Ijambo rya Mme J.Kagame mu kwizihiza isabukuru ya AERG FAMILY na GAERG Rwanda

Uyu munsi, Nyakubahwa Mme Jeannette Kagame yitabiriye ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 y’umuryango umuryango AERG FAMILY umaze uvutse, n’imyaka 18 GAERG Rwanda imaze ibayeho ibirori byabereye muri Intare Conference Arena.

Mme Jeannette Kagame ageza ijambo mu bitabiriye isabukuru ya AERG Family na GAERG Rwanda

Mme Jeannette Kagame yavuze ko abanyamuryango ba AERG 25 na GAERG ko ahari mu izina ry’abandi babyeyi bose, kandi ko bari mu mwanya w’ababyeyi babo batagihari.

Ati “Mu izina ry’ababyeyi bose, nagira ngo mbabwire ko turi kumwe, tubumva, kandi duhagaze mu mwanya w’abacu batagihari.

Mu mibereho y’Abanyarwanda kimwe n’abandi Banyafurika, umwana ni uw’umuryango.”

Jeannette Kagame yavuze ko AERG FAMILY (Ni uburyo abana barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bihurizaga mu miryango bakoze ubwabo irimo ababyeyi n’abavandimwe, kugira ngo ibakure mu bwigunge), yavutse u Rwanda ari amatongo, abana badafite kirengera.

Yavuze ko we n’ababyeyi bose bashimishwa n’uko abo bana bishyize hamwe muri AERG ndetse bakanakora umuryango uhuza Abanyeshuri barokotse Jenoside (GAERG), ngo izakomeze kubera n’abandi barokotse Jenoside, ‘umuryango’ ubahoza kandi ukabaha uburere n’ikinyabupfura.

Yagize ati “Nta wakorewe Jenoside umenya uko izakorwa, ni nayo mpamvu guhangana n’ingaruka zayo, byasabye ko abantu bashakisha umuti uwo ari wo wose, n’ibisubizo byadufasha guhangana n’ihungabana.

Ayo mateka akwiye kwandikwa cyane cyane namwe mwabigizemo uruhare, kugira ngo uwo murage utazahererekanywa mu mvugo gusa, ukagera ubwo utakara kandi wararamiye benshi.”

Mme Jeannette Kagame yasoje ijambo rye asaba abitabiriye kwizihiza isabukuru ry’iyi miryango, AERG imaze imyaka 25 na GAERG imaze imyaka 18, gukomera ku “Ubumwe bw’Abanyarwanda kuko aribwo shingiro ryo kubaho, tukubaka u Rwanda, abato bavukiramo, bakuriramo, kandi bibonamo.”

- Advertisement -

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW