Perezida Kagame yayoboye inama Nkuru y’Igisirikare cy’u Rwanda

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yayoboye Inama Nkuru y’Igisirikare iba buri mwaka, ikaba ihuriro riganirwamo ingingo z’ingenzi zireba Ingabo z’Igihugu.

Perezida Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yayoboye Inama Nkuru y’Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda

Iyi nama iba buri mwaka, ifatirwamo imyanzuro itandukanye. Yitabirwa n’abayobozi barimo Minisitiri w’Ingabo, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Abagaba b’Ingabo, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ingabo, abayobozi ba za Diviziyo, abayobozi b’ibigo by’amashuri ya gisirikare n’ibitaro n’abandi bayobozi bakuru mu Ngabo z’u Rwanda.

Iyateranye kuri uyu wa Kane, tariki ya 9 Nzeri 2021, ibaye mu gihe Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro hirya no hino muri Afurika by’umwihariko Ingabo 1000 ziri muri Mozambique mu butumwa bwo guhashya inyeshyamba zari zarigaruriye Intara ya Cabo Delgado.

Kuva ingabo z’u Rwanda zakoherezwa muri Mozambique tariki 9 Nyakanga 2021, mu byumweru byakurikiyeho zatangiye kujya mu birindiro kandi zitangira guhangana n’inyeshyamba.

Icyicaro gikuru cy’inyeshyamba cyari ahitwa Mocimboa da Praia ubwo cyafatwaga n’Ingabo z’u Rwanda cyahise gishyikirizwa Ingabo za Mozambique.

Abaturage bari barakuwe mu byabo n’inyeshyamba bari gusubizwa mu byabo bigizwemo uruhare n’Ingabo z’u Rwanda aho ziri gufatanya niza Mozambique ndetse n’ ingabo zibumbiye mu bihugu bigize umuryango wa SADC zamaze kugera muri Mozambique. Zasanze iz’u Rwanda zarokeje igitutu inyeshyamba.

Ubwo u Rwanda rwoherezaga ingabo muri Mozambique, byavugwaga ko nyuma y’amezi atandatu hazakorwa igenzura rigamije kugaragaza niba zizagumayo cyangwa zakurwayo.

Kuva muri 2017 inyeshyamba zateje umutekano mukeya mu majyaruguru ya Mozambique mu duce twa Palma, Afungi, Muenda na Awasse ndetse abaturage babarirwa mu bihumbi 800 bavuye mu byabo mu gihe ababarirwa mu bihumbi bitatu bishwe, imishinga y’iterambere irahagarara harimo n’iyo gucukura Gaz.

- Advertisement -

Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Colonel Rwivanga Ronald, aherutse gutangaza ibikorwa by’ingabo z’u Rwanda muri Mozambique bikomeje kandi ko ingabo z’u Rwanda zirimo kwitwara neza mu guhashya inyeshyamba mu Majyaruguru ya Mozambique.

Usibye muri Mozambique, Ingabo z’u Rwanda ziri muri Centrafrique zakuriwe ingofero kubera kugarura ituze muri kiriya gihugu cyari cyaramunzwe n’ubwicanyi bukururwa n’ubushyamirane bw’amadini n’abategetsi bakundaga guhangana bapfa imyanya.

Ingabo z’u Rwakuva muri 2004 u Rwanda rwitabira ibikorwa byo kugarura amahoro nk’igihugu kizi agaciro k’amahoro.

Ingabo z’u Rwanda kandi imbere mu gihugu ziza ku isonga mu kurinda ubusugire bw’abaturarwanda ndetse zinatanga umusanzu mu bikorwa bifitiye abaturage akamaro bigamije kubateza imbere.

Iyi nama ifatirwamo ingingo zitandukanye yabaye hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

                                     Iyi nama ifatirwamo imyanzuro ikomeye ijyanye n’umutekano w’Igihugu.
                                 Iyi nama yabaye hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.
                                     Perezida Paul Kagame aganira n’Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

Amafoto: @UrugwiroVillage

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW