Perezida wa Ukraine yasabye inkunga y’indege z’intambara

*Perezida Zelensky wa Ukraine yasabye Putin kwemera bakicarana

Kuri uyu wa Kane nibwo intumwa za Ukraine n’iz’Uburusiya zahuye mu biganiro byo kurangiza intambara aho Ukraine isaba ko ingabo z’Uburusiya zitanga inzira kugira ngo habeho ibikorwa by’ubutabazi.

Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky

Gusa ibyo biganiro, Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yavuze ko yifuza kubonana imbona nkubone na Perezida Vladimir Putin kuko ngo niyo nzira yonyine yo guhagarika intambara.

Ati “Ntabwo tugaba ibitero ku Burusiya, ndetse ntabwo tubifite mu migambi yacu. Muradushakaho iki? Nimuve ku butaka bwacu.”

Perezida Volodymyr Zelensky yongeyeho ko adashakwa kwicarana na Putin amwitaje muri m 30 nk’uko yabikoze mu biganiro aheruka kugirana na Perezida Emmanuel Macron.

Zelensky yasabye ibihugu by’umuryango wo gutabarana w’Uburayi na America, Nato guha Ukraine indege z’intambara.

Ibi yabisabye mu kiganiro n’Abanyamakuru.

Ati “Niba mudafite ubushobozi bwo gufunga ikirere cya Ukraine, noneho muduhe indege.”

Yaburiye Neto ko nikomeza gutererana Ukraine ibihugu bitahiwe kugabwaho ibitero n’Uburusiya ari Latvia, Lithuania, na Estonia.

- Advertisement -

Ibi bihugu biri mu bumwe bwa biriya bigize Nato, bityo iyo kimwe gitewe ubwo intambara iba ibaye ku banyamuryango bose.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW