Perezida Kagame na Lt.Gen Mahamat Idriss Déby basinye amasezerano y’ubufatanye

U Rwanda na Chad byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi mu muhango wayobowe na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame ari kumwe na Perezida w’inzibacyuho ya gisirikare muri Tchad Mohamat Idriss Déby Itno.

Perezida Kagame na Mohamat Idriss Déby Itno nibo bayoboye ishyirwa ry’umukono ku mesezerano y’ubufatanye

Ni umuhango wabereye mu biro by’umukuru w’u Rwanda Village Urugwiro, kuri uyu wa Gatanu, tariki 18 Werurwe 2022, nyuma yo kumwakira amuha ikaze mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri mu Rwanda ndetse bakagirana n’ibiganiro byasojwe n’isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye.

Aya masezerano yashyizweho umukono agamije gukomeza gusangira ubunararibonye no gushimangira umubano w’ubufatanye mu nzego zirimo amahirwe hagati y’ibihugu byombi.

Mu ijambo rye nyuma yo gushyira umukono kuri aya masezerano, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yahaye ikaze Perezida Idriss Déby Itno mu Rwanda, ashimangira ko aya masezerano yashyizweho umukono ari amahirwe akomeye yo gukomeza gusangira ubumenyi no gushimangira umubano n’ubufatanye bw’ibihugu byombi muri ibi bihe icyorezo cya Covid-19 cyakomye ubukungu mu nkokora.

Yagize ati “Ubunararibonye bwacu nk’u Rwanda bwatweretse ko ubwiyunge ari ingenzi mu rugendo rw’iterambere. Aya masezerano yashyizweho umukono uyu munsi ni amahirwe akomeye yo gukomeza gusangira no guhanahana amasomo ari hagati yacu. Iki ni igihe cyo gukomeza umubano wacu w’ubufatanye habyaza amahirwe inyungu zihari, icyorezo cyatumye ubukungu busubira inyuma kandi turacyabona uburyo umugabane wacu udahagaze neza.”

Perezida Kagame yashimye mugenzi we wa Tchad, Mohamat Idriss Deby Itno ku rugendo rwiza we nabo bafatanyije mu kugarura amahoro n’ituze muri Tchad, amushimira kuba yasuye u Rwanda nawe amwizeza ko azamwishyura.

Perezida wa Tchad, Mohamat Idriss Déby Itno, ubwo amasezerano y’ubufatanye yari amaze gushyirwaho umukono yavuze ko yishimiye kuba yasuye igihugu cyiza cy’u Rwanda avuga ko we n’abamuherekeje bakiriwe neza, anashimira Perezida Kagame kuba yamuhaye amahirwe yo kugirango baganire ndetse bagasinya n’aya masezerano y’ubufatanye.

Perezida Idriss Déby Itno yashimye isinywa ry’aya masezerano, anashimira u Rwanda kuba rwarabaye mu nshuti zabaye hafi Tchad mu bihe bitoroshye by’umutekano muke harimo no guhashya umutwe w’iterabwoba wa Boko-haraam, ibintu byafashije iki gihugu kuba kiri mu murongo mwiza w’terambere.

Ati “Ndashimira inshuti n’abavandimwe b’Abanyafurika batubaye hafi kandi muri bamwe mu nshuti zacu za hafi za Tchad, mu izina ry’Abanya-Tchad munyemerere mfate uyu mwanya mbashimire nyakubahwa Perezida.”

- Advertisement -

Perezida Mohamat Idriss Déby Itno yavuze ko u Rwanda rwanyuze mu bihe bitoroshye bya Jenosdie yakorewe Abatutsi ashimagira ko ababajwe n’inzirakarengane zishwe. Yakomeje ashima iterambere u Rwanda rugezeho binyuze mu miyoborere myiza irangajwe imbere na Perezida Kagame.

Nyuma yo guhura na mugenzi we w’u Rwanda ndetse hagashyirwa umukono ku masezerano y’ubufatanye, Perezida wa Tchad. Mohamat Idriss Déby Itno, yakomereje ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi ahashyinguye ibihumbi by’Abatusti bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho yunamiye inzirakarengane zishyinguye muri uru Rwibutso.

Perezida waTcChad Mohamat Idriss Déby Itno akaba ayoboye inama y’igisirikare iyoboye inzibacyuho nyuma y’uko Se aguye ku rugamba umwaka ushize wa 2021.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatandatu, Perezida Mohamat Idriss Déby Itno azagirana ibiganiro n’abanyeshuri bakomoka muri Tchad biga mu Rwanda.

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Tchad Gen Mohamat Idriss Déby Itno
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW