Gakenke: Minisitiri Bamporiki yasabye urubyiruko gukorana umurava mu guhanga imihanda

Hon Bamporiki Edouard yifatanyije n’urubyiruko rw’Umurenge wa Muhondo mu Karere ka Gakenke mu gutangiza gahunda yo gusana no gutunganya imihanda mihahirano (feeder roads) bikozwa na sosiyete z’urubyiruko, aho batangije isanwa ry’umuhanda w’igitaka Kirenge-Rushashi banashhyikirizwa imashini zitsindagira.

Minisitiri Bamporiki yifatanyije n’urubyiruko rwa Gakenke mu gutangiza gahunda zo gutunganya imihanda ya Feeder roads

Ubwo yatangizaga ibi bikorwa mu Karera ka Gakende, kuri uyu wa Gatanu, tariki 11 Gashyantare 2022, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard, yasabye uru rubyiruko kubyaza umusaruro amahirwe bahawe y’akazi kandi bikazabafasha kugira sosiyete zikomeye zikora imihanda ndetse zinayihanga aho gutunganya gusa.

Isanwa ry’uyu muhanda wa Kirenge-Rushashi ureshya n’ibirometero 16 na metero 700, uzasanwa na sosiyete ‘‘Hard Workers G Ltd’’, aho banahawe n’imashini zitsindagira zikoreshwa n’intoki.

Mu mpanuro  yahaye uru rubyiruko rwahawe akazi ko kubungabunga iyi mihanda, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard, yasabye uru rubyiruko ko iyi gahunda yarubera imbarutso y’iterambere kandi bakarangwa n’umurava mu kubungabunga ibikorwaremezo nk’ibi.

Ati ‘‘U Rwanda n’igihugu gikura kandi n’izina rivuga kwanda, kwaguka. Uyu munsi niba bafite imashini isunikwa n’amaboko ejo tuzaba dufite imashini nini zica imihanda nk’uko tubibonana Abashinwa n’zindi kampani nini. Turera abakura, hirya no hino mu gihugu turasaba abana b’abanyarwanda kubungabunga ibikoresho bahawe, iyi mihanda ndetse no kugirango kampani zabo zizakomere.’’

‘‘Birinde icyatuma batazicunga neza  hanyuma mu gihe kizaza tuzababone bari gukora imihanda minini bishingiye kuri iki gikorwa twatangiye ndetse igihugu gikomeze kwiteza imbere urubyiruko rwacu rudasubira inyuma.”

Hon Bamporiki yashimangiye ko iyi gahunda yo gufasha urubyiruko ari mu rwego rwo gufasha urubyiruko kwiteza imbere ndetse na gahunda nziza ya leta yo guhanga imirimo.

Yagize ati ‘‘Muri gahunda ya leta yo guhanga imirimo no gushyigikira ibikorwa by’urubyiruko, hatekerejwe gutungana imihanda bikozwe n’imbaraga z’urubiruko. Turishimira ko uyu munsi twateye intambwe yo kuva ku gitiyo tukaba tubashije kubonera urubyiruko imashini zizakora ari zabo na kampani zabo bagakora ibirometero byinshi ,bahembwa bakitunga banatunga imiryango yabo, ariko ni no kubatinyura  ku buryo no mu gihe kizaza imihanda ishobora no gukorwa n’abanyarwanda. Ni ugukomeza guhuza imbaraga z’igihugu ariko zihugiye mu murimo kandi imihanda yacu migenderaniro inyuzwamo ibyo duhinga n’ibyo duhaha ikabungabungwa.’’

Urubyiruko hirya no hino mu gihugu rukazita ku mihanda y’ibitaka mu gihe cy’imyaka itatu

Umuyobozi wa sosiyete Hard Workers G Ltd, Irafasha Dieudonne, igizwe n’urubyiruko rugera kuri 54 rwahawe gutunganya uyu muhanda w’ibirometero 16 wa Kirenge Rushashi, yavuze ko nyuma y’imyaka itatu batunganya uyu muhanda bizabafasha kwiteza imbere kandi bagatanga akazi ku bandi.

- Advertisement -

Ati ‘‘Icyo twiteze kuri iki gikorwa nuko nyuma y’imyaka itatu tuzajya kurangiza twaramaze kuba ba rwiyemezamirimo bahamye, twiyemeje ko tugomba gukora ibishoboka tukanoza akazi kacu nyuma y’iyi myaka tukaba tubasha gutanga natwe akazi, intumbero nuko mu myaka iza twaba turi ba rwiyemezamirimo banini kandi duhatanira amasoko aruta aya.’’

Uretse mu Karere ka Gakenke, iyi gahunda yo guha akazi ko kwita ku mihanda mihahirano (Feeder roads) ku rubyiruko rwibumbiye hamwe yanatangijwe hirya no hino mu gihugu, aho mu Karere ka Gisagara byatangijwe na Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, RoseMary Mbabazi.

Aho yasabye uru rubyiruko gukorana umurava, bakimakaza umuco wo kwizigamira hagamijwe ishoramari  kandi baca ukubiri n’ingeso mbi zirimo ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, inda zitifujwe n’ibindi.

Mu rwego rwo kongerera uru rubyiruko, Ikigega BDF gitera inkunda imishinga y’abagore n’urubyiruko rwatanze inguzanyo z’ibikoresho  nk’ingorofani n’imashini zitsindagira imihanda. Izi nguzanyo zikazishyurwa buhoro buhoro kandi hakishyurwa 75% gusa andi akaba inkunga.

Gufata neza imihanda y’ibitaka y’imihahirano ni gahunda izamara imyaka itatu, aho yatangijwe muri Nyakanga 2021 ku bufatanye na Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco n’abandi bafatanyabikorwa nka Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, BDF, RTDA n’abandi bafatanyabikorwa.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW