Agezweho ku Ntambara ya Ukraine n’Uburusiya – Uburayi na America byahawe gasopo

UPDATED: Intambara y’Uburusiya muri Ukraine imaze amezi 2 n’iminsi 2

Ibimodoka bitamenwa n’amasasu by’Ubwongereza biri gukoreshwa n’ingabo za Ukraine

-Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Uburusiya, Sergei Lavrov yavuze ko ibihugu by’Uburayi na America bikomeza guha intwaro Ukraine bivuze ko umuryango wa gisirikare ubihuza (Nato/OTAN) uri mu ntambara n’Uburusiya, kandi ko hari ingaruka zikomeye zishobora gutuma hakoreshwa intwaro “kirimbuzi”.

-Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ukraine, Dmytro Kuleba yasubije Lavrov ko amagambo ye agamije gutera ubwoba Isi no gukoma mu nkokora abashaka gufasha Ukraine.

– Ku wa Mbere Uburusiya bwatangaje ko bwagabye ibitero ku nzira 6 za gari ya moshi mu rwego rwo gusenya inzira zinyuzwamo intwaro z’amahanga zinjira muri Ukraine.

– Nibura abantu 5 basize ubuzima muri ibyo bitero abandi 18 barakomereka nk’uko ubuyobozi bwo muri Ukraine bwabitangaje.

-Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky yavuze ko atazi igihe intambara izarangirira ariko ko nta kabuza Ukraine ari yo izayitsinda.

-Mu mujyi wa Kherson, wamaze kwigarurirwa n’ingabo z’Uburusiya, ubuyobozi bwaho buvuga ko izi ngabo zanafashe inyubako ikorerwamo n’inzego za Leta.

-Abayobozi mu gace ka Transnistria gashyigikiye Uburusiya, kakaba gaturanye n’igihugu cya Moldova bwatangaje ko haturikiye ibisasu, batazi aho byaturutse.

-Ukraine binyuze muri Minisiteri y’Ingabo, yatangaje ko ari igitero cyateguwe n’Uburusiya bugamije ko intambara igera hakarya y’imipaka ya Ukraine igakwira Akarere kose.

- Advertisement -

-Minisitiri w’Ingabo mu Bwongereza, (Defense Secretary) witwa Ben Wallace yemeje ko igihugu cye cyahaye Ukraine ibimodoka by’intambara bitamenwa n’amasasu, ndetse bifite ikoranabuhanga ryo guhanura indege no kurasa missile nto, zitwa Starstreak.

-Ubwongereza bwemeza ko igenzura bwakoze rigaragaza ko Uburusiya bumaze gupfusha abasirikare 15,000 mu ntambara ibera muri Ukraine.

 

UPDATED: ku wa 16 Mata, 2022 Intambara y’Uburusiya muri Ukraine imaze iminsi 52

Ubwoto bw’Uburusiya bwitwa Moskva bwarashwe na Ukraine bituma Uburusiya bwongera kurasa umujyi wa Kyiv

-Uburusiya bwateye ibisasu ku murwa mukuru Kyiv, ndetse no mu mujyi wa Lviv, nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi muri Ukraine. Uburusiya bwavuze ko bwarashe ahantu 16. Ibitero ku murwa mukuru wa Ukraine biri mu rwego rwo guhora nyuma y’ubwato bw’intambara bw’Uburusiya bwitwa Moskva bwarashwe na Ukraine.

-Ukraine yatangaje ko abasirikare bayo bari hagati ya 2,500 na 3,000 baguye mu ntambara. Perezida Volodymyr Zelensky yavuze ko abakomeretse bashobora kugera ku 10,000.

– Uburusiya bwanditse ubutumwa buteguza kwirengera ingaruka zikomeye igihe America n’inshuti zayo byakomeza guha intwaro Ukraine.

-Abayobozi muri America bavuga ko ubwato bw’intambara bw’Uburusiya bwarashweho misile zitwa Neptune zikorwa na Ukraine buhita bwibira mu mazi, ndetse ngo hashobora kuba hari abaguye muri icyo gitero.

-Umuryango w’Abibumbye uvuga ko abasivile 1,982 bishwe mu ntambara Uburusiya bwasoze kuri Ukraine kuva tariki 24 Gashyantare, 2022. Abana bapfuye ni 162 nk’uko byatangajwe na Komiseri w’ishami rya UN rishinzwe Uburenganzira bwa muntu. Abakomeretse bagera ku 2,651 ndetse ngo iyo mibare ishobora kwiyongera.

BBC

 

UPDATED Ku wa 13 /04/ 2022 

Uburusiya buvuga ko bwafashe umujyi wa Mariupol ndetse hateganywa ibirori byo kwishimira iyo ntambwe

*Uburusiya buvuga ko abasirikare 1,026 ba Ukraine bashyize intwaro hasi bamanika amaboko mu mujyi wa Mariupol, gusa Umujyanama wa Perezida wa Ukraine, yatangaje ko iby’Uburusiya buvuga ntabyabayeho, ndetse ko hari izindi ngabo zirwanira mu mazi zagiye gutanga ubufasha muri uriya mujyi.

*Umuyobozi w’Umujyi wa Mariupol, yavuze ko abasivile 21,000 bishwe mu majyepfo y’uwo mujyi, abanda 100,000 bategereje kubona inzira ngo bawusohokemo.

*Perezida wa America, Joe Biden yise Perezida Vladimir Putin Umunyagitugu, anamushinja gukora Jenoside muri Ukraine.

*Ayo magambo ya Biden, Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky yayashyigikiye, avuga ko ari umuyobozi w’ukuri uvuga amagambo arimo ukuri.

*Abakuru b’Ibihugu bya Poland/Pologne, Latvia na Estonia barasura Umujyi wa Kyiv, bakaba bari buganire na Perezida Zelensky.

*Perezida w’Ubudage, Frank-Walter Steinmeier yabwiwe ko adakenewe muri Ukraine kubera ubucuti bwihariye afitanye n’Uburusiya.

Ingabo z’Uburusiya n’abazishyigikiye ni zo zigenzura Umujyi wa Mariupol

Ivomo: BBC

 

UPDATED: Tariki 08 Mata, 2022

Igisasu cyatewe ahategerwa gariyamoshi cyahitanye abantu 50

*Uburusiya bwatunzwe agatoki kuba bwarashe icyo gisasu ariko burabihakana
*Guverineri w’Intara ya Donetsk yatangaje ko igisasu cyaturikiye ahategerwa gari yamoshi mu mujyi wa Agace Kramatorsk cyahitanye abasivile 50.

Ku rubuga nkoranyambaga rwa Telegram, Pavlo Kyrylenko yavuze ko abantu 38 bahise bapfira aho igisasu cyaguye, abandi 12 bagwa kwa muganga bazize ibikomere.

Yatangaje ko abantu 98 bajyanywe kwa muganga, muri bo 16 ni abana, naho abagore ni 46  n’abagabo 36.

Pavlo Kyrylenko yongeyeho ko abantu benshi bakenera ubutabazi mu minsi iri imbere.

*Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy yamaganye Uburusiya avuga ko ibyo buri gukora ari amahano atagira gitangira.

*Ubwongereza bwatangaje ko bwafatiye ibihano abakobwa ba Perezida Putin, Katerina Vladimirovna Tikhonova na Maria Vladimirovna Vorontsova.

Katerina Vladimirovna Tikhonova na Maria Vladimirovna Vorontsova bafatiwe ibihano na US ndetse n’Ubwongereza

 

UPDATED:  Tariki 21/03/2022 Intambara y’Uburusiya kuri Ukraine imaze iminsi 26 amakuru agezweho:

*Uburusiya bwasabye ingabo za Ukraine gushyira intwaro hasi zikareka kurwana mu mujyi wa Mariupol, iki cyifuzo Ukraine yagiye utwatsi nyamara Uburusiya bwasabaga ko gishyirwa mu bikorwa bitarenze saa kumi za mu gitondo (04h00 a.m i Kigali), saa 05:00 a.m i Moscow. Uburusiya bwasabaga ko Ukraine ireka uwo mujyi nabwo bugatanga inzira ku baturage 300, 000 bakiri muri ako gace k’imirwano ikomeye yanageze mu mujyi hagati, nyamara abahari badafite amashanyarazi, amazi, n’ibiryo bisigaye ari bike nyuma y’igihe Uburusiya buharasa amabombe.

Captain 1st Rank Andrei Paly ni undi musirikare ukomeye w’Umurusiya uguye ku rugamba

*Ukraine irashinja Uburusiya gukora ibyaha by’intambara mu mujyi wa Mariupol.

*Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky usanzwe afite inkomoko ku Bayahudi, yanenze Israel kuba ntacyo irimo ikora mu kurengera abaturage ba Ukraine akayisaba gutanga ikoranabunga ryayo ry’ubwirinzi bw’ibisasu bya missile rizwi “Iron Dome”.

* Uburusiya bwemeje ko Umusirikare murkuru mu barwanira mu mazi Captain 1st Rank Andrei Paly, yishwe n’ingabo za Ukraine mu mirwano mu mujyi wa Mariupol. Ni Umusirikare mukuru wa 6 wiciwe ku rugamba nyuma ya Lieutenant General Andrey Mordvishev, Major General Oleg Mityaev, Major General Andriy Kolesnikov, Major General Vitaly Gerasimov na Major General Andrei Sukhovetsky, ariko Uburusiya bwemeje gusa uyu Gen Andrei Sukhovetsky.

Captain 1st Rank Andrei Paly  yari Umuyobozi mukuru w’umutwe w’ingabo z’Uburusiya zirwanira mu mazi ku Nyanje y’Umukara (Black Sea).

Abashinzwe kuzimya inkongi barwana n’umuriro ku nzu y’imikino mu mujyi wa Mariupol nyuma yo kuraswa n’Uburusiya
Andrei Paly  yari Umuyobozi mukuru w’umutwe w’ingabo z’Uburusiya zirwanira mu mazi ku Nyanje y’Umukara (Black Sea)

IVOMO: BBC

 

 

Ku wa Gatandatu tariki 19 /03/ 2022 saa 14h40 

Ubuyobozi bw’ingabo muri Ukraine bwemeje ko umusirikare mukuru ufite ipeti rya General mu ngabo z’Uburusiya yiciwe ku rugamba, gusa Uburusiya ntacyo burabivugaho.

Lieutenant General Andrei Mordvichev ni we musirikare mukuru cyane uguye ku rugamba kuva intambara itangiye

Ni Lieutenant General Andrei Mordvichev akaba yari Umuyobozi w’Umutwe w’ingabo z’Uburusiya wa 8 ukorera mu gice cy’Amajyepfo.

Itangazo ry’ingabo za Ukraine rigira riti “Bitewe n’amasasu y’ingabo za Ukraine, umuyobozi w’umutwe wa 8 w’ingabo z’Uburusiya, Lieutenant General Andrey Mordvishev yishwe.” 

Umujyanama mu Biro bya Perezida muri Ukraine, Aleksey Arestovich, yavuze ko uriya General w’Umurusiya yiciwe mu gace k’imirwano ka Chernobaevka hafi y’umujyi wa Mykolaiv.

Ni General mu ngabo z’Uburuiya wa gatanu Ukraine itangaje ko yiciye ku rugamba mu minsi 24 Uburusiya bushoje intambara kuri yo.

Ukraine ivuga ko yishe Major General Oleg Mityaev, Major General Andriy Kolesnikov, Major General Vitaly Gerasimov na Major General Andrei Sukhovetsky.

Mu matangazo ajyanye n’uko urugamba rumeze, Ukraine ivuga koi maze kwica abasirikare b’Uburusiya 14,000.

Gusa, ubutasi bwo mu bihugu by’Uburayi bugereranya ko Uburusiya bumaze gutakaza abasirikare 7000 n’inkomere ziri hagati ya 14,000 na 21,000.

Ukraine ivuga ko yashwanyaguje imodoka za gisirikare z’Uburusiya 1,470, yangiza burende 60 ndetse ihanura indege 100 z’intambara na kajugujugu by’Uburusiya.

 

Tariki 17 Werurwe, 2022 12h50 

Ukraine yigambye ko yishe General wa 4 mu ngabo z’Uburusiya ziri ku rugamba

Uyu musirikare witwa Maj. Gen Oleg Mityaev yishwe ku wa Kabiri yariki 15 Werurwe, 2022 nk’uko byemejwe na Anton Gerashchenko, Umujyanama muri Minisiteri y’Umutekano w’imbere mu gihugu.

Ukraine ivuga ko Maj. Gen Oleg Mityaev yishwe ku wa Kabiri yariki 15 Werurwe, 2022

Maj. Gen Oleg Mityaev yiciwe mu mirwano mu nkengero z’Umujyi wa Mariupol nk’uko Ukraine ibyemeza, akaba abaye Umusirikare wa 4 w’Umurusiya ufite ipeti rya Genaral wiciwe mu mirwano mu minsi 20 ishize.

Amakuru avuga ko uriya musirikare yishwe n’abarwanyi barinda ubusugire bw’umujyi wa Mariupol, bari ahitwa Azov.

Ubutumwa bwo ku rubuga nkoranyambaga rwa telegram, buriho ifoto ya Maj. Gen Oleg Mityaev, w’imyaka 47 yarashwe, ndetse hariho n’ipeta rye, yari Umuyobozi wa Diviziyo ya 150 irwanisha imbunda nini mu ngabo z’Uburusiya.

Uburusiya ntabwo bwemeje cyangwa ngo buhakane urupfu rw’uyu musirikare.

Mu mwaka wa 2015 Maj. Gen Mityaev yayoboye ingabo z’Uburusiya mu gace ka Donbas gashaka kwigenga kuri Ukraine.

 

Maj. Gen Oleg Mityaev, yaba abaye General wa 4 wiciwe muri Ukraine

Tariki 3 Werurwe, nibwo Ukraine yemeje ko yishe Maj. Gen Andrei Sukhovetsky, yari Umuyobozi wungirije mu mutwe wa 41 w’ingabo z’Uburusiya zirwanira ku butaka.

Tariki, 7 Werurwe, nabwo Ukraine yemeje urupfu rwa Maj. Gen Vitaly Gerasimov, w’imyaka 44, ni we wayoboraga umutwe wa 41 w’ingabo z’Uburusiya zirwanira ku Butaka.

Gen. Gerasimov yarwanye intambara muri Chechenia, muri Syria ndetse ni we wafashije Uburusiya kwigarurira agace ka Crimea kavuye kuri Ukraine kuva mu 2014.

Ukraine yatangaje ko yiciwe mu Mujyi wa Kharkov. Urupfu rwe ntabwo ruremezwa cyangwa ngo ruhakanwe n’Uburusiya.

Ku wa Gatanu w’Icyumweru gishize, tariki 11 Werurwe, Ukraine kandi yemeje urupfu rwa Maj. Gen Andrei Kolesnikov, w’imyaka 45, yari Umuyobozi w’Umutwe wa 29 w’ingabo zirwanira ku butaka mu Burusiya.

Kugeza ubu Uburusiya ntiburemeza cyangwa ngo buhakane urupfu rwe.

Ukraine imaze gutangaza ko yishe ba General 4 b’Abarusiya mu mirwano imaze iminsi 20

 

Tariki 08/03/2022 saa 15h30 

-Abantu miliyoni 2 bamaze guhunga bava muri Ukraine nk’uko UN ibivuga

-Guhunga kw’abaturage biri kuba mu mijyi ya Irpin, mu nkengero za Kyiv, ndetse no mu mujyi wa Sumy – muri ibyo bice habayeho agahenge k’imirwano ngo abaturage b’abasivile bahunge. Gusa ibitero byindege z’Uburusiya ku wa Mbere byahitanye abasivile 21. Abaturage barahunga bajya mu byerekezo impande zishyamiranye zumvikanyeho.

-Ukraine ishinja Uburusiya kuba bwarakomeje kurasa mu byerekezo abaturage bahunga Umujyi wa Mariupol banyuramo mu Majyepfo.

-Uburusiya bwavuze ko bushobora guhagarika kujyana gas i Burayi mu rwego rwo kwihimura ku bihano bukomeza gufatirwa.

-Ukraine yavuze ko yishe General mu ngabo z’Uburusiya witwa Maj Gen Vitaly Gerasimov

 

 

12h30  Intambara ibera muri Ukraine ku munsi wa 10

Abatuye umujyi wa Mariupol baravuga ko kuwurasaho bitahagaze

-Uburusiya bwatangaje ko bugiye gutanga agahenge abaturage b’abasivile bagahunga imijyi ya Mariupol na Volnovakha yo muri Ukraine
-Agahenge k’imirwano katangiye ku isaha ya saa 07:00 GMT (saa 09h00 a.m i Kigali), ndetse kemejwe n’ubuyobozi bwa Ukraine.
-Umuyobozi w’umujyi wa Mariupol yavuze ko nta yandi mahitamo uretse gusohoka bakava muri uwo mujyi mu gihe ibikorwa byo kuwurasaho bikomeje.
-Amakuru avuga ko nubwo Abarusiya birukanywe mu mujyi wa Mariupol, ariko bagose imijyi ya Kharkiv, Chernihiv, Sumy, ndetse na Mariupol ubwayo nk’uko ubutasi bw’Ubwongereza bubivuga.
-Ukraine yasabye ibihugu bya Nato gukomanyiriza indege z’Uburusiya mu kirere cyayo, ariko Neto yabyirinze mu rwego rwo kwanga gushyamirana n’Uburusiya.
-Abantu miliyoni 1.2 bamaze guhunga Ukraine kuva urugamba rutangiye nk’uko UN ibivuga.
-Uburusiya bwafunze imbuga nkoranyambaga zirimo Twitter na Facebook.

IVOMO: aljazeera & BBC

 

Ku wa Kane tariki 03/03/2022  02h30 a.m Intambara ibera muri Ukraine imaze iminsi 8

-Uburusiya bwemeje ko abasirikare babwo 498 bamaze kwicwa mu ntambara ya Ukraine

Imodoka z’ingabo za Ukraine zishya mu mujyi wa Mariupol

-Urukiko Mpuzamahnga Mpanabyaha rwatangije iperereza ku byaha by’intambara Uburusiya bwaba buri gukora muri Ukraine
-Uburusiya bukomeje ibitero ku mijyi yo muri Ukraine mu mpande zose
-Abantu benshi birakekwa ko bishwe n’ibisasu byamaze umwanya munini biraswa ku mujyi wa Mariupol
-Uburusiya bwafashe umujyi witwa Kherson
-Inama rusange ya UN yabaye igitaraganya ibihugu byinshi byamaganye intambara yasojwe n’Uburusiya
-Umuherwe Roman Abramovich yavuze ko agurisha ikipe ya Chelsea FC, amwe mu mafaranga azabona akazayatanga afasha abagizwe ingaruka n’intambara muri Ukraine
-Hitezwe ibindi biganiro byo kugarura amahoro hagati y’intumwa za Ukraine n’iz’Uburusiya

 

15h50 Ibitero by’Uburusiya biri ku munsi wa 7

-Hateganyijwe ibindi biganiro hagati y’intumwa z’Uburusiya n’iza Ukraine

Mu mujyi wa Mariupol abatabazi bihutanye umuntu wakomeretse

-Umubare w’abasivile bamaze kugwa mu ntambara ugeze ku 2000
-Imirwano ikomeye iri mu mpande zose z’igihugu cya Ukraine mu Majyaruguru, Iburasirazuba, no mu Majyepfo.
-Uburusiya buvuga ko bwafashe imijyi ya Kharkiv na Kherson
-Abantu bane bishwe n’igisasu cyaguye ku biro bikuru bya Polisi no kuri Kaminuza mu mujyi wa Kharkiv
-Abantu 700,000 bahunze Ukraine
-Ibiciro bya petrol ndetse na gas byatumbagiye ku isoko
-Imodoka z’intambara z’Uburusiya zikomeje kwerekeza ku murwa mukuru Kyiv

Amakuru avuga ko Perezida Putin ashaka gushyira ku butegetsi Viktor Yanukovych wabuvanyweho n’igitutu cy’abaturage agahunga
Ingabo za Ukraine zivuga ko zitazamanika amaboko ngo Abarusiya binjire i Kyiv

Ivomo: BBC

 

 

19h00 Ibitero by’Uburusiya biri ku munsi 6, uko byiriwe byifashe:

-Igisasu cy’Uburusiya cyangije umunara wa Teviziyo ku murwa mukuru Kyiv

Igisasu cy’Uburusiya cyangije umunara wa teveziyo ku murwa mukuru Kyiv

– Kuva tariki 24 Gashyantare, UN ivuga ko abantu 136 b’abasivile bamaze kwicwa barimo abana 13, mu gihe abakomeretse ari 400 barimo abana 26.

-Mu mujyi wa Kharkiv wa kabiri mu bunini muri Ukraine, nibura abantu 10 bahitanywe n’ibisasu by’Uburusiya, 20 bakomeretse ubwo missile yagwaga ku nyubako ya Leta muri ako gace.

-Igikorwa cy’Uburusiya, Perezida wa Ukraine yavuze ko ari icy’iterabwoba, ndetse ashinja Uburusiya gukora ibyaha by’intambara bugaba ibitero ahantu hatuwe n’abasivile, bukica abantu barimo abana 16.

-Perezida wa Ukraine yasabye Abadepite b’Uburayi gufasha igihugu cye, ndetse avuga ko Uburayi bwakomera buri kumwe na Ukraine.

-Mu mujyi wa Okhtyrka, Leta ya Ukraine yemeje ko abasirikare bayo 70 baguye mu bitero byagabwe n’Uburusiya burasa ibisasu kuri uwo mujyi ku wa Mbere.

-Umurongo w’ibimodoka bya gisirikare by’Abarusiya ukomeje kwerekeza mu Mujyi wa Kyiv
-Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Uburusiya, Sergei Lavrov, yabwiye UN ko Uburusiya budashaka ko Ukraine igira intwaro kirimbuzi (Nucleaire).
-Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelenskyy yaciye iteka ko ikirere cya Ukraine kitemerewe gucamo indege.

-Impunzi zikomeje kwiyongera, abahunze barenga ibihumbi 660.

– Ukraine ivuga ko yishe abasirikare 5,710 b’Uburusiya, abarenga 200 bafatirwa ku rugamba ari bazima, ngo ingabo za Ukraine zangije ibifaru 198, zirasa indege 29, ndetse zishanyaguza imodoka zifasha abasirikare 846, zinarasa kajugujugu 29.

Uburusiya bwateguje abatuye Kyiv ko buhagaba ibitero
Ibisasu by’Uburusiya bimwe bigwa ku nzu za Leta ibindi bikagwa ku nyubako zituwemo n’abaturage b’abasivile

 

01h40 Ibitero by’Uburusiya bimaze iminsi 6

Igifaru cy’Uburusiya kirimo gushya

-Uburusiya burashinjwa gukoreshwa intwaro zitemewe ku rugamba
-Amashusho yerekanye imodoka nyinshi z’intambara z’Abarusiya zerekeje i Kyiv ku murwa mukuru wa Ukraine
-Perezida wa Ukraine yavuze ko abakorerabushake bashaka kurwanya Uburusiya bakuriweho visa kugira ngo binjire muri Ukraine
-Ibitero by’ibisasu byakomeje kumvikana ku murwa mukuru wa Ukraine
-Abaturage b’abasivile bishwe n’ibisasu byarashwe ku Mujyi wa Kharkiv, wa kabiri mu bunini muri Ukraine nk’uko byemejwe na Minisiteri y’Umutekano
-Ibiganiro byabereye ku rubibi rwa Ukraine na Belarus bisa naho ntacyo byagezeho mu bijyanye no guhagarika intambara. Uburusiya bwavuze ko impande zombi zizakomeza ibiganiro mu minsi iri imbere.
-Perezida wa Ukraine, Zelensky yasabye ingabo z’Uburusiya gushyira hasi intwaro, ndetse asaba ko igihugu cye gihita gishyirwa mu muryango w’Ubumwe bw’Uburayi.
-Ibihugu bikomeje gukomanyiriza Uburusiya, ndetse ifaranga ryabwo ryataye agaciro ho 30%. Indege z’Uburusiya zakumiriwe mu kirere cy’ibihugu byinshi by’I Burayi.
-America yirukanye Abadipolomate 12 b’Uburusiya bari babuhagarariye muri UN ibashinja ubutasi. Bahawe kuba bavuye ku butaka bwayo tariki 7 Werurwe, 2022.
-Umubare w’impunzi z’Abanya-Ukraine ugeze ku 500, 000 bahungiye mu bihugu bituranyi.
-FIFA na UEFA byahagaritse amakipe yo mu Burusiya mu marushanwa yose ndetse n’amakipe y’igihugu.

Ukraine ivuga ko Uburusiya bwakoresheje Vacuum bombs mu bitero byo ku wa Mbere

 

28/02/2022 14h25 Intambara muri Ukraine, ibitero by’Uburusiya bimaze iminsi 5.

Ibiganiro by’impande zombi byabereye ku rubibi ruhuza Ukraine na Belarus

-Kuri uyu wa Mbere intumwa z’Uburusiya n’iza Ukraine zagiranye ibiganiro byabereye ku mupaka uhuza Ukraine na Belarus.
-Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy avuga ko amasaha 24 ari imbere akomeye cyane ku gihugu cya Ukraine.
-Ingabo za Ukraine zivuga ko zakumiriye umuvuduko w’abateye bavuye mu Burusiya.
-Abamaze gupfa bagera kuri 352 barimo abana 14 nk’uko Minisiteri y’Ubuzima ya Ukraine ibivuga.
-Uburusiya bwamaze gushyira intwaro z’ubumara hafi ngo abazikoresha babe biteguye
-Ku isoko ry’imari n’imigabane ifaranga ry’Uburusiya ryataye agaciro cyane kubera ibihano by’Abanyaburayi
-Ukraine ivuga ko mu minsi y’urugamba imaze guhitana abasirikare b’Abarusiya 5,300 ngo yashwanyaguje ibifaru 191, irasa indege 29 z’intambara, kajugujugu 29 ndetse isenya imodoka zitwara abasirikare 816 nyamara nta ruhande rw’igenga ruremeza ayo makuru.
-Umubare w’impunzi umaze kugera ku bihumbi 420 n’abandi ibihumbi 100 bavuye mu byabo imbere mu gihugu cya Ukraine

Intumwa za Ukraine zahageze mu ndege ya kajugujugu

 

18h25 Intambara muri Ukraine, ibitero by’Uburusiya bimaze iminsi 4.

-Perezida Vladimir Putin yavuze ko yasabye umutwe wa gisirikare ushinzwe intwaro kirimbuzi “kuzishyira hafi” mu gusubiza ibyo yita gushotorana kw’ingabo za Nato.

Kimw emu bimodoka by’intambara cy’Uburusiya kirimo gushya

-America yanenze iki cyemezo ndetse iracyamagana ivuga ko kitemewe, naho Nato ivuga ko ari ibintu bibi kandi bitarimo gushishoza.

-Intumwa za Ukraine n’Uburusiya zemeranyije guhurira ku rubibi rwa Belarus zikaganira nk’uko byemejwe na Perezida Volodymyr Zelensky.

– Ingabo za Ukraine zivuga ko zakomye imbere igitero cy’Abarusiya mu mujyi mukuru wa kabiri wa Kharkiv.

-Impunzi zigez eku bantu 368,000, nk’uko byemejwe na UN

-Uburusya bwangije indege nini ku isi yitwa Antonov An-225 “Mriya” nk’uko byemejwe na minisitiri w’ububanyi n’Amahanga wa Ukraine

-Ubugereki bwashinje Uburusiya kwica abaturage babwo mu bisasu burasa muri Ukraine – BBC

Antonov An-225 “Mriya” yarashwe missile

Antonov An-225 “Mriya” bivuga “inzozi”
Ingabo za Ukraine zikomeje kwihagararaho
Hamaze gutangwa intwaro 25 000 ku basor en’inkumi bazishaka

 

00h00 – Ibitero by’Uburusiya kuri Ukraine byinjiye ku munsi wa 4. Uburusiya bukomeje kohereza ibisasu bya missile, ku murwa mukuru Kyiv, ahandi urugamba rurakomeje ku butaka.

-Intambara imaze kugwamo abantu 240 barimo abana batatu, ni abasivile n’abasirikare nk’uko Minisiteri y’Ubuzima muri Ukraine yabitangaje.

-Abaturage 160,000 bo muri Ukraine bamaze guhunga iyi ntambara.

-Umuyobozi w’umujyi wa Kyiv yashyizeho amasaha yo kuba abantu bageze mu ngo (15h00 GMT – 6h00 a.m GMT) utubyubahirije “ngo azafatwa nk’Umurusiya wateye igihugu” birubahirizwa kuva ku wa Gatandatu kugeza ku wa Mbere.

Igifaru cy’ingabo z’Uburusiya cyabuze amavuta

-Ibihugu by’Uburayi na America na byo byafashe umugambi wo guha intwaro zikomeye Ukraine ngo yirwaneho. Ubufaransa, Ubudage na America byatangaje ko inkunga z’intwaro zizagera muri Ukraine vuba.

-Perezida Volodymyr Zelenskyy yatangaje ko ingabo z’igihugu cye zihagazeho zikumira ibitero by’Uburusiya. Ukraine ivuga ko yishe cyangwa yafashe Abarusiya bateye 3, 500.

-Ibihugu by’Uburayi byakajije ibhihano ku Burusiya harimo no gufatira imitungo ya Perezida Vladimir Putin ubwe.

-Ingabo z’intara ya Chechnya ziri gufatanya n’iz’Uburusiya nk’uko byemejwe n’umuyobozi waho.

-Hungaria ubusanzwe icuditse n’Uburusiya yamaganye ibitero byabwo, ndetse Minisitiri w’Intebe Viktor Orban yavuze ko igihugu cye gishyigikiye ibihano byose bifatirwa Uburusiya.

-Ubufaransa bwafashe ubwato bw’Uburusiya buri mu bihano byafashwe

-Umuyobozi w’Ikipe ya Chelsea yo mu Bwongereza umuherwe, Roman Abramovich usanzwe ari inshuti ya Perezida Putin yavuze ko aretse inshingano zo kuyobora iriya kipe aziha “foundation ye” ikora ibikorwa byo gufasha abantu

– Ibihugu byegeranye n’Uburusiya bwashyizeho amategeko abuza ndege zabwo kugera mu kirere cy’ibyo bihugu

-Hari amakuru avuga ko ibimodoka by’intambara by’ingabo z’Uburusiya byashizemo amavuta, ndetse n’abasirikare impamba bitwaje idahagije

 

25/02/2022   14h38 Perezida Zelensky yasabye imishyikirano yihuse na Perezida Vladimir Putin.

