Kamonyi: Guest House y’Akarere yashyizwe mu cyamunara inshuro 3 ibura abaguzi

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi buvuga ko bumaze gushyira ku isoko inyubako Akarere kakodeshaga(Guest house) icyamunara ikaba imaze gukorwa inshuro 3 habura uyegukana.

Guest House y’Akarere ka Kamonyi imaze gushyirwa mu cyamunara inshuro 3 itabona abaguzi

Ni inyubako irimo inzu ndetse n’ubutaka bufite ubuso bwa Hegitari 2. Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Kamonyi Tuyizere Thadée yavuze ko nubwo nta muguzi barabona, bifuza kuyigurisha miliyoni 480 z’amafaranga y’uRwanda.

Tuyizere avuga ko bubatse iyi nzu bashaka kuyaguriramo ibikorwa bitandukanye birimo amacumbi n’ibibuga abaturage bidagaduriramo ku cyiciro cya 2.

Yagize ati:”Akarere kabuze ubushobozi bwo kongera izindi nyubako zari ziteganyijwe mu cyiciro cya 2, biba ngombwa ko izihari ndetse n’ubutaka bigurishwa bigahabwa Rwiyemezamirimo.”

Uyu Muyobozi yavuze ko icyamunara cyahagaze bitewe na COVID 19, ariko agahamya ko bagiye kugisubukura.

Tuyizere yabwiye UMUSEKE ko iki cyorezo kandi cyakomye mu nkokora abashoramari bagombaga kuyigura ikimara gushyirwa ku isoko kubera ko aho iteretse ari ku muhanda mugari wa Kaburimbo n’imbere y’ibiro by’Akarere.

Cyakora hari abavuga ko bitari ngombwa ko Akarere gashora amafaranga mu bucuruzi nk’ubu, ahubwo ko byari kuba byiza, Rwiyemezamirimo ariwe wahaye ingurane abari bahafite ubutaka, akubakamo Hoteli kugira ngo inama n’amahugurwa bikorwa n’Ubuyobozi bw’Akarere, cyangwa abandi bantu ku giti cyabo babone serivisi mu buryo buboroheye.

Abazi ukuri, bakavuga ko iyi Guest house ijya kubakwa bamwe mu Bayobozi b’Akarere mu bihe byashize bayiriyemo amafaranga atari makeya, bakavuga ko uyu mushinga wizwe nabi.

- Advertisement -
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi buvuga ko iyi Guest House ifite agaciro ka miliyoni 480 z’u Rwanda.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

MUHIZI ELISÉE

UMUSEKE.RW/Kamonyi