Musanze: Urukiko rwatumije Umuganga wasuzumye umurambo wa Iradukunda wishwe afite imyaka 17

*Iradukunda bikekwa ko yasambanyijwe akanicwa n’uwari Umuganga

Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze rwatumije Umuganga wakoze ibizamini asuzuma umurambo wa Iradukunda Emerence  bikekwa ko yishwe yabanje gusambanywa n’uwari Umuganga, urubanza rw’ukekwaho iki cyaha rwari rwapfundikiwe ruri busomwe.

Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze

Kuri uyu wa Kane tariki 28 Mata, 2022 ku isaha ya saa cyenda, nibwo Urukiko rwafashe icyemezo cyo gutumiza uriya Muganga witwa Rwahama Samson wakoze isuzuma ry’umurambo wa nyakwigendera Iradukunda wishwe afite imyaka 17 kugira ngo agire ibyo asobanura bikubiye muri raporo yakozwe (Autopsy).

Ubushinjacyaha burega Umuganga witwa Maniriho Jean de Dieu ibyaha birimo: Gusambanya umwana, Kugerageza gukuriramo undi inda, n’Ubwicanyi bukozwe ku bushake byakorewe uyu Iradukunda Emelance.

Umwanzuro Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze rwafashe rwise “Ipfundurarubanza”, wafashwe nyuma y’uko kuri iyi tariki ya 28 Mata, 2022 byari byitezwe ko urubanza rusomwa.

Iri somwa ry’uru rubanza ryari ryitabiriwe n’abo mu miryango y’ababuranyi bombi ariko mu Rukiko ntihagaragayemo Maniriho Jean de Dieu uregwa akaba afungiye muri Gereza Nkuru ya Musanze, ndetse n’abamwunganira mu mategeko ntibari bahari.

Uruhande rw’Ubushinjacyaha na rwo ntabwo rwagaragaye ku Rukiko.

Urukiko rwategetse ko iri “Pfundurarubanza” ryatumijwemo Muganga Rwahama Samson wakoze isuzuma ku murambo wa Iradukunda, rizaba ku wa 31 Gicurasi, 2022 saa yine za mu gitondo (10h00 a.m).

Emerence Iradukunda yishwe afite imyaka 17 y’amavuko

 

- Advertisement -

Uko urubanza rwaburanwe…

Maniriho aregwa ibyaha bitatu: Gusambanya umwana, Kugerageza gukuririramo undi inda n’Ubwicanyi bukozwe ku bushake yakoreye Iradukunda Emelance. Ubushinjacyaha bwamusabiye igihano kiremereye kurusha ibindi cyo gufungwa Burundu, ngo kuko na we ibyaha aregwa bikomeye cyane.

Mu iburanisha ryabaye ku wa 8 Werurwe 2022, ku cyaha cy’ubwicanyi bugambiriwe, Ubushinjacyaha bwagaragaje ko hari ibimenyetso bishinja Maniriho ngo kuko akimara gufatwa ababishinzwe bagiye gusaka iwe bahasanga umugozi usa neza n’uwari uziritse ku maguru, amaboko no mu ijosi ry’umurambo wa Iradukunda ubwo watoragurwaga mu murina w’ibishyimbo by’umuturage ku wa 02 Ugushyingo, 2020.

Muri uko gusaka Maniriho, ngo iwe habonetse umukeka uriho amaraso atabashije gusobanura iby’inkomoko yayo ubwo yabazwaga n’Ubugenzacyaha, ndetse ngo habonetse inyundo bikekwa ko na yo yayifashishije mu kwica Iradukunda.

Ubushinjacyaha kandi bwagaragaje ko iperereza n’ipimwa byakorewe muri Rwanda Forensic Laboratory byagaragaje ko amaraso yagaragaye ku mukeka amwe afitanye isano n’aya nyakwigendera Iradukunda andi afitanye isano n’aya Maniriho.

Ibi nibyo Ubushinjacyaha bwashingiyeho busaba Urukiko kwemeza ko iki cyaha gihama Maniriho cyane ko ibyaha Maniriho akekwaho ko yakoze ari impurirane mbonezamigambi, akazahabwa igihano kiremereye kurusha ibindi cyo gufungwa Burundu.

Maniriho Jean de Dieu we, yavuze ko ibyaha aregwa byose abihakana ndetse ko n’inyandiko yakorewe n’Ubugenzacyaha atayemera kuko yemeye ibyaha nyuma yo gukorerwa ibikorwa birimo ibibabaza umubiri.

Uru rubanza Ubushinjacyaha bukurikiranyemo Maniriho Jean de Dieu, rwaranzwe no gusubikwa inshuro nyinshi kuko rwatangiye kuburanishwa mu ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo ku wa 21 Mutarama 2021 mu Rukiko rw’Ibanze rwa Muhoza, nyuma yo gusubikwa ishuro enye bitewe n’uko hubahirizwaga ingamba zo kwirinda Covid-19.

Maniriho yatawe muri yombi ku wa 05 Ugushyingo, 2020.

UWIMANA Joselyne /UMUSEKE.RW