Gicumbi: Uruganda rwa kawunga rwitezweho guhaza abajyaga kuyishaka muri Uganda

Abatuye mu karere ka Gicumbi bamaze igihe batakamba kubona uruganda rukora ifu ya kawunga nziza yujuje ubuziranenge kandi bakagabanyirizwa ku biciro basanzwe baguraho ku masoko y’aka karere , ikibazo cyatumaga bamwe muribo barenga ku mabwiriza bakajya kurangura muri Uganda.

Umunyamabanga wa Leta muri MINAGRI, Jean Chrysostome Ngabitsinze na Mr Pierre U Ferrari umuyobozi wa Heiffer International wubatse uru ruganda

Kuri uyu wa 12 Gicurasi 2022 abatuye mu Murenge wa Kageyo bahawe uruganda rukora Kawunga yujuje ubuziranenge, bemeza ko batazongera gutekereza kurenga umupaka wa Gatuna bajya gushaka Kawunga yitwa Mbare, ubusanzwe bayikurikiragayo bavuga ko iri ku giciro cyo hasi kurusha mu karere ka Gicumbi.

Bemeza ko bamwe bakoraga ingendo kandi zitemewe bajya kuyigura hakurya y’igihugu, kubikora kuri bo ngo byari uguhangana no gucuruza, dore ko hari abacaga mu nzira zitemewe kandi batizeye neza umutekano wabo.

Ngendahimana Claver utuye mu Murenge wa Rukomo wegereye ahubatswe uruganda aganira n’UMUSEKE avuga ko haramutse hari abasubiye gushakisha Kawunga yo mugihugu cy’abaturanyi baba bafite ingeso yo kutanyurwa n’ ibikorerwa iwabo, dore ko usibye kuba bahawe uruganda rukora ifu yujuje ubuziranenge banemerewe kuyibona ku giciro cyo hasi.

Agira ati “Twatakambye kuva cyera dusaba kwegerezwa kawunga yujuje ubuziranenge, ubu twayibonye ,ndetse n’ igiciro cyiri hasi cyane, haramutse hagize abasubira hakurya y’ umupaka baba batanyurwa n’ ibikorerwa mu gihugu cyabo, kawunga ya Mbare twakurikiragayo ntaho itandukaniye n’ iyi.”

Nyirahabineza Annonciata nawe ashimangira ko bishimiye cyane uruganda begerejwe, ko bamaze igihe bahabwa impanuro zitandukanye mu rwego rwo kubashishikariza ibyiza bikorerwa mu gihugu cyabo (Rwanda) ndetse ko ibyo bafite byujuje ubuziranenge ku rwego mpuzamahanga, kuri uyu munsi abatari bakabyemeye nabo bahawe uruganda rwiza.

Ati “Twegerejwe uruganda kandi twarwiboneye, nta mpamvu izongera gutuma dusiragira ukundi tujya hakurya ,dore ko nubwo twajyagayo twagendaga twikandagira kubera kutizera umutekano waho.”

Uruganda rukora kawunga bahawe, ruzajya runakora ibiryo by’ amatungo harimo ibiryo by’ inka, inkoko n’ ingurube.

Umuyobozi w’ Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel asaba abaturage kubyaza umusaruro uruganda begerejwe.

- Advertisement -

Agira ati “Abaturage barasabwa gukora neza kandi bagasigasira neza umutungo bahawe, mu gihe cy’ izuba bavugaga ko babona umukamo mucye w’ amata bitewe no kubura ibyatsi by’ inka, kuri ubu bahawe uruganda rukora ibiryo by’ amatungo, barasabwa kuhabyaza umusaruro kandi natwe twiteguye kubafasha umunsi k’ umunsi.”

Uru ruganda rwatanzwe n’ abafatanyabikorwa b’Akarere,rukoreshwa na koperative IAKIB ihuje aborozi ba kijyambere bafatanije mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo.

Iyi Koperative ikaba yatunganyaga ifu ya kawunga ingana na toni esheshatu ku ku munsi gusa,kuri ubu ngo bazajya batunganya toni 60 ku munsi.

Ibiryo by’amatungo batunganyaga toni 20 ku munsi bakaba bazajya batunganyaToni200 ku munsi umwe.

Uru ruganda rwa IAKIB rukora kawunga yujuje ubuziranenge izatuma abanya Gicumbi batambuka umupaka bitemewe bajya gushaka iyitwa Mbare i Bugande
Iyi kawunga yamaze kugera ku isoko ku giciro cyo hasi
Uru ruganda rwitezweho no gukemura ikibazo cy’ibura ry’ibiryo by’amatungo
Abayobozi batandukanye bitabiriye umuhango wo gufungura kumugaragaro uru ruganda

EVENCE NGIRABATARE / UMUSEKE.RW i Gicumbi