Impuguke iravuga icyakorwa mu kuzamura nkingi y’Imiyoborere mu bukungu n’ubucuruzi yasubiye inyuma

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Ku nshuro ya karindwi yikurikiranya, umutekano n’ituze by’Abanyarwanda byaje ku isonga mu nkingi ngenderwaho mu bipimo by’imiyoborere mu Rwanda, mu bushakashatsi bw’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) buzwi nka RGS “Rwanda Governance Scorecard”.

Umusesenguzi akaba n’Impuguke mu bukungu Straton Habyarimana

Ku wa Gatanu, tariki 8 Ukwakira 2021, ubwo RGB yashyiraga hanze ibyavuye muri ubu bushakashatsi bwakorwaga ku nshuro ya 8, hagaragajwe inkingi y’Imiyoborere mu Bukungu n’Ubucuruzi yamanutse iva ku manota 78.14% mu mwaka wa 2020 igera kuri 74.65% muri 2021 (yagabanutseho 3.49%).

Iyi nkingi iri mu ibara ry’umuhondo kubera gusubira inyuma.

Asobanura byinshi ku byavuye mu bushakashatsi kuri iyi nkingi, Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, Dr Usta Kaitesi, yagarutse ku dupimo tukigaragaza icyuho muri iyi nkingi.

Yavuze ko umusaruro mbumbe w’igihugu ku muturage (GDP per Capita) biri kuri 68%. Mu bindi biri hasi muri iyi nkingi yagarutseho, ni igabanywa ry’umubare w’abaturage bari munsi y’umurongo w’ubukene kuko biri kuri 53.36%.

Ni mu gihe kandi guhanga imirimo idashingiye ku buhinzi bikiri hasi n’amanota 56.45%, gusa ngo no kuziba icyuho hagati y’ibyoherezwa mu mahanga n’ibitumizwayo biracyari hasi, akavuga ko kongera ingano y’ibyoherezwa mu mahanga bikeneye gushyirwamo imbaraga.

Kur iyi ngingo y’igabanuka ry’amanota ku nkingi y’Imiyoborere mu Bukungu n’Ubucuruzi mu bushakashatsi bwa RGB, UMUSEKE wagiranye ikiganiro cyihariye n’umusesenguzi akaba n’impuguke mu bukungu, Straton Habyarimana, agaruka ku byakorwa kugira ngo ubukungu burusheho kuzamuka.

Straton Habyarimana avuga ko gahunda za VUP, Girinka, Ubudehe no gufasha abatishoboye ari gahunda nziza, agashima ko ubu aho bigeze izi gahunda za Leta ziri mu murongo mwiza wo gukura mu cyiciro kimwe abaturage bajya mu kindi.

- Advertisement -

Gusa ngo haracyari ikibazo cy’ubwiyongere bw’abantu badafite akazi kubera ubukungu budahagaze neza biturutse ku ngaruka za Covid-19 ari naho ahera asaba gushyigikira ibigo bitanga akazi kugira ngo ubushomeri bugabanuke.

Ikigega cyo kuzahura ubukungu kirahari ariko Habyarimana asanga bamwe batakizi, agasaba Leta gukomeza kugishyigikira ikakimenyesha abantu kuko ngo mu bushakashatsi yakoze ubwe hari abakora mu rwego rw’ububaji bagaragaje ko batakizi.

Ati “Ikigega cyashyizweho cyo gufasha abantu kuzahura ubukungu bwabo bwazahajwe na Covid-19 amafaranga asa n’ayashizemo, Leta ikwiye kongera kugishyigikira amafaranga akongerwamo kikanagurwa bibaye ngombwa ndetse kimenyekanishwe ku bantu benshi. Hari ubushakshatsi mperutse gukora ku bantu bakora mu bubaji, benshi batubwiye ko batakizi, aho ni uruhare rwa Leta kugira ngo abantu bakimenye bizahure batange n’akazi.”

Ku kibazo cy’uko hari icyuho hagati y’ibyoherezwa mu mahanga  n’ibitumizwayo, Straton Habyarimana asanga gahunda ya Leta yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda ari ingenzi kandi ko igana heza. Ibi bishimangirwa n’uruhare rw’inganda mu musaruro mbumbe w’igihugu.

Habyarimana yemeza ko Made in Rwanda ikwiye guhabwa umwanya, kandi ko yatanga akazi kuri benshi.

Asanga hakwiye gushorwa imari mu bugeni kuko ibikorwa n’amaboko bishobora gutanga umusaruro ufatika igihe byakoherezwa mu mahanga.

Ati “Ariko tureke gucungira gusa ku buhinzi kugirango tubone ibyo twohereza mu mahanga, wari uziko hari ibihugu byinjiza amafaranga arenze ayo twinjiza mu buhinzi kandi biyakuye mu bukorikori, dushoye imari mu bugeni uzi ko byatubyarira umusaruro mwiza ugaragara.”

Yemeza ko ari igihombo gikomeye kuba igihugu cyohereza amabuye adatunganyije mu mahanga.

Iyi mpuguke yemeza ko ari inzitizi ikomeye kuba umusaruro mbumbe utazamutka ku muvuduko w’ubwiyongere bw’abaturage.

https://p3g.7a0.myftpupload.com/uburenganzira-mu-bya-politiki-nubwisanzure-byabaturage-byaragabunutse-rgs-rgb.html

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste
UMUSEKE.RW