Umuyobozi wungirije wa RGB yatawe muri yombi – Ibyo ashinjwa n’uko byagenze

Kuva ku wa Gatandatu, Umuyobozi wungirije w’Urwego rw’Imiyoborere, (RGB) ari mu maboko y’Ubugenzacyaha, arakekwaho ibyaha by’ubwambuzi bushukana no gukoresha inyandiko mpimbano.

Dr Nibishaka Emmanuel, ni Umuyobozi wungirije wa RGB

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira Thiery yabwiye UMUSEKE ko Dr Nibishaka Emmanuel, umuyobozi wungiririje w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) yafashwe ku bw’amakuru y’abantu bamureze.

Dr Murangira B Thierry ati “Hari abantu bamureze ko yagiye abaka amafaranga abizeza ko azabashakira visa zo kujya muri America, hanyuma RIB ikora iperereza akaba afunzwe.”

Yavuze ko ari visa ari n’amafaranga yabo atayabasubije bityo ngo ubwo ni ubwambuzi bushukana.

Dr Murangira asaba abantu kwirinda kwishora mu byaha, akavuga ko hari ubushobozi bwo kugenza ibyaha, ubumenyi n’ubufatanye n’abaturage.

Akaba ashima abaturage bizera RIB bakarega uwo ari we wese ubabangamira.

RIB ivuga ko hakirimo gukorwa iperereza ngo hamenyekane umubare w’abo uriya mugabo yaba yarashutse, kuko yenda hari abatarareze. Inavuga ko ikigenzura ngo imenye umubare nyawo w’amafaranga Dr Nibishaka Emmanuel, yaba yarasabaga abo bantu.

Ubu Dr Nibishaka Emmanuel afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Remera mu gihe dosiye ye iri gukorwa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

 

- Advertisement -

Icyo amategeko avuga

Ingingo ya 174 : Kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya (Fraud)

Umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw’uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).

Iyo icyo cyaha gikozwe n’umuntu kugira ngo atange impapuro z’inyemezamigabane, z’inyemezamyenda, inyandiko zigereranywa n’amafaranga, imigabane cyangwa indi nyandiko yose ifite agaciro k’ifaranga ari ibya sosiyete y’ubucuruzi, iby’ikigo gicuruza cyangwa iby’uruganda, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni zirindwi (7.000.000 FRW).

 

Ingingo ya 276: Guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano (forgery, falsification and use of forged documents)

Umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko cyangwa ikindi kintu cyanditseho igitekerezo, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y’ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, aba akoze icyaha.

Umuntu wese, ku bw’uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n’ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk’uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenga miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Umuntu wese uzi ko inyandiko ari impimbano, akayikoresha ku buryo ubwo ari bwo bwose, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa ibihano biteganyijwe mu gika cya 3 cy’iyi ngingo.

Iyo guhimba byakozwe n’umukozi wa Leta mu murimo ashinzwe cyangwa n’undi ushinzwe umurimo w’igihugu, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

UMUSEKE.RW