Kicukiro: ADEPR Gashyekero yakoze urugendo rwo kurwanya ibiyobyabwenge, 25 bihana kureka ingeso mbi

Urubyiruko n’Abakiristo mu Itorero rya ADEPR Gashyekero kuri iki cyumweru tariki ya 07 Ugushingo 2021, bakoze urugendo rwo kwamagana ibiyobyabwenge mu Murenge wa Gikondo mu Karere ka Kicukiro, hakorwa ivugabutumwa rigamije kurwanya uburaya n’ubuzererezi, hanatangazwa ko amatorero adakwiye guceceka ku bibazo byugarije igihugu.

Uru rugendo rwazengurutse ahazwi nko muri Sodoma hakunze kuvugwa uburaya n’ibiyobyabwenge.

Ku bufatanye n’abaturage n’inzego za Leta zirimo Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gikondo mu Karere ka Kicukiro, Inzego z’umutekano, ADEPR Gashyekero yamaganye ibiyobyabwenge hifashishijwe abavugabutumwa bari barabaye imbata z’ibiyobyabwenge,ubujura, uburaya n’izindi ngeso mbi ndetse n’amakorali arimo “Ukuboko kw’iburyo” yakoze ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo.

Ni igiterane cy’ivugabutumwa rigamije kurwanya ibiyobyabwenge cyari gifite insanganyamatsiko igira iti “Irinde ibiyobyabwenge n’ikwirakwira ryabyo, tanga amakuru aho bicururizwa uzaba wubatse Igihugu” cyabaye hubahirijwe amabwirizayo kwirinda Covid-19.

Umwe mu mirongo ya Bibiliya yifashishijwe ni uri mu Bakorinto ba mbere, (1 Kor 6:19) ugira uti “Mbese ntimuzi ko yuko imibiri yanyu ari insengero z’umwuka wera uri muri mwe, uwo mufite wavuye ku Mana? kandi nti muri abanyu ngo mwigenge.”

Uyu munsi kandi wanaranzwe no kwihana no kwakira agakiza ku bantu barenga 25 biyemeje kugendera kure ubusambanyi, kunywa ibiyobyabwenge, ubujura n’izindi ngeso mbi zangwa n’uwiteka.

Mukankuranga Jacqueline uzwi nka Mama Fabrice wahoze akora uburaya yaranasabitswe n’ibiyobyabwenge mu buhamya yatanze yibukije abishora mu ngeso mbi ko bishoboka ko babasha kuzireka.

Avuga ko yatangiye kunywa urumogi afite imyaka 8 akaza kurureka afite imyaka 18 nyuma akaza kubaka urugo, umuryango we uzwi mu biganiro binyura kuri Youtube aho bazwi “nk’Umujama n’Umuniga”, Yeruye ko ubu abayeho neza atanywa ibiyobyabwenge kandi akaba anyuzwe n’umugabo umwe.

Yagize ati ” Kureka uburaya birashoboka ukanyurwa n’umugabo umwe, narebye ubuzima ndimo mbangamiye Igihugu, nta torero ngira, nta muryango muzima nakubaka aho hantu ndavuga nti mfashe icyemezo.”

Akomeza agira ati “Ubu meze neza nta soni bintera gutangariza abantu ko Imana ikiza urumogi, ko ikiza uburaya ubu nshimye Imana.”

- Advertisement -
Mama Fabrice ubwo yigishaga abo mu gace kazwi nka Sodoma kureka uburaya n’ibiyobyabwenge

Hagenimana Anastase ni umuyobozi muri ADEPR Gashyekero, yatangaje ko ari igikorwa cyari kigamije kurwanya ibiyobyabwenge, kuko agace Itorero rya ADEPR Gashyekero ririmo bafite amakuru y’uko hari bamwe mu bahatuye bakoresha ibiyobyabwenge ko uruhare rw’umukirisitu rukwiye no kugaragara mu ivugabutumwa ryo kubirwanya.

Hagenimana, avuga ko ADEPR Gashyekero ituye mu gace kagiraga amazina ateye ubwoba nkahazwi nka Sodoma n’ahiswe muri Morgue hari indiri y’ibyaha bitandukanye, bakoze urugendo rugamije guhamagarira abatuye izo nce kugana inzira ijya mu ijuru bakava mu bubata bw’ibyaha bibateranya n’Imana ndetse n’Igihugu.

Yagize ati ” Twakoze urugendo dutambagira yo ariko inyungu y’Itorero cyane ni uguhindurira abantu kuri Kristo Yesu, ubu imibatizo barayifunguye, ubu bukangurambaga ni ukwibutsa abantu ko Yesu agikora.”

Yakomeje agira ati “Itorero ni urumuri,Itorero ni umucyo ni ukugira ngo tujyane ubutumwa, tujyane Yesu, abantu bamenye Yesu ukiza bahindukire bihane ibyaha.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kagunga mu Murenge wa Gikondo Akarere ka Kicukiro, Ndugu Wellars wari uhagarariye ubuyobozi bw’Umurenge wa Gikondo, yavuze ko amadini n’amatorero afite agaciro gakomeye mu muryango Nyarwanda kuko iyo bafashije ubuyobozi bwite bwa Leta bitanga ishusho nziza,ashimira ADEPR Gashyekero ko umusanzu wabo mu kurwanya ibiyobyabwenge watanze umusaruro.

Yagize ati “Harimo ababireka bakabivamo burundu cyangwa se abasengewe n’abandi tubonye tugakomeza kubakurikirana kuko bashyizwe mu matsinda.”

Avuga ko n’ubwo muri aka Kagali ibiyobyabwenge bitaracika 100% ubwo hajemo ubu bukangurambaga bw’amadini n’amatorero bafite icyizere ko bagiye gufashanya bakabasha kubihashya burundu ku buryo bizatanga umusaruro.

Yasabye abaturage gukomeza kwirinda icyorezo cya Covid-19 bubahiriza amabwiriza atangwa n’inzego z’ubuzima no kudakerensa ingamba zashyizweho zo kwirinda iki cyorezo.

ADEPR Gashyekero ikomeje igikorwa cyo kubaka urusengero rugezweho ruzatwara amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni magana arindwi(700 000 000frw) rukazajya rwakira abagera ku gihumbi n’amagana atanu(1500)

Korali Ukuboko kw’iburyo yo muri ADEPR Gatenga yatanze umusanzu wo kubaka urusengero rushya rwa ADEPR Gashyekero
Abakiristo n’abaturage bo mu Gashyekero banyuzwe n’ijambo ry’Imana ryatangiwe mu giterane cyakurikiye urugendo rwo kurwanya ibiyobyabwenge
Iyi ni kandagira ukarabe yubatswe mu rwego rwo guhangana na Covid-19 kuri ADEPR Gashyekero, hakoreshwa n’indi miti y’isuku
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kagunga, Ndugu Wellars na Anastase Hagenimana, umuyobozi muri ADEPR Gashyekero

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW