Rubavu: Biyemeje kongera imbaraga mu kurengera ibidukikije

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu nk’Umujyi wunganira Kigali buvuga ko ibidukikije bibafitiye akamaro kanini, ariko ko hari byinshi bishobora kubyangiza, bakaba biyemeje kubibungabunga mu rwego rwo kugira Umujyi ufite ubuhumekero.

Umujyi wa Rubavu uko waguka niko hafatwa n’ingamba zo kurengera ibidukikije

Rubavu nk’Umujyi wunganira Kigali ni akarere kamaze kubaka ubushobozi mu bikorwaremezo bitandukany,e birimo iby’ubukerarugendo, n’ibindi bikagira akarere kagendwa cyane.

Ukigera muri aka Karere kashyizwe mu Mijyi itandatu yunganira uwa Kigali, usanganirwa n’inyubako ndende nshya zuzuye, izirimo kubakwa, amabanki, amashuri, stade n’ibindi byerekana ko wageze mu Mujyi.

Ubucuruzi bwambukiranya imipaka y’u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo hagati ya Gisenyi na Goma, buri mubizamura iterambere ry’aka karere umunsi ku munsi.

Ni Umujyi urimo isuku, ku muhanda hari ahashyirwa imyanda n’ibikoresho bya Pulasitike bitabora bigashyirwa ahabugenewe, mu rwego rwo kurengera ibidukikije.

Hatewe ibiti ku ngengero z’imihanda bifasha kubona umwuka mwiza n’ubwo bitaraba byinshi ku buryo buhagije.

Ku mucanga w’ikiyaga cya Kivu hahurira abantu benshi, hubahirizwa ingamba zo kwita no kubungabunga ibidukikije. Hashyizweho abantu bakurikirana isuku.

Niyomubyeyi Josiane, utuye mu Murenge wa Rubavu yabwiye UMUSEKE ko bamaze kumenya akamaro ko kurengera ibidukikije mu rwego rwo kugira umujyi utekanye.

Ati “Ntabwo twakwishimira kuzamura amazu meza tutabona umuyaga mwiza wo guhumeka.”

- Advertisement -

Imanizabayo Jean Pierre utuye mu Kagari ka Nengo mu Murenge wa Gisenyi, avuga ko kutita ku bidukikije bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage.

Ati “Batwimuye ku musozi wa Rubavu kubera twahuraga n’ibiza bikadusenyera, ubu twasobanukiwe impamvu Leta yabikoze kwari ukurengera ubuzima bwacu.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse mu kiganiro n’UMUSEKE avuga ko kwaguka k’Umujyi wa Rubavu bijyana no kurengera ibidukikije.

Avuga ko igishushanyo mbonera kigaragaza aho Umujyi ugomba kuba uri n’ubwoko bw’inyubako buteganyijwe, n’ibindi bikorwa remezo batibagiwe ingamba zo kurengera ibidukikije.

Usibye mu Mujyi, no mu bice by’icyaro igishushanyo mbonera kigaragaza ibigomba kuhakorerwa harimo ibice by’ubuhinzi, aho gutera amashyamba n’ibindi.

Meya Kambogo ati ” Umujyi wa Rubavu nk’uwunganira Kigali ugomba kuba ari Umujyi ufite ibiti bifasha kugira ngo uhumeke.”

Avuga ko hari imisozi iri guterwaho ibiti kugira ngo hirindwe isuri ndetse akarere kabe ahantu habungabunga ibidukikije.

Atangaza ko hari gahunda iri mu Karere kose yo gutera ibiti ahantu hatandukanye aho kugira ngo bitemwe ahubwo byiyongere.

Bihaye umwaka umwe ngo iyi gahunda izabe igezweho.Hari kurebwa aho ibi biti bizaterwa.

Ni ibiti byitezweho gutanga umwuka mwiza by’umwihariko mu Mujyi wa Rubavu ukunda kugira urujya n’uruza.

Ati “Ntabwo ari Umujyi turimo guteza imbere mu buryo bw’akavuyo n’Umujyi ufite gahunda tugendeye ku gishushanyo mbonera.”

Asaba abaturage kubigiramo uruhare kugira ngo Umujyi wa Rubavu urusheho kuba nyabagendwa ucyeye.

Mu guhangana n’ingaruka z’itemwa ry’amashyamba bari gushishikariza abaturage gukoresha Biogaz na Gaz aho gucana ibiti.

Hari imiryango igera ku 120 yahawe Biogaz nyuma yo kureba ko ifite inka byibura eshatu zafasha kubona umwanda wo kwifashisha mu gucana.

Gusa Meya Kambogo avuga ko muri izi Biogaz zatanzwe hagiye hagaragaramo ibibazo bitandukanye nk’aho umubare w’inka wahindutse, n’ibindi bibazo tekiniki byatumye zimwe muri zo zitagikora.

Ingamba zirambye ku cyogogo cya Sebeya…

Meya Ildephonse Kambogo, avuga ko nk’Akarere bashimira abafatanyabikorwa babafashije kugira ngo umushinga wo kubungabunga icyogogo cya Sebeya ugerweho, kuko cyateje ibibazo Akarere mu bihe bitandukanye.

Avuga ko icyogogo cya Sebeya cyateje ibibazo bikomeye cyane birimo kwangiza imirima y’abaturage, gusenya amazu no gutwara ubutaka.

Bamaze kubaka ku buryo amazi aguma muri icyo cyogogo kugeza ageze mu kiyaga cya Kivu.

Ati “Biragaragaza imbaraga nyinshi cyane zashyizwemo kugira ngo ducyemure ikibazo cyari kibangamiye abaturage.”

Avuga ko imisozi ihegereye habaye gahunda yo guhinga mu materasi kuko byagaragaraga ko iyo misozi yamanuraga amazi menshi cyane.

Ati “Hakozwe kugabanya umuvuduko w’amazi twifashishije amaterasi no gukora ibiraro biyobora amazi bikayageza mu kiyaga cya Kivu.”

Rubavu ni akarere gafite ubuso bwa 388,3 km², mu 2021 kari gatuwe n’abaturage 469.379.

Gafite ubushobozi bwo kwakira abashyitsi 350 buri munsi mu mahoteli 20.Nibura ku mwaka kakira abashyitsi 127.000.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buvuga ko bukataje mu mishinga yitezweho guhindura isura y’Umujyi wa Rubavu ijyanishwa no kubungabunga ibidukikije.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse avuga ko kwagura Umujyi bijyana no kurengera ibidukikije

 

NDEKEZI JOHNSON

UMUSEKE.RW/RUBAVU