Rwamagana: Umugabo yiteye icyuma mu nda nyuma yo gukeka ko umugore we amuca inyuma

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Tuyishimire Emmanuel  utuye mu Mudugudu wa Rambura mu Kagari ka Nyagasambu, Umurenge wa Fumbwe mu Karere ka Rwamagana yiteye icyuma mu nda aripfumura nyuma y’aho  yahoraga atongana n’umugore we amukeka ko amuca inyuma.

Ibi  byabaye mu ijoro ryo ku wa 25 Nyaknga 2021, ubwo yari ageze iwe nyuma y’Icyumweru cyose yibera muri Rusororo mu Karere ka Gasabo aho yari asanzwe akora akazi k’ubufundi .

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Fumbwe, Zamu Daniel yabwiye Umuseke, ko uyu muryango usanzwe ubana mu ntonganya z’umugabo n’umugore we aho, umugabo yakekaga ko umugore amuca inyuma.

Ygize ati “Yasanze umugore ahari amubaza niba yararetse ibintu byo kumuca inyuma, umugore amubwira ko ibintu avuga amubeshyera, amubwira ko nta mugabo amusanganye. Ashobora kuba yabonye ko umugore atamuhaye umwanya nk’uwo akwiriye ahita afata icyemezo cyo kwitera icyuma.”

Uyu mugabo akimara kwitera icyuma mu nda, bakimukuyemo ahita yihutanwa ku Bitaro bya Rwamagana kugira ngo akurikiranwe n’abaganga.

Zamu Daniel yasabye imiryango kumvikana no gushyira hamwe ndetse no mu gihe bagira ibyo batumvikana bakiyambaza inshuti n’imiryango.

Yavuze kandi ko abashakanye bakwiye kujya bihanganirana mu bintu byose bahura na byo bishobora gukurura amakimbirane n’intonganya mu muryango.

Tuyishimire Emmanuel asanzwe afitanye abana babiri n’uyu mugore we babana mu buryo butemewe n’amategeko.

- Advertisement -

Umuyobozi w’Umurenge yavuze ko uriya mugabo nubwo yabaga hafi ya Rwamagana (Rusororo) nyuma amaze gukira azahanirwa kuba yararenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 kuko bitemewe kuva mu Karere kamwe ajya mu kandi.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE Raymond / UMUSEKE.RW