REG yamwemereye ingurane z’inzu ye none imyaka 3 irashize atarazihabwa

Muhanga: Kayinamura Faustin w’imyaka 63 y’amavuko amaze imyaka irenga itatu yishyuza Sosiyete ishinzwe ingufu (REG) ingurane z’inzu ye yangijwe mu iyubakwa ry’urugomere rw’amashanyarazi rwa Nyabarongo I.

Akarere ka Muhanga kandikiwe kabwirwa ikibazo cy’uyu muturage ariko ntigikemuka

Kayinamura asanzwe yibana mu nzu wenyine, atuye mu Mudugudu wa Cyiciro, Akagari ka Musongati, Umurenge wa Nyarusange mu Karere ka Muhanga. Avuga ko inzu ye yabaruwe kimwe n’indi mitungo y’abandi mu 2018 gusa kubera gushyirwa mu manegeka n’ibikorwa byo kubaka urugomero yasenyutse mu 2019.

Aganira n’UMUSEKE yavuze ko uko agiye kubaza kuri REG bamuha impapuro asinya maze bakamusaba gutegereza ko amafaranga ashyirwa kuri SACCO, akaba yarabariwe ingurane z’arenga miliyoni 3Frw ariko imyaka irenze itatu amaso yaraheze mu kirere.

Yagize ati “Imyaka irenze itatu bambwira gutegereza amafaranga kuri SACCO, abandi twabaruriwe rimwe barayabonye nyamara kandi nanjye ibyangombwa mbyujuje. Inzu yange yanasenyutse ntarishyurwa bambariye miliyini 3Frw, aho kwishyurwa REG bahora banzanira impapuro ngo nsinye, ndibutsa bati tegereza none imyaka itatu irarenze.”

Kayinamura Faustin avuga ko agiye gusaza ahemuka kuko hari abo yagujije none imyaka ibaye itatu atarishyura, agasaba ko yarenganurwa na we akishyurwa inzu ye.

Ati “Ndibaza ukuntu nkomeje kwicwa n’inzara, nsabirize kandi banyemerera ko ibyanjye bihari. Imbogamizi mfite ni uko naho babaruye ntagikorwa mpakorera, ndigukora ibidashobotse ngo ndebe uko narya none amaherezo ubanza ngiye gusabiriza nshaje.”

Asaba ko inzego bireba zakora ibishoboka byose akaba yakwishyurwa ingurane z’inzu ye, ibi ngo bizamufasha kutitwa bihemu n’abo babaruriwe rimwe bakishyurwa akabaguza ariko akaba yarananiwe kwishyura.

Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe ingufu REG mu Karere ka Muhanga, Rosine Mukaseti, yavuze ko iki kibazo cya Kayinamura utarishyuwe ingurane atapfa kumenya ibyacyo kuko bafite abakozi babishinzwe, yadusabye kubaza uwitwa Namahirwe David.

Namahirwe David wasigaranye inshingano za Iragena Flora ushinzwe guhuza ibikorwa bya REG n’abaturage mu Turere twa Muhanga na Ruhango uri mu kiruhuko cyo kubyara, yabwiye UMUSEKE ko na we atapfa kubimenya mu gihe nta nimero y’irangamuntu y’uyu musaza afite, gusa yaje kuyihabwa maze atubwira ko atabona ikibazo cye muri dosiye bafite.

- Advertisement -

Yagize ati “Uwo muntu nta we ndimo mbona, birasaba ko nakurikirana nkareba niba yaratanze ibyangombwa bisabwa ndetse niba ari no mu bangirijwe. Case mbona za Nyarusange yewe n’abishyuwe nta we mbona, turakurikirana tukareba ababikozeho byaba ngombwa tugasubira aho byabereye.”

Namahirwe yakomeje ati “Niba yaratanze ibyangombwa nkeneye kubona gihamya ko yabitanze, niba abandi barishyuwe we ntiyishyurwe dukeneye kumenya imamvu atishyuwe, byanga bikunda harimo ikibazo cy’ibyangomba niba yarangirijwe.”

Avuga ko nyuma y’uko iki kibazo akimenye agiye kugikurikirana.

Ubwo mu Murenge wa Mushishiro hubakagwa urugomero rw’amashanyarazi rwa Nyabarongo I, habayeho kugabanyiriza umuvuduko amazi y’umugezi wa Nyabarongo, ugomerwa mu Murenge wa Nyarusange. Aha niho inzu ya Kayinamura yabaruwe mu 2018 kubera ko yashyizwe mu manegeka, ariko magingo aya ntiyishyuwe nk’abandi.

Mu 2019 iyi nzu yari yabaruwe yaje kugushwa n’umukingo wayiguyeho, icyo gihe Umurenge wandikiye inzego bireba harimo n’Akarere ka Muhanga bemeza ko iyi nzu yabaruwe na REG ko agomba guhabwa ingurane nk’abandi babaruriwe rimwe.

Icyo gihe isenyuka ntacyo yaramuye mu nzu ariko yahise acumbikirwa mu kigo cy’ishuri, aza kuvanwamo mu 2020, ubwo amashuri yasubukuraga ashakirwa n’Umurenge ahandi ho kuba.

Inshuro ebyiri ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyarusange bwandikiye Akarere bwishyuriza uyu musaza, igisubizo ni uko “ikibazo cyirimo gikurikiranwa!”

NKURUNZIZA Jean Baptiste /UMUSEKE.RW