Amajyepfo: Abasora barasaba ko hubakwa imihanda yunganira ubahuza na Kigali

Abasora bo mu Ntara y’Amajyepfo, basabye ko hubakwa indi mihanda kuko ubucucike bw’imodoka burimo butuma bakoresha amasaha 2 kugera mu Mujyi wa Kigali. Iki cyifuzo cyo kwagura umuhanda uhuza Umujyi wa Kigali n’Intara y’Amajyepfo, bakibwiye inzego zitandukanye za Leta. Bamwe mu basora banahawe igihembo ko basora ku gihe kandi neza.

Komiseri Mukuru wa RRA Bizimana Ruganintwali Pascal ashyikiriza Hoteli St André igikombe kuko yasoze neza.

Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi, Musenyeri Mbonyintege Smaragde avuga ko ubusanzwe bakoraga urugendo rw’iminota 50 kugirango bagere iKigali.

Mbonyintege akavuga ko kubera imodoka nyinshi z’ikamyo zitwara kariyeri n’imicanga, bizivanye mu Majyepfo, zituma bahagarara igihe kinini mu muhanda, bakinjira mu Mujyi wa Kigali nyuma y’amasaha arenga 2.

Yagize ati ”Kuva iMuhanga ujya iKigali ugakoresha amasaha 2 ni igihombo ku bacuruzi no kuri Leta, ababishinzwe bashaka igisubizo kuko biradindiza imikorere ku bikorera.”

Musenyeri yavuze ko kwagura umuhanda, byagombye kwihutishwa bigashyirwa mu bikorwa mu gihe cya vuba.

Yavuze ko iyo abacuruzi bakoresheje igihe kinini bajya cyangwa bava kurangura bigira ingaruka ku musoro batanga.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice avuga ko ikorwa ry’umuhanda Ngoma, Bugesera, na Nyanza ari kimwe mu gisubizo kizatuma ubucucike bw’imodoka nyinshi zakoreshaga umuhanda wa Kigali n’Amajyepfo zitaba nyinshi.

Kayitesi yavuze ko hari n’umuhanda Rugobagoba, Mukunguli na Kinazi ugiye gukorwa kuko imodoka zitwara kariyeri mu Karere ka Kamonyi na Ruhango, ariwo zikunze gukoresha.

Ati:”Tugiye kubikoraho ubuvugizi kuko ni igitekerezo cyiza, gusa uko igihugu kigenda kibona ubushobozi, imihanda isigaye izakorwa bigabanye ubucucike bw’ibinyabiziga byakoreshaga umuhanda umwe gusa wabahuzaga n’ Umujyi wa Kigali.”

- Advertisement -

Komiseri Mukuru w’Ikigo cy’imisoro n’amahoro Bizimana Ruganintwali Pascal yavuze ko hamaze gukorwa byinshi, ko ibyagezweho babikesha imyumvire myiza y’abasora kuko ubwiyongere bw’abasora bushimishije ushingiye uko imyaka igenda isimburana.

Yagize ati “Iyo tureba uko abantu bitabira gusora bibwirije biradushimisha cyane.”

Komiseri Bizimana yavuze ko hari itegeko riri hafi gushyirwaho umukono, rizagenera abaguzi bagira umwete wo kwaka inyemezabuguzi ya EBM, amafaranga y’umusoro ku nyongeragaciro bazaba batanze.

Intara y’Amajyepfo yakusanyije miliyari 44,54% mu mwaka wa 2020-2021.

Imodoka zo mu bwoko bwa Kamyo zitwara umucanga nizo zifunga umuhanda zigatuma abakoresha uyu muhanda bagenda isaha 2 ngo bagere iKigali bavuye mu Majyepfo.
Bamwe mu basora bo mu Ntara y’Amajyepfo bashimiwe ko basora ku bushake kandi neza.
Musenyeri Mbonyintege Smaragde Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi avuga ko ubucucike bw’ibinyabiziga mu muhanda Kigali n’Intara y’Amajyepfo ukabije ko hakwiye gukorwa indi yunganira uyu muhanda mugari wa Kaburimbo.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

MUHIZI ELISÉE

UMUSEKE.RW/Amajyepfo