Arashinja ibitaro bya Kilinda kumwakira nabi byavuyemo gukurwamo nyababyeyi

KARONGI: Uyu mubyeyi w’imyaka 35 yitwa Mukamazera Berdiane atuye mu Kagari ka Nyarunyinya mu Murenge wa Murambi mu Karere ka Karongi, avuga ko mu ntangiriro za Mutarama 2021 aribwo yagiye kubyarira kwa muganga igihe cye cyo kubyara kigeze, bakamwakira nabi biza no kumuviramo gukurwamo nyababyeyi.

Ibiro by’Akarere ka Karongi

Abaganga bo ku bitaro bya Kilinda mu Karere ka Karongi nibo bakomerekeje nyababyeyi birangira ivuyemo.

Impapuro yivurijeho UMUSEKE ufitiye Kopi, zigaragaza ko ibitaro bya Kilinda byohereje (Transfert) Mukamazera Berdiane mu Bitaro bya Kaminuza bya Butare ubwo yari arimo kuva amaraso menshi byari kumuviramo urupfu.

Uyu mubyeyi avuga ko yaba we ndetse n’umurwaza batigeze babwirwa ko yakuwemo nyababyeyi, babimenye haciye iminsi.

Ati “Bambwiye ko kuyihoma bitari gukunda kuko yangiritse cyane.”

Uyu mubyeyi utazigera ubyara ukundi avuga ko muri ubwo burwayi bwose, nta kintu yigeze afashwa ko ariwe wirwanyeho, si ibyo gusa kuko n’ubu ingaruka zabyo zikimugeraho kuko yemeza ko atarakira neza.

Ati “Ntabwo ndi umuntu uvuga ngo ndakora imirimo ngo nuname, naho nateraga ikiraka sinabishobora, ubu nta kintu nshobora gukora.”

Asaba ko yakurikiranwa bakareba nimba nta kibazo agifite mu nda kuko atizeye ko yakize neza.

Ati “Hari ubwo numva zabyimbye nkumva hakirimo ibintu ntamenya.”

- Advertisement -

Ikibazo cye yakigejeje ku nzego zitandukanye, ngo abe yarenganurwa kuri serivisi mbi yahawe n’ibitaro bya Kilinda ariko inzego zose yitabaje zagaragaje ubushake bucye bwo kugikurikirana.

Ati “Nabajije umuyobozi ku Ntara ampuza n’uwo ku Karere bambwira ko bazamfasha ariko narahebye.”

Mukamazera yabwiye UMUSEKE ko inshuro zose yagiye kubonana n’Umuyobozi w’ibitaro bya Kilinda, Dr Byamukama Emmanuel yamurebanaga agasuzuguro akamubwira ko ibyabaye ntacyo yahinduraho.

Yagize ati “Aransuzugura arambwira ngo ngende nzagaruke, iyo muhamagaye ntanyitaba.”

Dr Byamukama Emmanuel avuga ko ubuvuzi Mukamazera yahawe bwari mu rwego rwo kurengera umwana na nyina kandi ko atigeze arangaranwa.

Ati “Yaje arembye ahita yakirwa, ibyabaye kwari ukurengera ubuzima bw’umwana, kuba yaroherejwe mu Bitaro byisumbuye bisanzwe bibaho.”

Avuga ko batigeze batererana uyu mubyeyi ko bakoze inshingano zabo nk’abaganga kandi babimusobanuriye.

Visi Meya ushinzwe iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Karongi, Niragire Theophile yemereye UMUSEKE ko iki kibazo bakizi, ibitaro bya Kilinda byababwiye ko nta kosa ryabayeho haba mu kwakira no kuvura umurwayi, ibyakozwe byose ngo kwari ukurengera ubuzima bwe.

Ati “Muby’ukuri nk’Akarere nta kindi twari guhindura kubyo twabwiwe n’abaganga kuko nibo babifitiye ubushobozi.”

Uyu muyobozi agaragaza ko ibyo Mukamazera yita guhabwa serivise mbi abiterwa no kuba atazi ibyo yakorewe kandi byarakozwe mu nyungu ze.

Ati “Ashobora kubivuga nk’umuntu wenda wari unarwaye utazi ibyo yakorewe ariko ababimukoreye baduhamirije ko babikoze mu nyungu ze.”

Ku bijyanye n’ubuzima bugoye uyu mubyeyi abayemo, Visi Meya Niragire avuga ko nta kibazo cy’imibereho mibi yabagejejeho, bigeze kumuha ibyo kurya ubwo yavaga mu bitaro.

Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murambi, Uwimana Phanuel nawe yabwiye UMUSEKE ko uyu mubyeyi iyo abagannye bamuha ubufasha bw’ibiribwa.

Yagize ati “Akiva mu Bitaro twaramukurikiranye tumuha ibiribwa n’ibindi by’ibanze, Naranamusuye anganiriza urugendo rwe, ku bijyanye n’imibereho tugerageza kumwitaho nk’abandi baturage batishoboye.”

Ku guhabwa ubutabera kubera kurangaranwa n’ibitaro bya Kilinda, Visi Meya Niragire Theophile avuga ko ari ubwa mbere abyumvise.

Ati “Ibyo avuga ko atari yamenye yakorewe kwa muganga, aho amariye gukira twamuhuje n’ibitaro bamusobanurira uko byamwakiriye n’uko byamuvuye, twari tuzi ko yanyuzwe.”

Akomeza agira ati “Igishya kuri twe n’andi makuru avuga ko afite ikibazo kuko twe twari tuzi ko ikibazo cyahawe umurongo.”

Mukamazera Berdiane asaba guhabwa ubutabera kuko yarangaranwe n’ibitaro bya Kilinda ndetse agafashwa no kubona imibereho kuko atakibasha guca inshuro.

Ibitaro bya Kilinda bivugwamo umwuka mubi mu bakozi bituma imitangire ya serivise itagenda neza, ibintu bigira ingaruka ku barwayi bahaburira ubuzima abandi bakahaburira ingingo.

Abahivuriza bavuga ko hari ubwo batereranwa n’abaganga bibereye kuri Youtube n’izindi mbuga nkoranyambaga.

Usibye abarwayi, hari abaganga batifuje ko dutangaza amazina yabo, bashyira mu majwi Dr Byamukama Emmanuel uyobora ibi bitaro kubahungeta no kubabwira amagambo y’ubwishongozi abaca intege mu kazi kabo kaburi munsi.

Ibitaro bya kilinda biri ku rwego rw’Akarere, ababigana basaba ko hafatwa ingamba zo kunoza serivisi zihabwa abarwayi.

SYLVAIN NGOBOKA

UMUSEKE.RW/Karongi