Nta muntu wishwe na Covid-19 mu masaha 24, abayanduye ni 17 mu Rwanda

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku Cyumweru  tariki 17 Ukwakira 2021 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 17, bakaba babonetse mu bipimo 11.904 byafashwe mu masaha 24 ashize.mu gihe nta muntu n’umwe wahitanywe n’iki cyorezo.

Itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima ryerekana ko kuba nta murwayi wahitanywe na COVID-19 byatumye umubare w’abamaze kwicwa n’iki cyorezo uguma ku 1.313.

Ni umunsi wa gatatu wikurikiranya nta wishwe n’iki cyorezo ku butaka bw’u Rwanda.

Raporo ngarukamunsi yerekanye ko umuntu umwe ari we winjiye mu bitaro kuri iki cyumweru .

Mu Karere ka Karongi handuye abantu 4, Rusizi 3, Musanze 2, Ngoma 2, Umujyi wa Kigali 1, mu gihe mu Turere twa Gicumbi, Huye, Kayonza, Nyabihu na Rubavu buri kamwe kabonetsemo umuntu umwe.

Abahawe doze ya mbere y’urukingo uyu munsi ni 68,557 na ho abahawe doze ya kabiri ni 324.

Kugeza ubu mu Rwanda hamaze gukingirwa mu buryo bwuzuye abantu 1.725.362 kuva ibi bikorwa byatangira ku wa 5 Werurwe 2021. Abantu 3.033.940 ni bo bamaze guhabwa dose imwe y’urukingo.

Leta y’u Rwanda ikomeje gushishikariza buri wese kutadohoka mu gukurikiza ingamba zashyizweho by’umwihariko babashishikariza kwikingiza kugira ngo intego yo guhashya iki cyorezo binyuze mu gukingira umubare munini igerweho.

- Advertisement -

Nk’uko byakomeje kugarukwaho, ni ngombwa gukaraba intoki inshuro nyinshi n’isabune n’amazi meza, cyangwa ugakoresha imiti yabugenewe ikura udukoko mu ntoki. Hari kandi gukoresha agatambaro gasukuye igihe witsamuye, ariko nanone abaganga basaba ko abantu bakwipfuka ku munwa hakoreshejwe udukoresho twabugenewe no kwirinda kuramukanya mu ntoki.

Uwanduye Coronavirus agaragaza ibimenyetso bitandukanye birimo kugira umuriro, inkorora no gufungana mu myanya y’ubuhumekero.

Ibi bimenyetso bishobora kugaragara byibura hagati y’iminsi ibiri n’ibyumweru bibiri nyuma y’uko yanduye, ariko hari bamwe batinda kugaragaza ibi bimenyetso.

Mu gihe uwo mubana mu rugo cyangwa wowe ubwawe ugaragaje ibimenyetso bya coronavirus, ihutire guhamagara inzego z’ubuzima ndetse wishyire mu kato mu rwego rwo kutanduza abandi.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW