Sena yemeje Marara Igor kuba ambasaderi w’u Rwanda muri Qatar

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Marara Kayinamura Igor yemejwe ku mwanya w'Ambasaderi w'u Rwanda muri Qatar

Inteko rusange ya Sena yateranye mu gihembwe kidasanzwe yemeje Marara Kayinamura Igor ku mwanya wa Ambasaderi w’u Rwanda muri Qatar.

Marara Kayinamura Igor yemejwe ku mwanya w’Ambasaderi w’u Rwanda muri Qatar

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki 20 Mata 2022, nibwo Marara Kayinamura Igor yemejwe n’Inteko rusange ya Sena yari imaze kugezwaho raporo ya Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano ku isuzumwa rya dosiye ya Marara Kayinamura Igor usabirwa kwemezwa ku mwanya wa ambasaderi w’u Rwanda muri Leta ya Qatar.

Perezida wa Sena, Dr Iyamuremye Augustin wari uyoboye inteko rusange ya Sena yahaye umwanya abagize Komisiyo ya Sena y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano bagaragaza ibyavuye mu isuzuma bakoze ku kwemezwa kwa Marara Igor ku mwanya w’ambasaderi w’u Rwanda muri Qatar.

Perezida w’iyi Komisiyo yagaragaje ko nyuma kuganira no gusuzuma imyirondoro ya Marara Kayinamura Igor yabagaragarije ko azakurikiranira hafi ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’ubufatanye u Rwanda rwasinyanye na Qatar, ibi bikajyana no gushishikariza abashoramari bo muri iki gihugu gushora imari mu Rwanda.

Yagize ati “Yagaragaje ko azakomeza gushyira imbaraga mu gushishikariza abshoramari bo muri Qatar gushora imari yabo mu Rwanda ariko afatanyije n’izindi nzego nka RDB, ikindi nuko mu burezi azafasha abanyarwanda kubyaza amahirwe ari mu burezi haba abanyarwanda bajya kwiga muri Qatar cyangwa bakabona amahugurwa y’igihe gito.”

Marara Igor yagaragarije iyi komisiyo kandi ko azibanda mu guteza imbere ubukerarugendo cyane cyane mu ishoramari ryasinywe n’ibihugu byombi ryo kubaka ikibuga cy’indege cya Bugesera, bikaziyongeraho gukundisha u Rwanda Abanya-Qatar ku buryo bazarushaho gusura u Rwanda.

Nyuma y’isesengura ryakozwe n’iyi komisiyo ikaba yarasanze afite ubumenyi n’ubushobozi bwo kuba yahagararira u Rwanda muri Qatar ku mwanya wa Ambasaderi, ari naho abagize iyi komisiyo bahereye bamusabira inteko rusange kumwemeza.

Senateri Nkurunziza Innocent, umwe mu bagize icyo bavuga kuri iyi raporo bari bamaze kugezwaho, yavuze ko inshingano zahawe Marara Igor azishoboye kandi nk’umuntu bakoranye bya hafi yemeje ko ari umukozi ukorana umurava n’ubwitange.

Ati “Uyu mwanya n’inshingano z’Ambasaderi n’ibintu bye, n’ibindi biri muri raporo birerekana ko akwiriye kuba ambasaderi w’u Rwanda. Nk’umuntu twakoranye bya hafi ni umukozi cyane, afite ubuhanga n’ubunararibonye nk’uko twabigejejweho. By’umwihariko akorana ubwitange cyane, akunda igihugu cye, inyangamugayo ariko ni umuntu ukunda gukurikirana agakora amasaha menshi, inshingano ze akazisohoza uko bikwiye.”

- Advertisement -

Raporo ya Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano ku isuzumwa rya dosiye ya Marara Kayinamura Igor usabirwa kwemezwa na Sena ku mwanya wa Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta ya Qatar yatowe n’abasenateri 24 muri 26 bitabiriye inteko rusange, imfabusa ziba ebyiri. Mu kwemeza Marara Igor bose uko ari 26 batoye yego.

Tariki ya 9 Mata 2022, nibwo Inama y’Abaminisitiri yateranye iyobowe na Perezida Paul Kagame yagize Marara Kayinamura Igor ku mwanya wa Ambasaderi w’u Rwanda muri Qatar , asimbuye Francois Nkulikiyimfura wimuriwe mu Bufaransa gusimbura Francois Xavier Ngarambe.

Marara Kayinamura Igor akaba afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza Masters muri Business Administration yakuye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yakoze muri za Ambasade zinyuranye harimo kuba umujyanama wa mbere muri Amabasade y’u Rwanda muri Canada kuva muri Gashyantare 2017 kugeza muri Mata 2022.

Kuva mu Ukwakira 2009 kugeza Gashyantare 2017 yabaye umujyanama w’Abaminisitiri banyuranye barimo Minisitiri w’Itangazamakuru na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane.

Igihugu cya Qatar yemejwemo kuba Ambasaderi gikungahaye cyane ku bucukuzi bwa Gaz na Peteroli, abaturage bacyo 99% batuye mu Mijyi. Umutarage waho imyaka yo kubaho ku bagabo ni 79.1 naho abagore ni 82.

U Rwanda rwafunguye ambasade i Qatar muri Nyakanga 2019, nayo ifungura iyayo mu Rwanda mu Ugushyingo uwo mwaka.

NKURUNZIZA JEAN BAPTISTE / UMUSEKE.RW