APR niyo yaturenganyije; Umwe mu bakinira kuri Stade ya Kigali

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Abatarabigize umwuga [Veterans] basanzwe bishyura gukinira kuri Stade ya Kigali, baravuga ko nyuma yo kubuzwa kuhakinira muri iki gitondo, babona barenganyijwe n’ikipe ya APR FC ihakirira Kiyovu Sports mu mukino wo kwishyura wa shampiyona.

Bamwe mu bakozi ba APR FC babujije abatarabigize umwuga [Veterans] gukinira kuri Stade ya Kigali
Guhera mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 13 Gicurasi, Stade ya Kigali izwi nka Régional icungiwe umutekano urenze ucungirwa bamwe abitabira imikino kuri za Stade.

Abacunze iyi Stade, bavugaga ko bari mu kazi ka APR FC kandi ko nta wundi muntu wemerewe kuhinjira atabiherewe uburenganzira na bo.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, hari abasanzwe bakinira kuri Stade ya Kigali nk’abatarabigize umwuga [Veterans] ndetse bahishyura biciye mu Mujyi wa Kigali, ariko babujijwe kuhakinira babwirwa ko byahindutse.

Ababujijwe kuhinjira, ni ikipe yitwa Al Wahad y’abatarabigize umwuga, bo bavuga ko babona barenganyijwe na APR FC kuko ababujije bababwiraga ko ari ho amabwiriza yaturutse.

Uwaganiriye na UMUSEKE yavuze ko babujijwe kuhakinira, bakabwirwa ko ari ukubera umukino wa shampiyona wa APR FC na Kiyovu Sports, nyamara ubusanzwe bahakiniraga kandi hari na shampiyona iza kuhakinirwa.

Ati “Twasanze hari abarinda ikibuga batubwira ko nta muntu wemerewe kwinjira kubera umukino wa APR na Kiyovu. Batubwiye ko ari abakozi ba APR FC ko kuva ejo [hashize] nyuma y’imyitozo ya Gorilla FC nta wundi wemerewe kuhinjira.”

Uyu yakomeje avuga ko akeka ko impamvu babujijwe kuhakinira, ari ukwikanga baringa [amarozi] yaje mu mupira w’u Rwanda.

Ati “Ndakeka ko wenda ari ukugira ngo hatagira abanduza ikibuga cyangwa bimwe byateye byo mu Rwanda by’amarozi. Twe twarenganye kuko amafaranga twarayatanze. APR FC niyo yaturenganyije kuko niyo yakodesheje ikibuga uyu munsi. Twari dufite ubutenganzira bwo kuhakinira turabibuzwa kandi si Umujyi wa Kigali watubijije ni abakozi ba APR FC.”

- Advertisement -

Uretse aba kandi, umwe mu batoza ba AS Kigali wari uje muri Stade, yabwiwe ko atemerewe kuhinjira kubera impamvu atasobanuriwe.

APR FC irakira Kiyovu Sports Saa cyenda z’manywa. Izi kipe zirakurikirana ku rutonde rwa shampiyona.

Thomas utoza abanyezamu ba AS Kigali yabanje kubuzwa kwinjira
Babujijwe kuhakinira kandi basanzwe bahishyura

UMUSEKE.RW