BBC ivuga ko mu ijmbo yari amaze kuvuga, asoza yavuga mu Rurimi rw’Ikirusiya ati “Ndashaka kubwira Perezida w’Uburusiya, na none. Imirwano iri impande zose z’igihugu cya Ukraine. Mureke twicare ku meza tuganire kugira ngo duhagarike kwicwa kw’abaturage.”

 

12h50 Ku munsi wa kabiri w’ibitero by’Uburusiya muri Ukraine, ingabo za Vladimir Putin zafashe ibice bitandukanye harimo n’ahantu haba urugandwa rwa nucleaire rwa Chernobyl.

Imodoka z’intambara z’Uburusiya ziri kwerekeza i Kyiv

Ibisasu rutura, indege za kajugujugu n’izintambara z’Uburusiya ziri mu kirere cy’umurwa mukuru Kyiv, ingabo za Ukraine ziteguye ko isaha ku yindi Abarusiya batera umurwa mukuru nyuma y’uko mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Gashyantare, 2022 ibisasu byasenye ikibuga cy’indege ingabo za Ukraine zikoreshA.

Perezida Volodymyr Zelenskyy wa Ukraine yatangaje ko abantu 137 barimo abasivile bamaze kugwa muri iyi ntambara.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi rivuga ko abantu 100,000 bavuye mu byabo muri Ukraine harimo ibihumbi bahungiye mu bihugu bituranye na yo.

Ibitero by’indege z’Uburusiya byasenye ikigo kirimo radar zifasha Ukraine kumenya indege zinjiye mu kirere cyayo

“France 24 ivuga ko Perezida Volodymyr Zelensky yatangaje ko atari buhunge na we akaba akiri mu murwa mukuru wa Ukraine Kyiv”

Gusa yavuze ko abona ko mu bashakishwa cyane n’Uburusiya ari we bwa mbere, bwa kabiri hakaza umuryango we.

Umukino wa nyuma wa UEFA Champions Ligue wari uteganyijwe mu mujyi wa St Petersburg ubu uzakinirwa i Paris nk’uko UEFA yabitangaje.

Ubumwe bw’uburayi, America byatangaje ibihano bikomeye ku Burusiya ariko baragenda biguruntege mu gufata ibindi bikomeye kuko na bo ubwabo byabagiraho ingaruka.

Abasivile n’abasirikare bose 137 bamaz ekugwa muri iyi ntambara nk’uko Perezida wa Ukraine abivuga

IVOMO: Aljazeera

 

24/02/2022  18h50. Igisirikare cya Ukraine kiravuga ko kishe “Abarusiya” 50 ndetse kikemeza ko cyahanuye indege 6 za gisirikare z’Uburusiya.

Abaturage bo mu Mujyi wa Kharkiv, wa kabiri mu bunini muri Ukraine, bavuga ko amadirishya y’inzu zabo yamenaguritse andi arakuka kubera umushyitsi uri guterwa no guturikwa kw’ibisasu n’imbunda nini ziri gukoreshwa ku rugamba ingabo za Ukraine zihanganye n’iz’Uburusiya.

Imirwano iravugwa no mu nkengero z’umurwa mukuru Kyiv mu Majyaruguru, no ku cyambu kiri ku Nyanja yitwa y’Umukara (Black Sea) mu duce twa Odesa na Mariupol mu Majyepfo.

Ibitero by’indege z’Uburusiya byibasiye ibikorwa remezo bya gisirikare, n’ibibuga by’indege, ubu imirwano ikomeye irabera ku kibuga kigwaho indege nini hafi y’umurwa mukuru Kyiv.

Nubwo Ukraine ivuga ko yahanuye indege 6 z’Uburusiya, ku rudni ruhande Uburusiya bwo buvuga ko bwagabye ibitero ahantu hakomeye ku birindiro by’ingabo za Ukraine hagera kuri 70.

Iyi kajugujugu ni imw emu zo Ukraine yemeza ko yahanuye

Amahanga yamaganye ibikorwa by’Uburusiya nka Turukiya yasabye ko iyi ntambara ihita ihagarara, Ubushinwa bwo buvuga ko bwatunguwe, Ambasaderi wa Kenya muri UN, Martin Kimani yagaragaje ko igihugu cye na cyo kidashyigikiye Uburusiya, Ibihugu by’Uburayi bikomeje gukangisha ibihano bikomeye ku Burusiya ariko bisa naho bidashaka kujya mu ntambara yo kurasana- BBC

 

Abantu 7 bamaze kugwa mu bitero by’Uburusiya kuri Ukraine, nk’uko byemejwe na Polisi y’iki gihugu. Polisi ivuga ko bahitanywe n’ibisasu rutura byarashwe n’ingabo z’Uburusiya mu cyo zise guca intege ubushobozi bw’ingabo za Ukrain.

Abayobozi baravuga ko igetero ku bikorwa remezo bya gisirikare mu Mujyi wa Podilsk, herya gato ya Odessa byahitanye ubuzima bw’abantu 6. Abandi bantu 19 baburiwe irengero.

Umuntu umwe yaguye mu bitero mu Mujyi wa Mariupol, nk’uko byemejwe – BBC

Abapolisi baragenzura igisasu cya missile cyarashwe n’Uburusiya kigwa mu muhanda ku murwa mukuru Kyiv

Ukraine ivuga ko ibimodoka bya gisirikare by’Uburusiya byaturutse impande zose z’igihugu byinjira muri icyo gihugu, bimwe byuye mu gihugu cya Belarus mu Majyaruguru, ibindi mu Majyepfo mu gace ka Crimea kafashwe n’Uburusiya mu 2014.

Izindi ngabo z’Uburusiya zinjiriye mu Burasirazuba mu duce twa Kharkhiv na Luhansk.

 

 

Inkuru yabanje: Perezida w’u Burusiya Vladimir Putin mu ijambo ritunguranye yanyujije kuri televiziyo yatangije urugamba byeruye muri Ukraine, hirya no hino mu gihugu humvikana guturika harimo n’iryumvikanye mu mijyi ya Kyiv n’indi Mijyi ikomeye.

Ibisasu bikomeye biri kuraswa ku Mijyi yo muri Ukraine no ku bigo bya Gisirikare

Muri Ukraine hashyizweho amategeko ya Gisirikare ndetse abaturage basabwa kuguma mu ngo.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, tariki 24 Gashyantare 2022, bitunguranye Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin yatangije ibikorwa bya gisirikare muri Ukraine, aburira ibindi bihugu bizivanga mu bikorwa by’ingabo ze ko bizahabonera ibyo bitigeze bibona.

Nk’uko abanyamakuru ba AFP bari muri Ukraine babitangaje, habayeho uguturika ahantu hagera kuri hatatu mu Burasirazuba bw’Umurwa mukuru wa Ukraine, Kyiv, Kharkiv, Mariupol na Kramatorsk.

Gutangiza urugamba k’Uburusiya muri Ukraine byanashimangiwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ukraine, Dymtro Kubela wavuze ko byamaze kuba impamo Abarusiya binjiye mu gihugu cye.

Yanashimangiye ko ingabo zamaze kugera ku byambu by’imijyi ya Odessa na Mariupol.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter yagize ati “Putin yatangije byeruye gutera Ukraine. Imijyi yari yuzuye amahoro ya Ukraine ubu irageramiwe, iyi ni intambara, Ukraine irirwanaho kandi izatsinda. Isi irashoboye kandi izahagarika Putin. Iki ni cyo gihe.”

Ibi bikorwa byatumye indege zitwara abagenzi n’ibibuga by’indege muri Ukraine biba bifunze kubera ko biri mu byabo, abatwara indege baburiwe ko bashobora kuraswa cyangwa bakagabwaho ibitero by’ikoranabuhanga.

Nyuma y’uko Putin atangije urugamba, Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelenskiy yahise ahamagara Perezida Joe Biden w’Amerika, ibi byakurikiwe no gutangaza itegeko ry’urugamba.

Perezida Zelenskiy yavuze ko Uburusiya bwateye misile ku ngabo zirinda imipaka y’igihugu bangiza ibikorwa remezo binyuranye ndetse habaho n’iturika hirya no hino.

Perezida Zelenskiy yasabye abaturage kuguma mu rugo kugira ngo badahura n’ibisasu.

Ukraine imaze gutangaza ko indege 5 z’intambara zimaze kuraswa n’igisirikare cya Ukraine cyambariye urugamba.

 

Abasesenguzi bavuga ko iyi ari imwe mu ntambara ikomeye ishobora gukururira isi akaga

Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza, Boris Johnson, na we yanenze ibikorwa by’Uburusiya  avuga ko Putin yahisemo inzira y’amaraso ubwo yateraga Ukraine, ashimangira ko yamaze kuvugana na Perezida Zelensky ku kigiye gukurikira.

Chancellor w’Ubudage, Olaf Scholz, muri iki gitondo na we atangaje ko ari umunsi mubi kuri Ukraine n’Uburayi bwose kuba Uburusiya bwahisemo gutera ikindi gihugu bwirengagije amategeko mpuzamahanga.

Uburusiya bwamaze guhagarika ibikorwa by’icuruzwa ry’imari n’imigabane, aho batangaje ko igihe cyo kubisubukura kizatangazwa bidatinze.

Ibikorwa by’ingabo z’Uburusiya byatangijwe muri Ukraine bikaba byahagurukije amahanga cyane cyane Uburayi, n’indi miryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu.

Kuri uyu wa Gatatu, Umunyamabanga w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres yasabye Perezida Putin guhagarika gushoza intambara kuri Ukraine.

Ingabo z’Uburusiya zimaze kugera mu birimotero uvuye ku mupaka, gusa Minisitiri w’Umutekano mu Burusiya yateye utwatsi ko bo nta mijyi ya Ukraine bigeze bagabaho igitero.

Ni mu gihe andi makuru avuga ko hari ingabo za Belarus zamaze kugera muri Ukraine kwiyunga ku ngabo za Putin.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW