Kamonyi: RIB ifunze abantu 6 barimo Gitifu w’Umurenge wa Nyamiyaga

Abakozi bane b’Akarere n’Umwarimu n’umushoramari bakorera mu Murenge wa Nyamiyaga mu Karere ka Kamonyi batawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha.

Akarere ka Kamonyi

Itabwa muri yombi ry’aba bose uko ari batandatu ryabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 02 Nyakanga 2021 ku masaha atandukanye.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwemeje aya makuru ruvuga ko rwafunze abantu batandatu bo mu Karere ka Kamonyi.

RIB kuri Twitter yanditse iti “RIB yafunze abantu batandatu ari bo Kubwimana Jean de Dieu, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamiyaga, Bizimana Innocent, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Mukinga, Niyonzima Jean Rene, Umubaruramari w’Umurenge wa Nyamiyaga, Ntirenganya Vedaste, Umwarimu mu kigo cy’amashuri cya GS Ngoma, Mugenzi Jean Marie Vianney, Umuyobozi w’Ikigo cy’amashuri cya GS Mukinga na Mushoza Cyrille, rwiyemezamirimo.”

RIB  yavuze ko bose bakurikiranyweho kunyereza umutungo muri gahunda yo kongera ibyumba by’amashuri mu Murenge wa Nyamiyaga mu Karere ka Kamonyi.

Kuri ubu abatawe muri yombi bafungiye  kuri RIB  sitasiyo ya Gacurabwenge na Rukoma mu gihe  hagitegurwa dosiye kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

TUYISHIMIRE Raymond / UMUSEKE.RW

- Advertisement -
#Rwanda #Kamonyi #RIB #MINALOC #REB #MINEDUC