Perezida wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni yangiye umuhungu we Lt Gen Muhoozi Kainerugaba gusezera mu gisirikare cy’iki gihugu yari amazemo imyaka 28 ndetse akaba yari n’umugaba mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki 8 Weruwe 2022, nibwo abantu batunguwe no gusezera mu gisirikare cya Uganda kwa Lt Gen Muhoozi Kainerugaba wari umugaba mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka.
Mu butumwa yanyujije kuri Twitter yavuze ko mu myaka 28 yari amaze muri iki gisirikare bageze kuri byinshi ariko ahisemo gusezera mu gisirikare.
Nk’uko Chimp reports cyo muri Uganda cyabitangaje, iyegura rya Gen Muhoozi rikimara kumenyekana, Perezida Museveni yahise amuhamagara by’igitaraganya amusaba kwisubiraho kuri iki cyemezo cyo gusezera mu gisirikare.
Gusa ntabwo hamenyekanye niba Gen Muhoozi yaba yaremeye icyifuzo cya se kuko impande zombi nta we uragira icyo abivugaho.
Gen Muhoozi w’imyaka w’imyaka 47 ntabwo impamvu yasezeye mu gisirikare cya Uganda yigeze ayitangaza, gusa n’umwaka ushize yaciye amarenga yo gusezera avuga ko niba abasirikare bakuru batazafashwa kubona amacumbi ajyanye n’igihe ku birindiro by’ingabo bya Bombo azahita asezera mu ngabo.
Umusirikare ufite ipeti nk’irya Lt. Gen Muhoozi Kainerugaba ubusanzwe yemererwa gusezera mu gisirikare byibura afite imyaka 60, ni mu gihe kandi aba agomba kugisha inama umugaba mukuru w’ikirenga w’Ingabo.
Bamwe mu bantu nyuma yo gusezera mu gisirikare cya UPDF, bavuga ko Gen Muhoozi arimo guca amarenga ibyo kuba yazahatanira intebe ya Se mu matora y’Umukuru wIgihugu mu 2026.
Ari kumwe n’Umunyamakuru Andrew Mwenda, Gen Kainerugaba basa n’abatebya kuri ibi byo gusezera mu gisirikare, Mwenda akamubwira ko gusezera kwe nibura bigomba kuba nyuma y’imyaka 8, ariko Gen Muhoozi akamwikiriza nta gire ikindi arenzaho.
- Advertisement -
NKURUNZIZA Jean Baptiste
UMUSEKE.RW