Gasabo: Ababyeyi bandikishije abana ishuri ritangiye boherezwa ahandi bagezeyo barabamagana

webmaster webmaster

Hari abayeyi bandikishije abana k’Urwunge rw’Amashuri rwa Ntora mu murenge wa Gisozi,  itangira ry’amashuri rigeze ababyeyi bamenyeshwa ko bimuriwe ku ishuri ribanza rya Kariyeri ariko abana bagezeyo babwira ko nta myanya ihari babwirwa ko basubira aho bigaga, abayeyi bakibaza aho berekeza abana nta n’icyangombwa bahawe kibimura.

Ishuri rya EP Kariyeri rwoherejweho ishuri ribanza ryose rya GS Ntora hari ibyumba bitatu bw’amashuri gusa

Ibi aba babyeyi barabivuga mu gihe itangira ry’amashuri rimaze iminsi ibiri ritangiye, nyamara bo ngo abana babo bangiwe kujya aho boherejwe kuri EP Kariyeri kubera hari ibyumba bitatu gusa by’amashuri.

Iri shuri ry’Urwunge rw’Amashuri rwa Ntora ni kimwe mu bigo bishya byatangijwe hagamijwe gukemura ikibazo cy’ubucucike mu mashuri, gusa itangira ry’amashuri ryageze mu byumba 47 bihari haruzuyemo ibyumba birindwi kandi iri shuri ryaragombaga kwakira abana mu mashuri abanza no ku cyiciro rusange.

Bamwe mu babyeyi baganiriye n’UMUSEKE, bari mu gihirahiro kubera ko bishyuye amafaranga yasabwaga kandi ntibabwirwe uko bazanayasubizwa, gusa ngo bakeneye gufashwa bagahabwa impapuro zibohereza ahandi nk’uko bazizanye biyandikisha.

Iki kibazo kiganje mu babyeyi bandikishije abana bashya kuri iri shuri, gusa abandi banyeshuri bari basanzwe hari uburyo babaye bacumbikishirijwe ahandi.

Uyu numwe mu babyeyi bafite iki kibazo, agira ati “Njye umwana wanjye namukuye aho yigaga mwandikisha kwiga mu mwaka wa Gatatu w’amashuri abanza, ishuri ryaratangiye batubwira ko abana bimuriwe kuri Kariyeri, none bagiyeyo bababwira ko abana basubira aho bavuye. Twarabibonaga ko hari ibibura ariko bakatubwira ko abana batazabura aho bigira none dore abana baracyari mu rugo. Badufashe dusubizwe amafaranga twatanze baduhe n’urupapuro rubaherekeza, ubuse ko aho bigaga bari barabasibye wabasubizayo ute.

Uyu nawe n’undi mubyeyi, yagize ati “Njyewe nari nahandikishije abana batatu mbakuye ku kindi kigo mvuga nti ni hafi yange. Batubwiye ko tubajyana ku ishuri rya Gisozi Iiko ubu tuvvugana abana babirukanye, ngonibage ku Gasave kandi nta n’agapapuro kabajyanayo nta n’umuyobozi w’ishuri wabafashije twayobewe ibyaribyo kuko abana ntibari kwiga.”

Aba babyeyi bavuga ko mbere y’umunsi umwe ngo amashuri atangire ku wa Mbere tariki 11 Ukwakira 2021, bahamagajwe bagatungurwa ko batakigiye mu iri shuri rya GS Ntora ahubwo bimuriwe ahandi nyamara ngo kwimurwa nta n’urupapuro rubimura bahawe, gusa bambwiwe ko bazagaruka nyuma y’ukwezi ikigo kimaze kuzura.

Umuyobozi w’iri shuri rya GS Ntora, Mukankuriza Annociatha, avuga ko impamvu abana batigiye kuri iri shuri aruko ibyumba by’amashuri bitaruza.

- Advertisement -

Ati “Dufite ibyumba 47 ariko ibyumva byuzuye ni birindwi gusa, ariko hari indi nyubako igeretse abamaze gukinga twavugaga ko yaba yigirwamo nibwo twanditse abana bashya kugirango tuve mu gucumbikisha abanyeshuri ahandi. Akarere n’umurenge baradusuye bavuga ko tutakakira abana ngo bige hakiri abubaka bahondanga ibyuma ku buryo bakiga neza, niyo mpamvu twahisemo kuba ducumbitse.”

Yakomeje agira ati “Twakoze inama ku Karere, twemeranya ko abana bo mu mashuri abanza bajya kuri EP Kariyeri, najyanyeyo intebe kugirango abo mu mashuri abanza abe ariho bigira ariko tugezeyo twasanze hari ibyumba bitatu gusa rero ntibyashoboka ko Primary yose ijyayo, turavuga tuti abana basubira aho bigaga hasigare abiga mu wa mbere.”

Mukankuriza Annociatha, avuga ko ababyeyi bafite abana bashya bakwiye gushaka ahandi babajyana bitewe n’ahabegereye, bityo ngo aho bazimukira amafaranga batanze kuri GS Ntora azoherezwa aho bazajyana abana.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisozi, Musasangohi Providence, aganira n’UMUSEKE, yavuze ko bamaze kumenyesha ababyeyi ko bagomba kujyana abana ku kigo bumva ko kiri hafi yabo, ngo ntibakwiye kugira impungenge z’amafaranga bishuye.

“Nta bana birukanywe kuko ubu ibigo byose nabigezeho, GS Ntora kuko itaruzura twabwiye ababyeyi kujyana abana aho bifuza bitewe n’ikigo kiri hafi ye. Amafaranga nta kibazo kirimo, aho umwana yaba yarishyuye hose n’ishuri riri mu gihugu, ajyane inyemezwa bwishyu aho ajya barabakira kuko abayobozi b’ibigo by’amashuri barabizi.”

 Ishuri rya GS Ntora riherereye mu Mudugudu wa Ntora, akagari ka Ruhango,Umurenge wa Gisozi mu karere ka Gasabo, abanyeshuri bashya banditswe kuri iri shuri bishuraga amafaranga 28,700 Frw arimo impuzankano n’ibindi.

Gusa ubwo amashuri yatangiraga byagaragaye ko ikigo kitaruzura ku buryo cyakwakira abanyeshuri kandi bacyubaka, gusa abanyeshuri bari basanzwe mu bitabo by’iri shuri bamwe boherejwe ku Ishuri ribanza rya Kariye, abandi bajyanwa kuri GS Gisozi ya I n’iya II, gusa abiyandikishije ari bashya nibo bagize ikibazo kuko abo mu mashuri abanza bageze kuri EP Kariyeri bakamaganwa.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW