Agakoryo mu Gisimenti: Umugabo yayizengurutse yambaye “boxer”

Gisimenti ni agace gashyushye muri Kigali, by’umwihariko weekend yaho ntitandukana n’udushya, ab’iki gihe babyita “udukoryo”, umugabo yaraye azengurutse ako gace yambaye akenda k’imbere abamubonye barumirwa.

Umugabo wambaye “boxer”

Ni inkuru mpamo yabaye mu masaha ya saa saba z’ijoro (01;00 a.m), ubusanzwe kugenda icyogihe umuntu yambaye “boxer pant” byakumvikana, ariko impamvu yabimuteye iratangaje.

Uwo mugabo watangaje abari mu Gisimenti kidakunze kubura abantu muri weekend, uwamubonye yabwiye UMUSEKE ko yavuye muri “Lodge” (aho abantu bacumbika bakishyura amafaranga) asohoka yiruka abaza buri wese ati “Wa mukobwa twari kumwe nta we mumboneye?!”

Ni umukobwa yari yajyanye muri Lodge “amwishyuye”, ibyari ibyishimo bihinduka ibindi.

Uyu mugabo rero ngo abari aho bamubwiye ko bamubonye asohoka, undi ahita yiruka akurikiye inzira bamweretse, Igisimenti akimaza amaguru yambaye “boxer”!

Ku bw’amahirwe make ntabwo yabashije kubona uwo mukobwa bishoboka ko bagiranye ibihe byiza bicagase.

Uyu wahaye amakuru UMUSEKE yadutangarije ko uwo mugabo yaje gushyamirana n’umwe mu bakobwa bari ku muhanda, abashinzwe umutekano baramutwara kuko yamuhohoteye kandi atari we bagiranye ikibazo.

Ako gafilimi ko mu Gisimenti, uwakarebye Live ati “Yari umugabo ukiri muto mu myaka, yari abyibushye ubona ko yiyubashye, birashoboka ko yibwe amafaranga na telefoni.”

Yakomeje avuga ko bishoboka ko ibyo yibwe bifite agaciro gakomeye ugereranyije n’uburyo yasohotse muri Lodge atarwambaye, ndetse agahita akurikira inzira uwo mukobwa yanyuzemo.

- Advertisement -

Lodge yabereyemo twahamagaye nomero ya telefoni imanitse ku irembo, uwayitabye atubwira ko atariho akora.

Abakunda kuryoshya muri weekend Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwabahaye rugari, kuva muri Gashyantare 2022, ubwo hasotse ibwiriza rivuga ko umuhanda wa KG 18 Ave uri ku Gisimenti uzajya ukumirwamo imodoka maze abazi kwishima babyina, banywa bakabikora nta nkomyi, cyangwa kirogoya.

Hariya hantu haba utubari na Resitora nyinshi, ubu haramamaye mu mezi atatu ashize iki cyemezo kigiyeho, udukoryo twabaye udukoryo, Gisimenti yabaye Gisimenti!

Muri Kamena 2021, Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali kandi bwanakumiriye ibinyabiziga ku mihanda itatu KN 113 St, KN 115 St, na KN 126 St iri mu Biryogo aho abantu bicara ku muhanda nta nkomyi bakishimisha.

Gisimenti: Hari umuhanda uzajya ukumirwamo imodoka muri Weekend wakirirwemo abica akanyota

UMUSEKE.RW