Ethiopia: Minisitiri Filsan Abdullahi wamaganaga ihohoterwa ribera muri Tigray yeguye

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Minisitiri w’Abagore, abana n’urubyiruko wa Ethiopia, Filsan Abdullahi, kuri uyu wa mbere tariki ya 27 Nzeli 2021 yanditse ku rukuta rwa Twitter ye amenyesha ko yeguye kuri uwo mwanya ku mpamvu ze bwite.

Filsan Abdullahi Ahmed yeguye ku mpamvu ze bwite ku mwanya wa Minisitiri w’abagore, abana n’urubyiruko wa Ethiopia.

Filsan Abdullahi nta byinshi yavuze ku iyegura rye, ariko yavuze ko bishingiye ku mitekerereze ye. muri Gashyantare ari mu ba mbere muri leta bamaganye ihohoterwa n’ifata ku ngufu rikorerwa abana n’abagore mu ntambara ibera muri Tigray hagati ya leta n’abayigumuyeho.

Inshuro nyinshi yumvikanye ahamagarira leta ye gukurikirana icyo kibazo ndetse byaba ngombwa n’imiryango mpuzamahanga igashyiraho akayo kuko biteye inkeke.

Filsan Abdullahi mu ibaruwa yanditse avuga ko ku mpamvu ze bwite kandi zikomeye agendeye ku “mutimanama we” ko ibintu byose bihabanye n’imyizerere ye n’indangagaciro ze abifata nko kugambana kandi atabikora ngo anabikorere abaturage b’igihugu cye.

Filsan Abdullahi Ahmed, yigaragaje muri Gashyantare 2021, aba uwa mbere muri Guverinoma watinyutse kuvuga ko ihohoterwa n’ifatwa ku ngufu ribera mu ntambara iri kuba muri Tigray hakwiye kubaho komisiyo yihariye yo kurikurikirana kugira ngo abarigiramo uruhare bose babiryozwe.

Amnesty International muri raporo yakoze muri Kanama 2021 yagaragaje ko imitwe yo muri Ethiopia na Eritrea yafashe ku ngufu abagore n’abakobwa benshi abandi bagirwa abacakara b’imibonano mpuzabitsina.

Uyu mu Minisitiri yahisemo gukuramo ake karenge mu gihe hari byinshi atumvikana n’ubutegetsi by’umwihariko ku bijyanye n’ihohoterwa rikorerwa abana n’abagore muri kiriya gihugu.

Filsan Abdullahi Ahmed yavutse mu 1992 ni umunya Ethiopia ufite inkomoko muri Somalia, kuwa 12 Werurwe 2020 nibwo yagizwe Minisitiri w’abagore, abana n’urubyiruko ahita aba Umuminisitiri muto muri Guverinoma ya Abiy Ahmed yikuyemo ku mpamvu yise ize bwite.

- Advertisement -

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW