Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yakiriye Perezida w’umutwe w’Abadepite muri Zimbabwe

Perezida w’Umutwe w’Abadepite muri Zimbabwe Jacob Mudenda uri mu Rwanda, uyu munsi yagiranye ibiganiro na Perezida wa Sena Dr Iyamuremye Augustin na Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille.

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yakiriye Perezida w’umutwe w’Abadepite muri Zimbabwe

Ni ku nshuro ya kabiri Perezida w’Umutwe w’Abadepite muri Zimbabwe Jacob Mudenda aje mu Rwanda muri uyu mwaka wa 2021, yaherukaga gusura u Rwanda muri Gicurasi 2021.

Ibiganiro byabo bombi byibanze ku guteza imbere umubano w’inteko z’ibihugu byombi no kunoza umubano hagati y’impande zombi.

Perezida w’Umutwe w’Abadepite muri Zimbabwe yazanye ubutumwa busaba Perezida wa Sena y’u Rwanda kuzashyigikira Umusenateri wa Zimbabwe ushaka kwiyamamariza kuba Perezida w’Inteko y’Afurika.

Perezida wa Sena y’u Rwanda Dr Iyamuremye Augustin yavuze ko ashingiye ku mubano mwiza w’u Rwanda na Zimbabwe ndetse n’umubano mwiza uri hagati y’Inteko zombi, u Rwanda ruzasuzuma ubwo busabe.

Jacob Mudenda mu biganiro yagiranye na Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille, byibanze mu gushimangira ubufatanye hagati y’Inteko z’ibihugu byombi no guteza imbere ibikorwa by’iterambere mu burezi, ubuhinzi n’ibindi.

Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille yagize ati “Umubano w’ibihugu byombi ushingiye kuri byinshi,hari byinshi duteganya gukorana ariko nk’Inteko zishinga amategeko zombi zifitanye umubano mwiza.”

Depite Mukabalisa avuga ko hari byinshi impande zombi zimaze kwiga n’ibyo bishimira bimaze kugerwaho.

Mu mwaka wa 2019, ubwo Perezida Emmerson Mnangagwa yari amaze gusura Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, akishimira intambwe u Rwanda rumaze gutera mu bijyanye no korohereza ubucuruzi hahise hatekerezwa ihuriro ry’Ubucuruzi n’Ishoramari hagati y’u Rwanda na Zimbabwe.

- Advertisement -

Kuwa 28 Nzeri 2021, Hagati y’u Rwanda na Zimbabwe hasinywe amasezerano agizwe no guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, kurengera ibidukikije no guhangana n’ingaruka z’ihindagurika ry’ikirere, guteza imbere ikoranabuhanga ndetse no kwihutisha serivisi za Leta zitangwa binyuze mu ikoranabuhanga, guteza imbere ubukerarugendo no gutegura inama no gufatanga hagati y’Urugaga rw’Abikorera bo mu Rwanda (PSF) ndetse n’Ishyirahamwe ry’inganda muri Zimbabwe.

U Rwanda nk’igihugu kidakora ku nyanja kikaba mu mutima wa Afurika, ruvuga ko ruzakomeza gukoresha amahirwe aturuka mu bwiyongere bw’ubucuruzi [hagati y’ibihugu bya Afurika], binyuze mu kugira uruhare mu bucuruzi bubera ku isoko rya Afurika.

Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr Iyamuremye Augustin na Perezida w’Umutwe w’Abadepite ba Zimbabwe Jacob Mudenda

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW