Gakenke: Impanuka y’imodoka yahitanye umuntu, abandi bakomeretse

Impanuka y’imodoka yo mu bwoko bwa Minibus zizwi nka Twegeranye yatwaye ubuzima bw’umuntu, abandi batatu bayikomerekeramo, yavaga Rulindo yerekeza Ruli mu Karere ka Gakenke.

Impanuka ya Minu-bus yatwaye umwe ubuzima ikomeretsa batatu

Ibi byabaye kuri uyu wa Mbere tariki 30 Gicurasi 2022, ubwo iyi modoka yari igeze mu Mudugudu wa Cyoganyoni, Akagari ka Busozo mu Murenge wa Ruli mu Karere ka Gakenke

Nubwo icyateye iyi mpanuka kitamenyekanye kuko umushoferi yahise atoroka, bigaragara ko yananiwe gukata ikorosi akagonga umukingo. Bigakekwa ko uyu mushoferi atari asanzwe azi uyu muhanda nubwo na wo utari shyashya kuko ari igitaka.

Umuhuzabikorwa w’ibikorwa bya Polisi n’Abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Alexis Ndayisenga, yabwiye UMUSEKE iby’iyi mpanuka, ko yahitanye ubuzima bw’umuntu ndetse igakomeretsa abandi batatu.

Gusa ngo umushoferi wari uyitwaye yahise acika akimara gukora impanuka.

Yagize ati “Iyo mpanuka hapfuye umuntu umwe abandi batatu barakomereka, yabereye ku muhanda w’itaka uva Rulindo yerekeza mu isantere ya Ruli. Yakoze impanuka umushoferi ahita atoroka, harimo abagenzi 9. Urebye icyayiteye yageze mu ikorosi ananirwa kurikata, agonga umukingo imodoka igwa igaramye.”

Iyi modoka yari ifite ibirango bya RAC 343.

Amakuru UMUSEKE wamenye ni uko umwana w’umukobwa wayiburiyemo ubuzima yari umunyeshuri wigaga Ubuforomo (Nursing), akomoka mu Karere ka Muhanga.

Ibirahure by’iyi modoka biri mu  byamuhitanye kuko umutwe byawangije bikomeye.

- Advertisement -

SP Alexis Ndayisenga yongeye gusaba abashoferi kujya bitwararika mu gihe bari mu mihanda batazi neza cyangwa idakoze neza, bakirinda kurenza umuvuduko ndetse bakanazirikana amategeko y’umuhanda mu rwego rwo kwirinda abatakaza ubuzima kubera impanuka nk’izi.

Uretse uyu mwana w’umukobwa wahatakarije ubuzima, abakomeretse uko ari batatu bahise bihutanwa kwa muganga, ubuzima bwabo bukaba bumeze neza.

Uyu mushoferi we nyuma yo gucika inzego z’umutekano zikaba zahise zitangira kumushakisha.

NKURUNZIZA Jean Baptiste
UMUSEKE.RW