U Rwanda rumaze kwakira 29 bakekwaho ibyaha bya Jenoside bakuwe mu mahanga

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatangaje ko Abanyarwanda 29 bakekwaho ibyaha bya Jenoside bari bihishe mu mahanga bamaze kugezwa mu gihugu ngo bakurikiranwe n’ubutabera kandi ko bufatanyije n’ibindi bihugu n’abandi batarafatwa, bazatabwa muri yombi.

Ubwo Micomyiza Jean Paul yagezwaga i Kigali akuwe muri Suede

Ku wa Gatatu Suede/Sweden yashyikirije u Rwanda, Umunyarwanda Micomyiza Jean Paul ukekwaho ibyaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Micomyiza mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yari umunyeshuri muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda.

Uyu mugabo akigera ku kibuga cy’indege cya Kigali, yahise ashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo atangire gukurikiranwa n’ubutabera bw’u Rwanda.

Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda, Nkusi Faustin, yasobanuye inzira zizakurikizwa ngo atangire kuburanishwa ndetse avuga ko hashimwa intambwe imaze guterwa mu gukorana n’amahanga mu guta muri yombi abakekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi bahungiyeyo.

Yagize ati “Ubundi niyo yaba yaraburanye mu Nkiko Gacaca, iyo umuntu yoherejwe n’ikindi gihugu kugira ngo aburanire mu Rwanda, ibyo na byo bifatwaho icyemezo. Ibyemezo byafashwe n’Inkiko Gacaca bivanwaho kugira ngo urubanza rutangire bundi bushya. Rero yaba yaraburanye mu nkiko Gacaca cyangwa ataraburanye, bizasuzumwa, ubu agiye gutangira kuburanishwa muri iyi minsi.”

Yakomeje agira ati “Aratangira amenyeshwa ibyaha aregwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha hanyuma azagezwe mu Bushinjacyaha, dosiye iregerwe, ibijyanye n’amategeko byose bizasuzumwa.”

Nkusi avuga ko umuntu wa mbere yoherejwe mu 2005, ubu muri 2022, igihugu kimaze kwakira abantu 29.

Ati “Ntabwo biramera neza cyane ariko ni intambwe. Ibi byaha, ni ibyaha bidasaza, bimara igihe kirekire, buhoro buhoro, ibihugu turakorana byaba iby’Iburayi no muri Afurika ariko icyo twifuza ni uko byihuta.”

- Advertisement -

Micomyiza woherejwe na Suede ashinjwa ibyaha birimo Jenoside, ubufatanyacyaha muri Jenoside ndetse n’ibyaha byibasiye inyoko muntu. Bivugwa ko ari mu bagize uruhare rukomeye mu kwica Abatutsi bigaga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Butare.

Suede yohereje Micomyiza, imaze gukatira igifungo cya burundu Abanyarwanda batatu.

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW