Minisitiri w’Uburezi yavuze ku myitwarire igayitse y’abanyeshuri basoza ibizamini bya Leta

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

*Hari abagaragaye baciye imyambaro y’ishuri, abandi batwika amakayi
*Kudahana abana no kubacyaha ngo biratuma bagaragaza imyitwari mibi kandi bikiyongera
*Minisitiri asaba ababyeyi gufatanya na Leta mu guha abana uburere buboneye

Minisiteri y’Uburezi igiye gushakisha abanyeshuri bagaragaye mu mafoto n’amashusho yakwirakwiye hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga batwika amakayi abandi baciye imyambaro y’ishuri kugira ngo bahanirwa amakosa bakoze.

Abanyeshuri basoza amashuri y’ikiciro rusange (Tronc Commun) n’abasoza ayisumbuye bagaragaje imyitwarire idahwitse

Ibi byagarutsweho na Minisitiri w’Uburezi mu Rwanda, Dr. Uwamariya Valentine mu kiganiro yagiranye na RBA kuri uyu wa Gatanu tariki ya 30 Nyakanga 2021.

Dr. Uwamariya Valentine yavuze ko abanyeshuri bagaragaje iyi myitwarire idahwitse bagiye gushakwa bagahabwa ibihano nk’uko amategeko y’ibigo bigaho abiteganya.

Ati “Umunyeshuri wese ugaragarayeho amakosa hari amategeko ngengamyitwarire y’ishuri amugenera ibihano, baritwaza ko barangije gukora ibizamini bya Leta bagakora ibyo bashaka nyamara birengagije ko hari ibyo bagikeneye ku mashuri yabo nk’ibyangombwa batarahabwa, tugiye gukorana n’izindi nzego tubashe kumenya aba bana abo ari bo kandi bazahanirwe amakosa bakoze.”

Minisitiri yongeyeho ko iyi myitwarire yagaragaye hirya no hino mu gihugu, ariyo mpamvu bose bagomba gushakwa bagahanwa, bagacibwa amande aho bangije ibikoresho by’ishuri.

Yagize ati “Muri raporo turi kubona iyi myitwarire yagaragaye henshi mu gihugu, by’umwihariko no mu Mujyi wa Kigali byaragaragaye mu gihe twabafashaga kugera aho bakorera ibizamini. Iyi myitwarire yaragaragaye ndetse na nyuma nyuma yo gusoza ibizamini.”

Minisitiri Uwamariya yakomeje anenga iyi myitwarire idahwitse, aboneraho gusaba inzego zose cyane cyane ababyeyi gukorera hamwe mu gushakira igisubizo iyi myitwarire mibi y’abana ikomeje gufata indi ntera.

- Advertisement -

Ati “Habayeho kudohoka ku mpande zose, harimo umuco wo kudahana watumye abana bakurana imyitwarire itari yo, aba bana ni bato bakwiye kumva ko amashuri atarangiriye hariya nk’uko babyivugira. Iyi ni isura mbi kuri twe kandi twabigaye biranatubabaza nk’abantu turi mu burezi. Uko imyaka iza iki kibazo kirarushaho gufata indi ntera, turasaba inzego zose cyane cyane ababyeyi gufatanya natwe tugashakira igisubizo iki kibazo gikomeje kurushaho gufata urundi rwego.”

Ku kibazo cy’uko iyi myitwarire idasanzwe yagaragajwe n’aba banyeshuri ihuzwa n’ireme ry’uburezi, Minisitiri w’Uburezi Dr. Uwamariya Valentine, yemeza ko bidakwiye guhuzwa kuko aba ari bake mu banyeshuri ibihumbi bakoze ibizamini bisoza amashuri yisumbuye mu byiciro byombi, ari yo mpamvu abo byagaragayeho bagomba guhabwa isomo.

Abanyeshuri bagaragayeho imyitwarire nk’iyi mu myaka yatambutse, ababyeyi babo barahamagajwe baranengwa, abanyeshuri barahanwa abandi bacibwa amande ku bikoresho by’ishuri  bangije, utarishyuye amande akaba ataranahabwa ibyangombwa n’ishuri mu gihe cyose atarishyura ayo mande.

Aba banyeshuri bagaragaye hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga ubwo bishimiraga ko basoje ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye mu byiciro byombi ndetse n’amashuri y’ubumenyingiro by’umwaka w’2021.

Ni ibizamini byatangiye tariki ya 20 Nyakanga 2021 mu gihugu hose, byari biteganyijwe ko byitabirwa n’abanyeshuri ibihumbi 123,320 barimo abahungu 67,685 n’abakobwa 54,635. Abasozaga amashuri yisumbuye bari 52,145 barimo abakobwa 26,892 n’abahungu 22,894.

Nk’uko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibizimanini n’ubugenzuzi bw’amashuri (NESA) kibigaragaza, abanyeshuri 1,164 ntibagaragaye kuri site y’ikizamini, bakaba biganjemo abasoza ikiciro rusange bangana na 873, abasoza amashuri yisumbuye ni 205, naho 86 batagaragaye akaba ari abarangizaga amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro.

Uburere bw’abana muri iyi minsi ngo burahangayikishije cyane

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste
UMUSEKE.RW

#Rwanda #MINEDUC #REB #KagamePaul #RPFInkotanyi #RNP #RIB #RGB