RIB ifunze batanu barimo Umuraperi Ish Kevin na Dj Brianne

Sekamana Kevin uzwi ku izina rya Ish Kevin, Umuraperi ukunzwe n’urubyiruko mu njyana ya Trap na Dril mu Rwanda na bagenzi be barimo Dj Brianne kuva tariki ya 25 Kamena 2021 bari mu maboko ya RIB aho bacyekwaho gukoresha ibiyobyabwenge.

Umuraperi Ish Kevin yatawe muri yombi

Barakekwaho icyaha cyo kunywa ikiyobyabwenge cyo mu bwoko bw’urumogi, aho bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, cyane ko ngo bari barimo no kunywa inzoga.

Abafatanwe na Ish Kevin barimo Umulisa Benitha, Munyanshoza Celine, Mugisha Patrick, Nziza Olga na Byukusenge Esther ariwe Dj Briane umaze kwamamara mu kuvanga imiziki n’ibiganiro kuri YouTube.

Uyu Dj Brianne azwi kandi nk’umukobwa utajya urya iminwa ku ngingo runaka, kenshi yumvikana ahanganye n’ibyamamare bitandukanye.

Abafashwe uko ari batanu bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Gisozi, bafatiwe mu mu Mudugudu wa Gasave mu Kagali ka Musezero mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo.

Dj Brianne wafatanwe na Ish Kevin na bagenzi be.

Umuvugizi w’umusigire wa RIB, Dr Murangira B Thierry yavuze ko ibyamamare byagakwiriye kuba intangarugero bikareka kwijandika mu biyobyabwenge no kurenga ku mabwiriza ashyirwaho na Leta.

Ati ” Niba tugize imibare myinshi, abantu bakwiye kumva ko ari ingenzi kubahiriza amabwiriza. Iyo bikozwe n’abantu b’ibyamamare, bafatwa nk’ibyitegererezo n’urubyiruko ni bibi cyane, biba bigayitse kuko bayobya benshi. Ibyamamare bigomba kwirinda gukoresha ibiyobyabwenge kuko bibabaje kuba abantu nk’abo aribo basangwa mu byaha nk’ibyo.”

Icyaha cy’ibiyobyabwenge ni kimwe mu byaha bikomeje kwiyongera cyane mu Rwanda, guhindura isura kw’icyi cyaha kwatumye uko cyasobanurwaga nk’icyaha ndetse n’ihanwa ryacyo bitakigendanye n’igihe, ukurikije isura n’intera kigenda gifata.

Mu ngingo ya 263 mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange , itegeko riteganya ko umuntu wese ufatanwa, urya, unywa, witera, uhumeka cyangwa wisiga mu buryo ubwo ari bwo bwose ibiyobyabwenge bito cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo, aba akoze icyaha.

- Advertisement -

Umuntu wese uhamijwe n’urukiko gukora ibikorwa bivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) cyangwa imirimo y’inyungu rusange.

Mu gihe icyaha cyo kunywa urumogi no gukoresha ibiyobyabwenge cyabahama, bahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ( 1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2).

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW