Min Gatabazi yasabye FERWAFA kwita ku misifurire, bitaba ibyo “Football ntaho igana”

Nyuma y’umukino wahuje Kiyovu Sports na Musanze FC, iyi kipe yo mu Majyaruguru ikaza kubona igitego umusifuzi akacyanga ariko ekemaza icyo Kiyovu yatsinze “benshi bemeza ko uwagitsinze yaraririye”,  Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yahaye ubutumwa ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru, FERWAFA.

Twagirumukiza Abdul ni we wayoboye umukino wa Kiyovu SC na Musanze FC (Photo Rwanda Magazine.com)

Ku mukino wa Shampiyona wabaye ku wa Gatandatu tariki 27 Ugushyingo, 2021 kuri Stade Amahoro, aho igice cya mbere cyarangiye ari 0-0.

Musanze FC yaje gutsinda igitego mu minota 10 y’igice cya kabiri cyatsinzwe na Eric Kanza ahawe umupira na Wafura, umusifuzi yemeza ko habayeho kurarira.

Byateje impaka muri Stade Amahoro, ndetse abakinnyi b’amakipe yombi barashyamirana, abandi bakinira Musanze FC bagana ku musifuzi wo ku ruhande bamubaza impamvu yanze igitego cyabo nyamara abakinnyi bari bazamutse bahererekanya kugeza banyuze ku munyezamu Kimenyi Yves wari mu izamu rya Kiyovu Sports.

Kiyovu Sports yaje kubona igitego cyatsinzwe na Bigirimana Abeddy ku munota wa 65, ariko na cyo giteza impaka abakinira Musanze FC bemeza ko uwatsinze yari yaraririye.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Hon Gatabazi Jean Marie Vianney ukunze gukurikirana imikino cyane iy’amakipe yo mu Majyaruguru, yagiriye inama FERWAFA yo kwisubiraho ikita ku misifurira kugira ngo umupira wo mu Rwanda utere imbere.

Akoresheje twitter, Minisitiri Gatabazi Jean Marie Vianney yagize ati “FERWAFA

harya ubu igitego nk’iki na cyo bisaba ikoranabuhanga kugira ngo mubone ko uwagitsinze yari yarariye cyangwa ku makipe yo mu byaro amategeko yarahindutse. Mugerageze kuba abanyakuri nibitaba ibyo Football ntaho yaba igana.”

Ubutumwa bwe, bamwe bemeje ko cyari igitego ariko abenshi bitsa cyane ku misifurire iri kuranga Shampiyona yo mu Rwanda muri iyi minsi bagaragaza ko ari ibintu bimaze kumenyerwa ko amakipe amwe n’amwe asifurirwa nabi, akibwa.

- Advertisement -

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA ryasubije Minisitiri na ryo ribinyujije kuri Twitter.

Ubutumwa bwa FERWAFA bugira buti “Nyakubahwa, Komisiyo y’imisifurire mu bushishozi bwayo niyo igena ko umusifuzi yafashe icyemezo kidakwiriye. Icyo gihe hafatwa ibyemezo hashingiwe ku byo amategeko ateganya.

Ikindi ni uko amategeko ya FERWAFA areba abanyamuryango bose adahengamiye ku ruhande rumwe cyangwa urundi.”

 

Imikino y’Umunsi wa 5 wa Shampiyona y’Icyiciro cya mbere mu Rwanda uko yagenze

Ku wa Gatanu tariki 𝟐𝟔-𝟏𝟏-𝟐𝟎𝟐𝟏

Gorilla FC 0-1 Gicumbi FC
Mukura VS 1-1 Bugesera FC

Ku wa Gatandatu tariki 𝟐𝟕-𝟏𝟏-𝟐𝟎𝟐𝟏

Kiyovu SC 1-0 Musanze FC
Rayon Sports 1-0 Etoile de l’Est
AS Kigali 2-2 Police FC

Ku Cyumweru tariki 𝟐𝟖-𝟏𝟏-𝟐𝟎𝟐𝟏

Marine FC 1-0 Rutsiro FC
Espoir FC 1-0 Etincelles FC

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW