Impanuka y’ubwato mu Kiyaga cya Kivu yaguyemo abantu 2

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere mu Karere ka Rutsiro, Umurenge wa Boneza, habereye impanuka y’ubwato bwari butwaye abantu 33, babiri bapfuye nyuma yo gutabarwa, abandi batatu baburiwe irengero.

Abakoresha ubwato mu kiyaga cya Kivu basabwe gukurikiza inama bagirwa zo kwirinda mu rwego rwo gukumira impanuka

Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Boneza, mu Karere ka Rutsiro, Mudahemuka Christophe yavuze ko impanuka yabereye mu Kagari ka Remera, mu Mudugudu wa Bigabiro.

Aganira na RBA, Mudahemuka yagize ati “Ubwato bwari butwaye abantu 33, abagera kuri 30 babonetse, babiri bahise bapfa, batatu ntibaraboneka.”

Ubu bwato bwavaga mu Kagari ka Remera bwerekeza ku Kirwa cya Bugarura, abagabo 13 n’abagore 20 bari bagiye guhemba umuryango uherutse kwibaruka umwana.

Amakuru ubuyobozi bwamenye ni uko ubwato butari bugenewe gutwara abantu ngo bwakoreshwaga mu mirimo y’uburobyi, ndetse ngo nta bwishingizi bwari bufite, ikindi abari baburimo ntibari bambaye imyambaro yo kwirinda yabugenewe.

Yavuze ko mu kiyaga harimo umuyaga mwinshi, na byo ngo biri mu byongera ibyago by’uko habaho impanuka.

Mu mwaka ushize muri uriya Murenge ngo nabwo habaye impanuka y’ubwato bwagendaga mu kiyaga cya Kivu ari nijoro, icyo gihe bikekwa ko yatewe n’imvura nyinshi.

UMUSEKE.RW