Perezida Kagame yageze muri Sénégal

Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda nyuma yo gusoza uruzinduko mu birwa bya Barbados, yanyuze mu gihugu cya Sénégal yakirwa na mugenzi we, Macky Sall.

Perezida Paul Kagame yakiriwe na mugenzi we Macky Sall

Ku Kibuga cy’Indege cya Gisirikare cyitiriwe Yoff. Ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki 17 Mata 2022, Kagame ubwo yageraga muri Sénégal yakiriwe na perezida Macky Sall.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro byatangaje ko Perezida Kagame na Macky Sall bagiranye ibiganiro byibanze ku mubano n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

Mbere yo kwerekeza muri Sénégal, Paul Kagame yari avuye mu birwa bya Barbados aho yageze avuye muri Jamaica nyuma yo kuva muri Congo Brazaville.

Perezida Paul Kagame yaherukaga muri Sénégal muri Gashyantare 2022 mu muhango wo kwifatanya na Macky Sall, ubwo hafungurwaga ku mugaragaro Stade y’i Dakar ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 50.

Ibihugu byombi bihuriye ku mushinga wo kubaka inganda zitunganyiriza inkingo za Covid-19 n’indi miti muri Afurika. Ni inganda zizubakwa i Kigali n’i Dakar ku bufatanye n’Ikigo BionTech ndetse na Banki y’Ishoramari y’u Burayi, European Investment Bank.

U Rwanda na Sénégal bifitanye amasezerano mu bijyanye n’ingendo zo mu Kirere aho RwandAir ikora ingendo zijya muri kiriya gihugu.

Mu mwaka wa 2021, hizihijwe isabukuru y’imyaka 10 ishize hafunguwe Ambasade y’u Rwanda muri Sénégal.

Hari amasezerano ibihugu byombi biteganya gusinyana mu bijyanye n’uburezi, ubuzima n’ibindi
Ubwo Perezida Paul Kagame yakirwaga na mugenzi we Macky Sall

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

- Advertisement -