Ingabo ziyobowe n’Uburusiya zoherejwe muri Kazakhstan guhosha imvururu

Ingabo zirimo iz’Uburusi zamaze kugera mu gihugu cya Kazakhstan bisabwe na Perezida waho, nyuma y’imyogaragambyo ikomeye yamagana ubutegetsi bwe.

CSTO ni ingabo zigizwe n’Uburusiya, Kazakhstan, n’ibihugu byahoze ku Burusiya bw’Abasoviyeti bya Belarus, Tajikistan na Armenia.

Imbunda nini zumvikanye mu mujyi wa Almaty, ubuyobozi buvuga ko hari abantu bahasize ubuzima.

Ku mihanda mikuru, inzu nyinshi za Leta zatwitswe, ingabo z’igihugu zikoresha ingufu za gisirikare mu gutatanya abigaragambya.

Perezida Kassym-Jomart Tokayev yavuze ko abigaragambya ari ibyihebe byatorejwe hanze y’igihugu, ariko nta bimenyetso yatanze.

Ku wa Gatatu mu mbwirwaruhame yatanze kuri televiziyo, Perezida Kassym-Jomart Tokayev yasabye ko ingabo ziyobowe n’Uburusiya zashyizweho mu buryo bwo gutabarana (Collective Security Treaty Organisation, CSTO) zigoboka igihugu kugira ngo zikome imbere imyigaragambyo.

Uyu mutwe w’ingabo ugizwe n’Uburusiya, Kazakhstan, n’ibihugu byahoze ku Burusiya bw’Abasoviyeti  bya Belarus, Tajikistan na Armenia.

Nibura abo basirikare boherejwe muri Kazakhstan babarirwa mu 2,500.

Ubuyobozi bwa CSTO bwatangaje ko abo basirikare boherejwe ari abari mu butumwa bw’amahoro bahawe inshingano yo kurinda Leta ndetse n’ibikorwa remezo bya gisirikare.

Ibiro ntaramakuru byo mu Burusiya, RIA bivuga ko izi ngabo zizamara iminsi cyangwa ibyumweru muri Kazakhstan.

- Advertisement -

Leta zunze Ubumwe za America binyuze mu Biro bya Leta (US State Department), yavuze ko ikurikiranira hafi ingabo z’Uburusiya zoherejwe muri Kazakhstan.

Umuvugizi w’Ibiro bya Leta ya America yagize ati “Leta zunze Ubumwe za America, n’Isi bizagenzura ihonyora ry’uburenganzira bwa muntu iryo ari ryo ryose.”

Yanavuze ko bazagenzura ibikorwa byose byo kwigarurira inzego z’abanya- Kazakh (niko abaturage ba Kazakhstan bitwa).

Amahanga arimo Umuryango w’Abibumbye (UN), America (US), Ubwongereza, n’Ubufaransa byasabye impande zihanganye guhagarika ubushyamirane.

Abakora mu nzego z’umutekano 18 bamaze kwicirwa mu Mujyi wa Almaty, nk’uko ubuyobozi bubyemeza, naho Polisi nay o ikavuga ko abantu mirongo bigaragambya bishwe.

Minisiteri y’Umutekano w’imbere mu gihugu muri Kazakhstan ivuga ko abigaragambya 2,298 batawe muri yombi.

Perezida w’iki gihugu yirukanye abagize Guverinoma ndetse na Nursultan Nazarbayev wabaye Perezida w’iki gihugu mbere ye, akaba yari umwe mu bakomeye mu nzego z’umutekano, mu rwego rwo guhangana n’abigaragambya. Imyigaragambyo imaze gukomerekeramo abarenga 1000.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

 

IVOMO: BBC

UMUSEKE.RW