Muhanga: Abagore bakora Business zo kwambika abageni no gutegura inama barataka igihombo

Abagore 35 bakoraga umwuga wo kwambika abageni, gutegurira inama barataka igihombo, ubu bavuga ko bafunze imiryango y’amaduka bacururizagamo izo serivice.

Abayakoreragamo basaba ko bakurirwaho imisoro n’amahoro kubera ko bahombye

Ni abagore babarizwa mu Mujyi wa Muhanga, ari naho bakoreraga umwuga benshi bazi nka ‘Décoration’. Aba bagore bavuga ko kimwe n’abandi baturage bose mu Rwanda, bakomwe mu nkokora n’icyorezo cya COVID 19.

Bakavuga ko kuva aho gahunda ya mbere ya  Guma mu rugo iviriyeho, batigeze babasha kwambika abageni, cyangwa ngo bategurire inama, kubera ko iyi mihango imyinshi yaberaga muri Hoteli.

Mukazayire Drocella umwe muri aba babyeyi, avuga ko bagiye kumara umwaka badakora, kandi basabwa amahoro y’isuku, no gutanga umusoro w’ipatanti usorwa rimwe ku mwaka.

Yagize ati: ”Twishyura imisoro tutacuruje, mu ntangiriro z’ukwezi  k’Ukwakira 2020,  nibwo twari dutangiye kwakira amafaranga make y’abashaka gushyingirwa tuzi ko umwaka  wa 2021 uzatangira hari andi mabwiriza mashyashya adoherera abifuza  gukora ubukwe.”

Mukazayire avuga ko byaje guhumira ku mirari noneho n’umubare w’abantu 30 batahaga ubukwe amabwiriza mashya awuvanaho.

Mukantaganda Béatrice yabwiye Umuseke ko kwambika abageni no gutegurira inama ari byo bakuragamo inyungu mbere.

Akavuga ko  kuba noneho nta bukwe cyangwa inama  zikiba nta kazi bafite ari na byo baheraho basaba ko amahoro basabwa gutanga bayakurirwaho.

Yagize ati: “Tujya gukora uyu mwuga twasabye inguzanyo mu mabanki, kubona, ibikoresho twifashisha nta handi twabona tubigurisha wenda ngo duhindure imirimo twakoraga.”

- Advertisement -

Mukantaganda avuga kandi ko bagikodesha ba nyiramazu, kuko batekerezaga ko hari igihe abafata ibyemezo bazadoherera n’abafite ubukwe gusa bakabategeka ubwirinzi bw’iki cyorezo ariko batabafungiye burundu.

Umuyobozi wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, mu Karere ka Muhanga, Kayiranga Innocent avuga ko hari ibiri mu nshingano z’Akarere birimo amahoro y’isuku, bakareba uko babifatira umwanzuro bari kumwe n’abakozi babishinzwe mu Karere.

Komiseri wungirije ushinzwe abasora mu Kigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) Uwitonze Jean Paulin avuga ko ahereye ku musoro ku nyungu, bagomba kugaragaza ko batakoze bakanerekana ko batigeze bunguka.

Uwitonze avuga ko umusoro w’ipatanti bazayikurirwaho ari uko bafungishije numero y’ubucuruzi ibabaruyeho (TIN Number).

Yagize ati: ”Umusoro ushyirwaho n’itegeko, ntabwo umuntu yabivuga gutyo ngo duhite dufata icyemezo cyo kubakuriraho imisoro bifite inzira binyuramo.”

Benshi muri aba babyeyi baryaga ari uko bakoze, ubu imiryango y’aho bakoreraga ubucuruzi irafunze, bavuga ko imyenda bambikaga abageni, yatangiye kwangirika.

nyubako z’igice kimwe kigize Umujyi wa Muhanga, aho abo bagore bakoreraga usanga imiryango y’aho yose ifunze

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE/Muhanga.