Barasaba ko ururimi rw’amarenga rwakoreshwa kuri Televiziyo zose

Abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bagaragaraza ko bagorwa no gukurikira amakuru n’ibiganiro bitambuka kuri Televiziyo zo mu Rwanda kuko ari nke zikoresha abanyamakuru bakoresha ururimi rw’amarenga.

Samuel Munana Umuyobozi w’Umuryango nyarwanda w’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga

Itangazamakuru rifatwa nk’umuyoboro mugari wo kugeza amakuru ku baturage, rigafasha kumenya aho igihugu kigeze mu iterambere n’izindi gahunda zitandukanye z’imbere no hanze y’igihugu.

Gusa abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bavuga ko batamenya ibivugirwa kuri zimwe muri televiziyo zo mu Rwanda, kuko zidakoresha abasemura mu rurimi rw’amarenga, ibyo bafata nko guhezwa nk’uko babitangarije UMUSEKE.

RWAKA Parfait ni umuturage ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga wo mu Karere ka kicukiro mu Murenge wa kanombe, avuga imbogamizi ziri mu kuba badakurikira ibivugirwa kuri televiziyo zindi zo mu Rwanda uretse iy’igihugu.

Yagize ati” Kuri televiziyo y’Igihugu niho honyine hari umusemuzi, izindi ntabo,hari igihe batumira umuyobozi runaka ari gutanga amakuru areba abaturage bose,ariko twebwe dufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga,ntabwo tumenya ayo makuru“.

Umuyobozi w’Umuryango nyarwanda w’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga (RNUD), Samuel MUNANA ashimira Leta y’u Rwanda ko yemeye ko hajyaho abasemuzi kuri televiziyo y’igihugu. Gusa avuga ko baba bakeneye no kumenya n’ibivugirwa ku bindi bitangazamakuru

Ati ”Ariko ntabwo twavuga ngo kuri televiziyo y’igihugu yonyine niyo ifite amakuru yose y’igihugu. Oya“.

Avuga ko iki kibazo cyavuzwe kuva kera ariko ntigihabwe umurongo, asaba Leta kwegera abafite ubumuga bwo kutumva no kuvuga bakayibwira ibikibabangamiye kugira ngo bafatanyirize hamwe kubishakira umuti.

Ati “Leta yakabaye yemerera umuntu ugiye gufungura televiziyo ari uko yagaragaje ko yujuje ibisabwa birimo n’uburyo bwo gusemurira abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga.”

- Advertisement -

Elie Byukusenge ushinzwe amakuru n’ibiganiro kuri radiyo na televiziyo Isango Star avuga ko ibitangazamakuru byinshi bicyiyubaka, bigoranye guha akazi umuntu uzi ururimi rw’amarenga nta kindi akora mu gitangazamakuru.

Ati ” Mbona byashoboka hagiyeho uburyo bwo gutanga inkunga kuko na televiziyo y’igihugu
ibishobora, biterwa n’igenamigambi nayo iba ifite irenze iy’ibindi bitangazamakuru“.

Nkinzingabo Joseph ushinzwe amakuru n’ibiganiro ku Izuba Tv na Radiyo Izuba yabwiye UMUSEKE ko hakiri imbogamizi yo kutabasha gusobanura ururimi rw’amarenga.

Ati” Hari amahugurwa yigeze kuba Inama Nkuru y’itangazamakuru ikibaho (MHC), hanyuma bagerageza guhugura umunyamakuru umwe, ariko birumvikana umunyamakuru umwe mu gitangazamakuru kinini nk’iki cya radio na television Izuba,biba bigoye kuba yakora ibitambuka byose kuri television “.

Akomeza avuga ko abo bahuguwe amezi atatu, ariko utavuga ko na bo bajya kuri television bagasobanura, kuko bahawe amasomo y’ibanze gusa, akavuga ko byashoboka leta itanze inkunga ku bitangazamakuru, ndetse hakabaho n’abantu bashobora kwigisha abanyamakuru kugira ngo bagire ubwo bumenyi.

Umuyobozi ushinzwe iterambere ry’itangazamakuru w’urwego rw’igihugu rw’imiyoborere RGB, Rushingwabigwi Jean Bosco avuga ko nk’urwego rureberera itangazamakuru bagiye gukorana n’amashuri yigisha uru rurimi kugira ngo hakemurwe iki kibazo.

Ati” Bakagombye kubona abanyamakuru cyangwa ababasemurira ibivugwa mu itangazamakuru, ikibazo cyikaba ari ubushobozi.kuko biriya bintu birigwa,birigishwa,ikindi ibitangazamakuru byakagombye kuba bibakoresha bibishyura.”

Akomeza agira ati “RGB nk’abantu bashinzwe kubaka ubushobozi bw’itangazamakuru,niyo mpamvu tuba dutekereza kuganira n’amashuri yigisha kugira ngo twumve, ngo ese abantu bazi urwo rurimi baba benshi gute? “.

Avuga ko abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga ari icyiciro cy’abanyarwanda nabo bakeneye kwitabwaho.

Iteka rya ministiri NO 01/09 ryo kuwa 10/08/2009 rigena uburyo bwo korohereza abafite ubumuga mu bijyanye n’itumanaho.

Ingingo yaryo ya 2 ivuga ku ishyirwaho ry’uburyo bwo gusemurira abafite ubumuga. rivuga ko itangazamakuru rya leta n’iry’abikorera rikoresha amajwi n’amashusho,mu bushobozi bwaryo ko rishyiraho uburyo bwo gusemurira abafite ubumuga kugira ngo babashe gukurikira gahunda zaryo.

Umuyobozi ushinzwe iterambere ry’itangazamakuru w’urwego rw’igihugu rw’imiyoborere RGB, Rushingwabigwi Jean Bosco (Photo Internet)

 

IDUKUNDA KAYIHURA EMMA SABINE / UMUSEKE.RW