Bamwe mu banyamakuru bo mu Rwanda ndetse na bamwe mu bakozi b’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 13 Ukwakira 2021 basoje amahugurwa y’iminsi 10 yibanda uko bakwiye guhugura abandi ku burenganzira bwa muntu.
Ni amahugurwa yateguwe na sendika y’abakozi baharanira uburenganzira bwa muntu STRADH ( Syndicat de Travalleur de droit de l’homme ) yatangiye kuva tariki ya 3 asoza 13 Ukwakira 2021 yitabirwa n’abagera kuri 20 .
Dusabirema Tite ,umwe mu banyamakuru bayitabiriye, yavuze ko yarushijeho gusobanukirwa uburenganzira bwa muntu n’uburyo yakorera ubuvugizi umuturage ariko yifashishije itegeko rimurengera.
Yagize ati “Aya mahugurwa nk’umunyamakuru, ikintu cy’ingenzi ansigiye , ni uko mu kazi kacu ka buri munsi ko gutara amakuru , kuyatunganya no kuyageza ku baturage turi abavugizi cyangwa abigisha uburenganzira bwa muntu .”
Yakomeje agira ati “Aya mahugurwa yampaye ishusho rusange yo kwibaza ngo ukora ubuvugizi ni muntu ki ?Ni iki aba agomba kuba yubahiriza yaba ibirebana n’uburenganzira bwa muntu ariko cyane cyane n’amategeko.Ikintu nungutse gishya ni uko gukora ubuvugizi bigendana n’icyo itegeko ribivugaho.”
Umukozi w’umuryango utegamiye kuri leta ugenzura iyubahiriza ry’amategeko mu Rwanda CERULAR, Uzamushaka Hassina, yavuze ko mu mahugurwa yungutse ibintu bitandukanye birimo gusobanukirwa icyo uburenganzira bwa muntu icyo ari cyo ndetse n’uburyo umuntu yahugura abandi ku burenganzira bwa muntu.
Yagize ati “Narize cyane , by’umwihariko uburyo umuntu yahugura abandi kandi bakagira uruhare muri yo .Ni uburyo bwiza buzadufasha no mu bigo duturukamo. Ikindi namenye neza icyo uburenganzira bwa muntu ari cyo, namenye neza amategeko ajyanye n’ uburenganzira bwa muntu yadufasha byimbitse kuburengera.”
Umuvugizi wa Sendika y’Abakozi baharanira Uburengenzira bwa muntu(STRADH), Bizimana Alphonse, yavuze ko mu gutegura aya mahugurwa hari hagamijwe kongera ubumenyi mu kwigisha uburenganzira bwa muntu.
Yagize ati “Mu gutegura aya mahugurwa nka sendika y’uburenganzira bwa muntu , nk’intego yacu y’ingenzi ni ugufasha abantu bakora mu burenganzira bwa muntu kongera ubumenyi kugira ngo bakore akazi kabo bahugukiwe nibyo bakora.”
- Advertisement -
Bizimana yavuze by’umwihariko guhitamo guhugura abanyamakuru ari uko ari bamwe mu bigisha uburenganzira bwa muntu.
Yagize ati “Impamvu dukunda guhugura abantu bo mu miryango iharanira uburenganzira bwa muntu harimo n’abanyamakuru, ni uko bagira uruhare runini cyane mu kwigisha.Niyo mpamvu twashatse ko n’abanyamakuru baza bakigishwa uburyo bategura ibiganiro , bakoresheje uburyo bwiza buha ijambo buri muntu wese .”
Yasabye abahuguwe gushyira mu bikorwa amasomo bize ari nako bigisha abandi uburenganzira bwa muntu hakoresheje uburyo bubaha ijambo.
STRADH isanzwe ifite amatsinda icyenda y’urubyiruko y’abaharanira uburenganzira bwa muntu by’umwihariko ubw’abana ((SIPETRA) agizwe n’urubyiruko n’abakuru bari mu bavuga rikijyana. Akorera mu turere dutandukanye turimo Umujyi wa Kigali, Muhanga mu Murenge wa Kabacuzi, Kamonyi mu Murenge wa Mugina , Bugesera mu Murenge wa Rweru ndetse na Rutsiro mu Murenge wa Kivumu.
STRADH Ifite kandi serivisi ikomatanyije yo kurwanya imirimo mibi ikoreshwa abana(SIPETRA)( Service integré de protection de l’enfant travailleur) ari naho urwo rubyiruko rubarizwamo.
Muri rusange ihugura buri mwaka nibura abagera ku 100 hagamijwe kubasobanurira byimbitse uburenganzira bwa muntu.
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW