Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi bashya barindwi

Perezida Paul Kagame yakiriye impapuro zemerera ba Ambasaderi bashya barindwi guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda barimo uwa Cuba yasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’u Rwanda.

Ambasaderi Daba Debele Hunde wa Ethiopia mu Rwanda ari kumwe na Perezida Kagame

Nk’uko byatangajwe n’ibiro by’umukuru w’Igihugu Village Urugwiro, kuri uyu wa Kabiri, tariki 26 Mata 2022, Perezida Kagame yakiriye aba baje guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda.

Mu bo yakiriye barimo Daba Debele Hunde waje guhagararira Ethiopia mu Rwanda. Yakiriye kandi Ambasaderi Hatem Landoilsi uje guhagararira Tunisia na Ambasaderi Dragoș-Viorel-Radu ȚIGĂU waje guhagararira igihugu cye cya Romania mu Rwanda.

Mu bandi bamushyikirije impapuro zibemerera guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda ni Zahra Ali Hassan uje guhagararira Somalia, Ambasaderi Tri Yogo Jatmiko uhagarariye Indonesia na Ambasaderi Tania Perez Xiques uje guhagararira Cuba mu Rwanda ariko afite icyicaro Kampala muri Uganda.

Ni mu gihe Perezida Kagame mu biro bye Village Urugwiro yakiriye na Amade Miquidade umudipolomate uhagarariye Mozambique.

Ambasaderi Tania Perez Xiques uje guhagararira Cuba mu Rwanda yashyikirije impapuro ze Perezida Kagame mu gihe iki gihugu n’u Rwanda kuri uyu wa Kabiri bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye harimo ay’ubwikorezi bwo mu kirere.

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 25 Mata, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame nabwo yari yakiriye mu biro bye abahagarariye ibihugu bya Jamaica, Philippines, Brezil, Namibiana Tchad. Abo bose bakaba bafite ibyicaro hanze y’u Rwanda. Gusa Phillipines yo irateganya gufungura ambasade i Kigali.

Uretse aba yakiriye ku munsi w’ejo, ku wa Gatanu w’icyumweru gishize nabwo yari yakiriye abandi ba Ambasaderi bashya icyenda.

Mu byo abaje guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda bakirwa na Perezida Kagame bahurizaho, nuko bose bavuga ko mu byo bashyize imbere iri ukurushaho guhamya umubano w’ibihugu byabo n’u Rwanda. Ibi bikajyana nuko kurushaho guteza imbere ubuhahirane n’ishoramari hagati y’ibihugu byombi habyaza amahirwe ari  ku mpande zombi.

- Advertisement -

Gusa bagaragaje ko bishimira kuza guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda.

Perezida Kagame yakiriye Ambasaderi Hatem Landoilsi uje guhagararira Tunisia mu Rwanda
Ambasaderi Tri Yogo Jatmiko uhagarariye Indonesia nawe ari kumwe na Perezida Kagame
Ambasaderi Zahra Ali Hassan wa Somalia ari kumwe na Perezida w’u Rwanda
Perezida Kagame yakiriye na Ambasaderi Tania Perez Xiques uhagararira Cuba
Amade Miquidade uhagarariye Mozambique ari kumwe na Perezida Kagame
Ambasaderi Dragoș-Viorel-Radu ȚIGĂU waje guhagararira Romania mu Rwanda ari kumwe na Perezida Kagame

 

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW