Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
Mu kiganiro cyabanjirije gahunda ya Guma mu Rugo yashyizweho n’Inama y’Abaminisitiri, Minisitiri w’Ubuzima Dr. Ngamije Daniel yasabye abantu guhindura imyumvire ijyanye n’uburyo bafata COVID-19 nk’indwara y’abakuze gusa, avuga ko bitewe no kwihinduranya kw’iyi virusi Leta yafashe ingamba yo gupima abantu mu Midugudu iri muri Kigali n’ahandi hibasiwe kugira ngo amakuru azaboneka y’abanduye azafashe mu gushyiraho ingamba nshya.
Dr Ngamije yakomoje ku bwandu bushya bwa Coronavirus ya Delta, avuga ko ikomeje guhangayikisha bityo ko abantu bakwiye kwitwararika .
Ati “Ubwoko bwihinduranyije bwa Delta, bubangamiye ingamba zo kwirinda COVID-19. Abantu bakwiye kubimenya bakitwararika, umuntu akirinda gukora ingendo zidakwiriye, akirinda ibyatuma agira ibyago byo kwandura kuko atubahirije amabwiriza yo kwirinda COVID-19.”
Minisitiri w’Ubuzima avuga ko abantu bagomba kwambara agapfukamunwa neza, bagahana intera igihe bahuye n’abandi, ndetse bakagira isuku cyane bakaraba amazi meza n’isabune.
Iyi ndwara ngo yandurira mu mwika, abantu bagomba kujya ahantu hari umwuka uhagije.
Yavuze ko mu Mujyi wa Kigali no mu Turere byagaragaye ko hari ubwandu bwinshi bwa Covid-19, Inzego z’Ubuzima ngo ziraza gusuzuma uko abantu mu Kagari aho batuye babapima kugira ngo bamenye uko bahagaze.
Ati “Uwo tuzasanga afite ibimenyetso bigaragaza ko ashobora kuremba uwo tuzamuha imiti.”
Yamaganye abantu bakunze gukerensa Covid-19 bavuga ko ari indwara y’abafite izindi ndwara karanda n’abasaza, bityo agasaba abantu kwirinda kuko uzandura atazi uko bizamugendekera.
- Advertisement -
Ati “Tuzasuzuma abantu muri Kigali no mu Turere twibasiwe, turebe ngo ni akahe Kagari kugarijwe, ni bande bugarijwe? Ayo makuru yose tuzayakusanya mu gihe gito kugira ngo bidufashe kunoza ingamba zo kwirinda.”
Dr Ngamije yavuze ko ayo makuru yose azasangizwa Abanyarwanda kuko nta guhimba kujya kubaho, kandi ngo ibizava mu bisubizo bizafasha Guverinoma gufata ingamba.
Yagize ati “Ibyemezo Guverinoma ifata iba ishingiye ku makuru afatika kandi ahari twese tuba tubona, ikizava muri ayo makuru ni cyo kizatanga umurongo guverinoma izafatiraho icyemezo, ntabwo rero nzamenya ikizava muri Guma mu Rugo menye ngo nyuma y’iminsi 10 bizagenda gutya na gutya, ikiriho nk’uko mubizi dusangira namwe amakuru ntacyo tubahisha ntacyo duhimba ibintu byose biba bigaragara, ayo makuru tuzayasangira n’ibyemezo bizafatwa na byo muzabimenyeshwa.”
Ibaruwa igaragaza uko gupima bizakorwa, yerekana ko muri Kigali bazapima nibura ingo 15% ziri mu Mujyi, aho bazajya bababara urugo rubanza bagasimbuka eshani hagakurikiraho urwa 6, ubwo hakajyaho urwa 12, 18, 24 gutyo gutyo.
SOP gupima Covid mu mudugudu (1)
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
TUYISHIMIRE Raymond/ UMUSEKE.RW