Amajyepfo: Inyubako za Leta zirenga 500 zigiye guhabwa amashanyarazi

Ubuyobozi bwa Sosiyete ishinzwe ingufu (REG) buvuga ko bugiye guha umuriro w’amashanyarazi  inyubako za Leta zirenga 500 ziherereye mu Ntara y’Amajyepfo.
Umuyobozi mukuru wa REG, Ron Weiss na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Alice Kayitesi
Mu nama yahuje Ubuyobozi bukuru bwa Sosiyete ishinzwe ingufu ku rwego rw’igihugu, n’Inzego zitandukanye zo mu Ntara y’Amajyepfo, abahagarariye  iyo Sosiyete bavuga ko muri uyu mwaka w’ingengo y’Imari wa 2022-2023  inyubako za Leta zirenga 500 zizaba zahawe umuriro.

Umuyobozi mukuru wa REG Ron Weiss yabwiye abari muri iyi nama ko barangije gukora inyigo kugira ngo inyubako za Leta muri iyi Ntara y’Amajyepfo, zihabwe umuriro w’amashanyarazi.

Inyubako za Leta zirimo ibiro by’utugari, ibigo by’amashuri, ibigo Nderabuzima, amavuriro(Poste de Santé) bizaba byabonye amashanyarazi umwaka utaha.

Umukozi ushinzwe guhuza inzego zitandukanye n’ubuyobozi bwa REG Mubera Prosper avuga ko abafatanyabikorwa, n’ubushobozi byarangije kuboneka, igisigaye ari gushyira mu bikorwa uyu mushinga wo kwegereza umuriro w’amashanyarazi ku nyubako za Leta zitari zifite umuriro.

Yagize ati ”Ibiro bya Leta  bitari bifite umuriro w’amashanyarazi byose bigiye kuwuhabwa muri uyu mwaka w’ingengo y’Imari utaha wa 2022-2023.”

Mubera yavuze ko nta terambere ryabaho, inyubako za Leta zitangirwamo serivisi zitandukanye zidafite amashanyarazi.

Mu kiganiro UMUSEKE wagiranye  n’abayobozi bo mu Turere 8 tugize iyi Ntara, bavuga ko mu bigo Nderabuzima bya Leta bigera ku 127 ibigera kuri 126 bifite umuriro w’amashanyarazi.

Imibare aba Bayobozi bahaye UMUSEKE igaragaza ko ibigo by’amashuri birenga 1000 ibisaga 300 bidafite umuriro w’amashanyarazi.

Aba Bayobozi babwiye Umunyamakuru ko usibye ibigo by’amashuri, hiyongeraho amavuriro mato( Poste de Santé) afite umuriro w’amashanyarazi ku rugero rwo hasi kuko agera kuri 281, abarizwa mu Majyepfo, 154 muriyo nta muriro afite.

- Advertisement -

Cyakora  hari tumwe mu Turere usanga dufite amashanyarazi ku biro by’Utugari, n’inyubako za Poste de Santé,  ku gipimo kiri hejuru ya 50%.

Mu gihe mu Turere tundi kuri izo nyubako usanga igipimo cy’izifite amashanyarazi kiri munsi ya 30% ugereranyije n’imibare twahawe.

Gusa ibitaro 13 byo muri iyi Ntara byose bifite umuriro w’amashanyarazi.

Aba Bayobozi bakavuga ko  hari abazashyira umuriro w’amashanyarazi ku nyubako za Leta mbere yuko uyu mwaka w’ingengo y’Imari wa 2022 usoza.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice yasabye Abayobozi b’Uturere gushyira imbaraga muri iki gikorwa cyo kwegereza inyubako za Leta umuriro w’amashanyarazi, bagafasha n’abaturage bari hafi y’aho inkingi z’umuriro zica kubona uwo muriro.

Muri iyi nama Umuyobozi Mukuru wa REG RON Weiss yavuze ko hari ubushakashatsi burimo gukorwa, bugamije guha umuriro w’amashanyarazi ingo zirenga ibihumbi 100 muri iyi Ntara y’Amajyepfo.

Intara y’Amajyepfo ifite Uturere 8 tugizwe n’Imirenge 101 n’Utugari 532.

Abayobozi b’Uturere 8 two mu Ntara y’Amajyepfo
Abayobozi b’amashami y’ibikorwaremezo mu Ntara y’Amajyepfo
MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW/Amajyepfo