Byahinduye isura, M23 ikomeje kugaba ibitero simusiga kuri FARDC

Amakuru avuga ko gushyamirana hagati y’ingabo za Leta ndetse na M23, bikomeje mu bice bitandukanye bya Congo, nk’uko umunyamakuru wa 7 sur 7 uri i Rutshuru mu Karere k’imirwano, yabibwiye UMUSEKE.

Ingabo za Leta ya Congo FARDC zivuga ko zagabweho igitero na M23

Amakuru avuga ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24 Gicurasi, M23 yongeye kugaba ibitero muri teritwari ya Nyiragongo mu Ntara ya Nord-Kivu, hafi y’umupaka uhuza u Rwanda na Congo mu gace ka Buhumba.

Glody Murhabazi yabwiye UMUSEKE ko ibirindiro by’ingabo za Congo,FARDC, biri ku musozi wa Nyundo habaye imirwano ikomeye mbere y’uko M23 itera utundi duce turimo zone ya Kibaya.

Uyu munyamakuru avuga ko kugeza ubu imirwano ishyamiranyije Ingabo za Leta na M23 igikomeje.

Yagize ati “Uko bimeze kugeza ubu muri Nord Kivu, ni uko hari imirwano hagati y’ingabo za FARDC na M23 mu gace ka Kibumba.”

Abaturage bo muri Kibumba na Gihumba batangiye guhunga imirwano ikaze yinjiyemo n’Ingabo za MONUSCO.

Colonel Guillaume Njike Kaiko yatangaje ko iyi mirwano ikaze ikomeje ku mpande zombi, asaba abaturage kwizera ingabo za Leta.

Ku munsi w’ejo, MONUSCO yari yatangaje ko M23 yabateye ikanatera ingabo za Leta ahitwa Shangi muri teritwari ya Rutsuru ariko ko ingabo za ONU zirwanyeho.

M23 nayo yavugaga ko  ku cyumweru mu gicuku yari yatewe n’ingabo za leta zifatanyije n’inyeshyamba za Mai MAi zifatanyije na FDRL, nyuma MONUSCO na yo ikinjira mu mirwano na za Kajugujugu.

- Advertisement -

Ku cyumweru, imirwano ikomeye mu bice bya Bikenke, Shangi, Runyoni, Kavumu muri groupement ya Jomba, teritwari ya Rutsuru yatumye abaturage babarirwa mu Magana bahunga ingo zabo, bamwe bajya muri Uganda.

Imirwano yagize ingaruka ku Rwanda…

Ku munsi w’ejo nibwo u Rwanda rwasohoye itangazo risaba Urwego rw’ingabo z’Akarere zishinzwe kugenzura ibibera ku mipaka, kuza mu Rwanda bagakora iperereza ku bisasu by’ingabo za Congo byaguye mu Rwanda , bigakomeretsa abaturage, bikanasenya inzu.

Mbere  y’uko igisirikare cy’uRwanda gisaba ko hakorwa iperereza, Mu masaha ya mu gitondo, mu Mirenge ya Kinigi na Nyange  y’AKarere ka Musanze, yaguyemo ibisasu, byanakomerekeje umugore uvuye guhinga, binangiza inzu z’abaturage.

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW