Irushanwa rya Miss Rwanda ryahagaritswe, Miss Iradukunda atabwa muri yombi

Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco yatangaje ko yahagritse  irushanwa rya Miss Rwanda, ritoranywamo abakobwa beza mu gihugu,kubera ko hari iperereza riri gukorwa ku byaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina rivugwamo.

Miss Iradukunda Elissa yatawe muri yombi

Mu itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri, Mbabazi RoseMary, ryavuze ko hafashwe umwanzuro wo guhagarika iri rushanwa hashingiwe ku iperereza riri gukorwa n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha ku muyobozi wa Rwanda Inspiration backUp ,ukekwaho ibyaha bifitanye isano n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina yakoreye abakobwa bitabiriye irushanwa rya “Miss Rwanda” mu bihe bitandukanye .

Iri tangazo rikomeza rigira riti “Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco iramenyesha Abanyarwanda ko ibaye ihagaritse iri rushanwa mu gihe iperereza ritararangira.”

Mu gitondo  cyo kuri uyu wa mbere nibwo  kandi hamenyekanye amakuru ko Iradukunda Elissa wabaye Nyampinga w’uRwanda mu mwaka wa 2017,akurikiranyweho ibyaha byo kubangamira iperereza ku birego bishinjwa umuyobozi wa Rwanda Inspiration BackUp.

Amakuru avuga ko uyu Nyampinga yatawe muri yombi ku munsi w’ejo wo ku cyumweru ,tariki ya 8 Gicurasi 2022,akaba afungiye kuri Sitasiyo ya RIB iRemera.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha,Dr Murangira B Thierry, yabwiye itangazamakuru ko akurikiranyweho gushaka kubangamira iperereza,n’inyandiko mpimbano.

Hari inyandiko yagiye hanze igaragara Miss Iradukunda, ahakana ko Ishimwe Dieudonne atigeze amukorera ihohoterwa mbere y’amarushanwa na nyuma y’aho, ibintu bifatwa nko gushaka kubangamira iperereza.

 Uwari umuyobozi wa Rwanda Inspiration BackUp,Ishimwe Dieudonne ,yatawe muri yombi kuwa 26 Mata 2022.

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW

- Advertisement -