Libya: Inteko yatoye Minisitiri w’Intebe mushya nyamara usanzweho yavuze ko azagumaho

Inteko Ishinga Amategeko ya Libya yatoye Ministiri w’Intebe mushya ari we; Fathi Bashagha mu gihe Abdul Hamid Dbeibeh usanzweho yavuze ko azagumaho kugeza muri Kamena uyu mwaka.

Fathi Bashagha watorewe kuba Ministiri w’Intebe mushya wa Libya

Fathi Bashagha wahoze ari Minisitiri w’Umutekano imbere mu Gihugu, yatowe n’Inteko Ishinga Amategeko kuri uyu wa Kane tariki 10 Gashyantare 2022.

Atowe n’Inteko mu gihe Abdul Hamid Dbeibeh usanzwe ku mwanya wa Ministiri w’Intebe akomeje gutangaza ko azaguma kuri uyu mwanya agendeye ku masezerano y’ubwumvikane yo muri 2020 ateganya ko manda y’inzibacyuho izayobora amezi 18 kugeza muri Kamena 2022.

Abagize inteko Ishinga Amategeko kandi batoye ku bwiganze umushinga wo kuvugurura Itegeko Nshinga ry’iki Gihugu.

Ni umushinga wakozwe n’impuguke 24 zituruka mu bice byose by’Igihugu; Iburengerazuba, Iburasirazuba ndetse n’ibice byo mu Majyepfo.

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Aguila Saleh yamenyesheje intumwa za rubanda ko akazi kakozwe n’izi mpuguke gashimishije kandi ko kageze kure.

Aguila Saleh yatangaje ko kwemeza uyu mushinga bizagirwamo uruhare rungana n’abagize Inteko ndetse n’akama k’Ikirenga k’Igihugu kandi ko hari iminsi 45 yo kugira ngo iki gikorwa kirangire.

Nyuma yo kwemezwa n’izi nzego, Komisiyo ishinzwe amatora, izategura kamarampaka yo kugira ngo abaturage batore ivugurwa ry’Itegeko Nshinga.

An amended draft constitution will then be referred directly to the country’s High Electoral Commission for referendum, he said.

- Advertisement -

Aguila Saleh yagize ati Igikorwa cyo kuvugurura Itegeko Nshinga nikitagerwaho mu gihe cyateganyijwe, Komisiyo izashyirwaho nInteko Ishinga Amategeko na Guverinoma, mu gihe cyukwezi izategura amabwiriza yItegeko Nshinga ndetse namabwiriza yamatora.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW