Min Bamporiki yasabye urubyiruko gusasira umuco n’indangagaciro ubumenyi bahabwa mu ishuri

Ubwo yatangizaga ubukangurambaga bugamije kwigisha urubyiruko umuco, amateka n’indangagaciro z’umuco nyarwanda, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Umuco n’Urubyiruko, Hon Bamporiki Edouard yasabye urubyiruko ko ubumenyi bahabwa mu ishuri bakwiye kubusasiza umuco n’indangagaciro nyarwanda bakabijyanana no gukunda igihugu no kugarura Ubunyarwanda.

Min Hon Bamporiki Edourad avuga ko kurinda ibyagezweho kwiza ari ugukomera ku ndangagaciro ikomeye yo gukunda Igihugu.

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Gatatu, tariki 3 Ugushyingo 2021, ubwo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, yari muri Kaminuza y’Abalayiki y’Abadivantisiti (UNILAK) Ishami rya Nyanza, atangiza ubukangurambaga bugamije kwigisha urubyiruko umuco, amateka n’indangagaciro z’umuco nyarwanda.

Hon Bamporki Edourd yabwiye urubyiruko ko igihugu kizabeshwaho n’ubwenge n’ubumenyi bafite ariko abasaba kubisasira umuco n’indangagaciro z’umuco nyarwanda. Ibi bakabijyanisha no kurinda ibyagezweho no gukunda igihugu.

Ati “Igihugu kizabeshwaho n’ubwenge n’ubumenyi dufite cyangwa twahashye mu ishuri ariko tugomba kubisasira umuco n’indangagaciro zacu. Kurinda ibyagezweho neza ni ukubanza kubimenya, kuri twe icyagezweho gikomeye ni ukubohora igihugu no kugarura Ubunyarwanda. Kubirinda kwiza ni ugukomera ku ndangagaciro ikomeye yo gukunda igihugu.”

Minisitiri Bamporiki yanasobanuriye uru rubyiruko icyo Ndi Umunyarwanda ari cyo, ababwira ko ari ukwemera kuba uw’u Rwanda.

Yagize ati “Ndi Umunyarwanda ni ukwemera kuba uw’u Rwanda, rukaba urwawe, ukarubamo, rukakubamo, ukarugendana, ukarukunda, ukarurinda. Iyi sano ikaba igihango kizira gutatirwa ubuziraherezo.”

Uru rubyiruko rwasabwe kandi kumenya amateka y’igihugu, bakamenya umuco wacyo ndetse bakanamenya indangagaciro ziranga Abanyarwanda. Bityo ngo ntiwamenya igihugu cyawe mu gihe utazi umuco, amateka n’indangagaciro zacyo.

Ubu bukangurambaga bukaba bwatangijwe no mu yandi mashuri makuru na za Kaminuza hirya no hino mu gihugu, urubyiruko rukazasobanurirwa umuco,amateka n’indangagaciro z’umuco Nyarwanda.

Muri UNILAK Ishami rya Nyanza niho hatangirijwe ubu bukangurambaga
Urubyiruko rwasabwe kumenya amateka u Rwanda rwanyuzemo, kubumbatira umuco Nyarwanda birinda gufata ibyo babonye byose, kurangwa n’ubumwe, gukunda Igihugu no kukirinda.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

- Advertisement -
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste/ UMUSEKE.RW