ati: ”Kubanza gupima abo bana kwa Muganga, no kureba niba nta ndwara yindi umwana afite, gutoza ababyeyi babo gukunda abo babyaye no kubategurira indyo yuzuye.”

Sebutege yavuze ko muri iyo gahunda kandi hiyongeraho gusaba ababyeyi ko bagira uruhare runini mu kumenya ko imirire mibi n’igwingira ku bana ari ibibazo abantu bose bagomba gusangira mu kubikemura.

Uyu Muyobozi avuga ko icya kane ari uguhuza izo mbaraga hashyirwaho urubuga ruhuza inzego zitandukanye kuva ku Murenge, Akagari no mu Bigo Nderabuzima aho bahura rimwe mu Cyumweru bakaganira ku ngingo y’abafite iyo mirire mibi n’igwingira mu Mirenge 14 igize Akarere ka Huye.

Kuva uyu mwaka wa 2021 watangira abana 147 bari bafite imirire mibi n’igwingira, abana babiri gusa nibo batarakira, kuko bafite izindi ndwara bavukanye.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Umuyobozi w’ikigo Nderabuzima cya Sovu Uwangirigira Solange avuga ko gahunda bise kubyara mu batisimu abafite imirire mibi n’igwingira bimaze gutanga umusaruro.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Huye.

#Rwanda #RBC #MINISANTE #KagamePaul #RPFInkotanyi