Gicumbi: Abafite inzu zishaje kuri kaburimbo basabwe kuvugurura

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi burashishikariza abafite amazu ku muhanda Base-Gicumbi ujya Nyagatare kuhabyaza umusaruro, bakavugurura neza amazu y’ubucuruzi awukikije,bimakaza isuku mu Mujyi nka bimwe mu bizabafasha kurushaho kubona amafaranga cyangwa bagahitamo kubaka bundi bushya.

Bakeneye inzu zubahirije igishushanyo mbonera

Iyo winjira mu Mujyi wa Byumba uhasanga amazu yahoze akorerwamo ubucuruzi nyuma agafungwa biturutse ku byemezo by’ inama njyanama y’Akarere hagamijwe kuvugurura Umujyi wa Byumba, aya mazu akikije umuhanda wa kaburimbo harasabwa ko yavugururwa neza cyangwa bagasenya bakubaka bushyashya.

Bamwe mu baturage babwiye UMUSEKE ko kuba hamaze umwaka bafungiwe amazu bacururizagamo badakora, biterwa n’uko badafite amikoro n’ubushobozi bwo kubaka hagendewe ku gishushanyo mbonera Umujyi wategetse, gusa niba kuvugurura bidasaba amabwiriza yihariye byabafasha, bakahashyira isuku ,gusa nabo bagakora bagamije gushaka ubushobozi bwo kubaka izigezweho.

Kazungu Pierre umwe mu baturage bo mu Mujyi wa Byumba ashimangira ko kubaka amagorofa bidasabwa gukorwa na buri wese, kandi ko ba nyiri amazu batagamije gusuzugura imbyemezo by’ inama njyanama Akarere, ko bakiri kwishakamo ubushobozi.

Ati ”Nta muntu wakwemera ko inzu ye imara umwaka idakora kandi yarayubakiye ubucuruzi, turemera ko ubuyobozi budutekerereza neza kugira Umujyi uvuguruwe kandi use neza, ariko mu gihe hatari haboneka amikoro yo kubaka inzu nshya zigendeye ku gishushanyo mbonera, nibatwereke uburyo twavugurura neza kandi bidahesheje isura mbi Umujyi wa Byumba”.

Nyiramashiringi Emelta umwe mu bacururiza mu isoko rya Byumba nawe avuga ko hari igihe baba bisuganya mu bushobozi ariko ntihabure inzitizi zituma batagera ku mishinga baba bateganya gukora, agira ati ”Tujya kuzamura ubushobozi Covid ikaba idusubije hasi, kubona inguzanyo muri banki ntibiba bigishobotse, gusa ntabwo twanze gutera imbere, turacyashakisha ubushobozi twubake neza”.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel aganira n’UMUSEKE agira ati ”Ngaruka ku gishushanyo mbonera , amazu ari ku muhanda iyo inzu ihari ,tugusaba kuvugurura bijyanye n’isuku nkuko mubizi, ariko iyo umuntu agitegereje kwagura ,cyangwa se kubaka tumusaba kubahiriza amabwiriza ari mu gishushanyo mbonera,ari nabyo dukora umunsi ku munsi, ariko iyo umuntu akeneye guhindura uko inzu iteye, tumusaba kubahiriza igishushanyo mbonera”.

EVENCE NGIRABATWARE / UMUSEKE.RW i Gicumbi