Ntabwo ducuruza abantu turi kubafasha- Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika y’uRwanda Paul Kagame yavuze ko uRwanda ruri kugerageza gufasha abimukira ,abantu badakwiye kwibeshya ko igihugu gikora ubucuruzi bwabo.

Perezida Kagame yavuze ku bimukira bo mu Bwogereza bazazanwa mu Rwanda

Ibi yabigarutseho mu kiganiro yatanze kuri uyu wa Gatatu tariki ya 20 Mata 2022, mu buryo bw’Ikoranabuhanga ku itsinda ryo muri Brown University, ryari riyobowe na Stephen Kenzer, nk’uko byatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu.

Muri iki kiganiro Perezida Kagame,akomoza ku byakomeje kuvugwa ko uRwanda rwaba ruri mu nyungu zarwo  mu kwakira abimukira, Umukuru w’Igihugu yavuze ko kuba uRwanda rwaremeye gufasha abimukira bajya mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko ari uko no mu 2018,rwari rwafashije umubare mwinshi w’Abanyafurika bagwaga mu Nyanja ya Mediterane bagerageza kujya mu Burayi.

Ati “Kugira ngo umuntu abashe kumva neza iki kibazo, bisaba kujya mu mateka y’Iihugu cyacu. Iki kibazo ntabwo cyatangiye ubwo uRwanda rwagiranaga ibiganiro n’uBwongereza.”

Yakomeje ati “Reka mvuge mu 2018,ubwo twafashaga gukemura ikibazo cyari muri Libya,twafashije Abanyafurika benshi ,Aba baturage bageregeza kuva muri Libya bambuka bajya mu Burayi,benshi bapfuye bagerageza kwambuka mediterane.Muri uwo mwaka nari umuyobozi wa Afurika Yunze Ubumwe,icyo kibazo kije ndavuga ngo, ntabwo turi igihugu gikize, kinini ariko hari igisubizo  dushora gutanga mu gukemura iki kibazo.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko icyo gihe u Rwanda rwasabye imiryango Mpuzahanga ndetse n’umuryango w’Abibumbye gushakira umuti icyo kibazo .

Umukuru w’gihugu yavuze ko nubwo uRwanda rutari igihugu gikize ariko rwemeye kubakira aho kubareka ngo bakomeze kugwa muri Mediterane no gukomeza gufungirwa muri Libya.

Perezida Kagame  yavuze ko nyuma yaho u Rwanda rwemeye kubakira , mu gihe gito hari bamwe ababonye ibihugu bibakira.

Imvano yo kwemerera uBwongereza

- Advertisement -

Perezida wa Repubulika yavuze ko u Bwongereza bwaganiriye n’uRwanda ahanini bitewe n’uko rwari rwarakiriye abimukira bo muri Libya.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko abantu baba bari kwibeshya ko uRwanda rwaba ruri mu bucuruzi .

Ati “Rero byaba ari ukwibeshya kugera ku mwanzuro ngo uRwanda rwabonye amafaranga,ntabwo ari ubucuruzi,ntabwo ariko bimeze.Turimo gutanga ubufasha ,nababwiye aho bitangirira.”

Yakomeje ati “UBwongereza buzatanga ubushobozi bukenewe ngo aba bantu babone imibereho myiza bari hano,mu gihe bakibireba niba bishoboka ko basubira mu Bwongereza cyangwa se uBwongereza bushobora gukorana n’ibindi bihugu  ngo byakire bamwe muri bo n’ibindi.”

Kuwa 14 Mata 2022, nibwo uBwongereza n’uRwanda byagiranye amasezerano  yo kwakira impunzi n’abimukira binjira mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Aya masezerano agena ko uBwongereza buzafasha uRwanda gushora imaro muri serivisi zijyanye  no kubaka ibikorwaremezo nk’amashuri ,guhanga imirimo ndetse n’ibindi.

Nyuma yaho nibwo  imwe mu miryango mpuzamahanga ndetse n’amwe mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi n’uBwongereza ntiyakiriye neza icyo cyemezo.

Ku cyumweru, ubwo hizihizwaga Pasika ,Umushumba Mukuru w’Itorero rya Angilikani ku Isi, Justin Welby, nawe yagaragaje  ko atishimiye iki cyemezo  avuga ko gihabanye na kamere y’Imana.

Mu Rwanda nabwo Umuyobozi w’Ishyaka riharanira Demokarasi n’Ibidukikije, Green Party, Dr Frank Habineza, yari yabwiye UMUSEKE ko kwakira impunzi ziva mu Bwongereza ari ukwikorera  umutwaro w’abandi.

 

TUYISHIMIRE RAYMOND/ UMUSEKE.RW