Kamonyi: Hagiye kubakwa umuyoboro w’amazi uzatwara arenga miliyari Frw

webmaster webmaster

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi, buvuga ko hari umuyoboro w’amazi mu Murenge wa Kayenzi watangiye kubakwa uzuzura utwaye amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari imwe.

Ibiro by’Akarere ka Kamonyi

Hashize igihe kinini, abatuye mu Mirenge itandukanye bataka ko nta mazi bagira.

Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Kamonyi, Tuyizere Thadée avuga ko babanje gutunganya isooko y’amazi muri Ntwari aho bafashe amasooko menshi bayahuriza mu bigega 2 bayageza i Musambira.

Tuyizere avuga ko nyuma baje gusuzuma basanga mu Murenge wa Kayenzi aho isooko iri nta mazi ahagije bafite bongera gusubira inyuma.

Yagize ati: ”Byadutwaye igihe ariko ikibazo cy’ibura ry’amazi kiri hafi gukemuka.”

Tuyizere uyobora Akarere ka Kamonyi by’agateganyo yizera adashidikanya ko hari indi miyoboro y’amazi iri mu nyigo igiye kwiyongera kuri uwo uva i Kayenzi uzatuma ingano y’amazi abaturage bavoma yiyongera nk’uko abyemeza.

Tuyizere yatanze urugero rw’umuyoboro Shyogwe-Amayaga, n’undi uzava mu Mujyi wa Kigali uzaha amazi umubare munini w’abatuye muri aka Karere ka  Kamonyi, yongeraho ko uwa Shyogwe- Mayaga uzakwirakwiza amazi mu Karere ka  Muhanga, Ruhango no mu bindi bice biherereye mu Mayaga.

Gusa bamwe mu baturage biganjemo abo mu Murenge wa Musambira, Mugina na Gacurabwenge bamaze igihe bataka ko amazi yo mu bishanga bavoma ari mabi, bakavuga ko iki kibazo cy’ibura ry’amazi gikunze kubagiraho ingaruka impeshyi itangira.

Kugeza ubu abafite amazi meza mu  Karere ka  Kamonyi nk’uko imibare itangwa n’Akarere ibigaragaraza bari ku gipimo cya 78,5%.

- Advertisement -
Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Kamonyi Tuyizere Thadée avuga ko hari umuyoboro w’amazi ugiye kuzura

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Kamonyi.