Intara y’Iburengerazuba yaje ku isonga mu gukusanya imisoro y’imbere mu gihugu

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko Francois avuga ko kudatanga imisoro bimeze nko gutema ishami ry’igiti wicayeho, ibi yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki ya 05 Ugushyingo 2021, ubwo hizihizwaha umunsi wahariwe umusoreshwa.

Abaguzi n’abacuruzi bitwaye neza mu kwaka no gutanga inyemezabwishyu za EBM bahembwe

Ni ibirori ku rwego rw’Intara byabereye mu Karere ka Rusizi, abasoreshwa n’abaguzi b’indashyikirwa bahawe ibihembo byo gushimirwa ko bakoresheje neza uburyo bwo gukoresha inyemezabwishyu ya EBM.

Nzabandora Pierre wo mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Gihundwe Akagari ka Burunga ni umuguzi watse inyemeza bwishyu 20 yahembwe nk’umuguzi wabaye indashyikirwa mu baguzi muri iyi Ntara.

Yagize ati “Iyo umaze kubona inyungu z’ikintu uri gukora ugikorana umwete maze kubona ibikorwa remezo dufite mbona ko hari iterambere ku gihugu , iyo ngiye kugura ikintu mu iduka nkabura inyemeza bwishyu cyangwa bagashaka kugira icyo barenzaho cyatuma batayimpa ndahimuka nkajya ahandi.”

Yatanze ubutumwa ku baguzi bwo kureba iterambere igihugu kigezeho kuko bitava ku nkunga z’amahanga ahubwo biva no mu mafaranga umuturage yinjije asabye fagitire.

Ntawangwanabose Theogene umucuruzi watanze fagitire zifite agaciro gasaga miliyali 5  y’uRwanda wo mu Karere ka Rubavu nawe yashimiwe nk’umusoreshwa watanze imisoro neza akanatanga inyezabwishyu neza.

Yagize ati “Ndishimirako nashoboye gutanga inyemezabuguzi kubakiriya banjye ni ishema n’abakozi dukorana, amanyanga yo kudatanga inyemeza buguzi abaho ni ukwib,a iwanjye ntibibaho iyo ucuruje udatanga fagitire ingaruka zikugeraho.”

Hitayezu Dirigent uhagarariye urugaga rw’abikorera mu Ntara y’Iburengerazuba avuga ko mbere ya
COVID-19 batangaga imisoro neza ariko ubu icyorezo cyabagizeho ingaruka.

Ati “Uretse COVID-19 yadukomye munkokora ikigendanye n’imisoro twari tubirimo neza ,ubu hari n’abavuye mu bucuruzi kubera igihombo twatewe n’iki cyorezo.”

- Advertisement -

UWITONZE Jean Paullin Komiseri wungirije ushinzwe abasora mu kigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro yavuze ko nubwo hariho icyorezo cya COVID-19 Intara y’Iburengerazuba iri imbere mu gutanga umusoro n’amahooro asaba abacuruzi gukomeza gutanga neza inyemeza bwishyu yibutsa n’abaguzi kuya bazaka.

Yagize ati “Umwaka ushize iyi Ntara yitwaye neza, yarengeje intego yari yahawe bagejeje ku 118% Ubukungu bwarazamutse cyane,turashimira abasora kuko nibo musingi wo guteza imbere ibikorwa bya Guverinoma bakomeze babikorane umurava kandi kugihe tuzakomeza kubafasha mu buryo bwose bushoka.”

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Habitegeko Francois yibukije ko imisoro aribwo buzima
bw’igihugu kutayitanga ari nko gutema ishami uryicayeho.

Ati “Imisoro nibwo buzima bw’igihugu iyo umuntu anyereza imisoro cyangwa adasora neza aba ahemukira abanyarwanda bose, imisoro iyo ikusanyijwe biragaruka bikatugeraho. ab’ingeso mbi zo kunyereza imisoro ni nk’abantu batema ishami ry’igiti bicayeho.”

Intara y’Iburengerazuba yaje ku isonga mu gukusanya imisoro muri 2020/2021 , hatanzwe EBM 900, abacuruzi n’abaguzi bashishikarizwa gutanga no kwakira inyemezabwishyu kugira ngo barusheho kubaka igihugu.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

MUHIRE DONATIEN

UMUSEKE.RW/Rusizi