Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka muri Uganda,akaba n’umuhungu wa Perezida Museveni, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yashimiye abagize uruhare mu gutegura ibirori by’isabukuru y’amavuko by’umwihariko ashimira Perezida Kagame witabiriye ibyo birori nyuma y’imyaka ine atagera muri icyo gihugu.
Mu mpera z’iki cyumweru gishize muri Uganda, isura y’Umujyi wa Kampala yari yahindutse aho wasangaga ibara ry’umuhondo ryiganje,ahanini bitewe n’ibyapa bigaragaza ibirori by’isabukuru ya Lt Gen Muhoozi,wizihije imyaka 48 y’amavuko.
Mu bice bitandukanye by’uwo Mujyi hari ibyapa binini biriho ifoto y’uwo mujenerali yanditseho amagambo amwifuriza isabukuru nziza ndetse n’urubyiruko rwinshi mu mihanda rwambaye imipira y’imuhondo iriho ifoto ye,rumwifuriza isabukuru nziza.
Kuwa Gatandatu tariki ya 23 Mata2022, nibwo ibirori byatangiye,bibumburirwa n’ibitaramo by’abahanzi bakomeye bo muri icyo gihugu ndetse na Masamba Intore wo mu Rwanda.
Ku cyumweru nabwo ibi birori byarakomeje,aho nabwo Abanyacyubahiro bakomeye barimo Perezida w’uRwanda Paul Kagame ndetse n’abandi banyapolitiki bo muri Uganda bari muri ibyo birori.
Kuza muri ibyo birori kwa Perezida Kagame, byashimwe n’umuhungu wa Museveni, maze abinyujije kuri twitter,Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, agaragaza ko yanyuzwe cyane, anashimira uwagize uruhare mu kwizihiza isabukuru.
Yagize ati “Ndashimira Perezida Paul Kagame ku bwo kwitabira umusangiro w’isabukuru yanjye y’amavuko mu ngoro y’umukuru w’igihugu, wateguwe na Kaguta Museveni ndetse na Jeannette Museveni. Byari byiza kubona aba revolutionaire bombi n’inshuti bicaye hamwe basangira. Kabeho Uganda,Kabeho Rwanda.”
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, Lt Gen Muhoozi, yongeye kugarura amafoto, agaragaza ibihe byiza yagiriye mu isabukuru, maze aterura amagambo agira ati “Bazakina natwe kugeza igihe baboneye ko dukomeye.Uganda ni iyacu,nta waduhangara! Uganda tuyikesha itsinda rya Kaguta Museveni.”
Umubyeyi wa Lt Gen Muhoozi, Jannet K Museveni,nawe kuri twitter,yaherukaga kwandika ko atewe ishema n’urubyiruko rwaje gushyigikira Lt Gen Muhoozi kwizihiza isabukuru ye.
- Advertisement -
Ati “Ntewe ishema no kubona urubyiruko rwinshi mu mihanda mu mpera z’icyumweru, byerekana ubufatanye na Muhoozi n’amahoro dufite muri Uganda.Uzakurire muri aya mahoro kandi uzayaharanire.”
Lt Gen Muhoozi ,yagize uruhare rukomeye mu gutuma umubano w’uRwanda na Uganda uzahuka, nyuma yo kumara igihe kinini ibihugu byombi bitumvikana ku ngingo zitandukanye.Kuri ubu ariko bigaragara ko umubano ugana aheza nyuma yaho abakuru b’ibihugu byombi bahuye, bakaganira.
TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW